Izo mbaraga zikoresha intekerezo n’imihore y’umubiri zikwiriye kuvumbura uburyo n’inzira byo gukora umurimo wo mu rwego rwo hejuru haba mu gukora umurimo w’ivugabutumwa watuma urubyiruko ruba abakozi bakorana n’Imana ndetse byaba no kurutoza kuba ingirakamaro cyane muri ubu buzima bakora umurimo w’ingirakamaro kuko iryo ari ryo shami ry’ingenzi cyane mu burezi. UB2 257.1
Hariho uburyo bwinshi urubyiruko rushobora gukoresha impano rwahawe n’Imana, rwubaka umurimo w’Imana atari ukugira ngo binezeze ahubwo ari ikugira ngo baheshe Imana ikuzo. Umutware w’ ijuru, Umwami w’icyubahiro yatanze igitambo gihebuje aza kuri iyi si kugira ngo abashe kuzahura no gusubiza icyubahiro inyokomuntu. Yari umukozi wihangana kandi w’umunyamwete. Dusoma ko “yagendaga agirira abantu bose neza” (Ibyakozwe n’Intumwa 10:38). UB2 257.2
Mbese uyu si wo murimo buri musore wese yagombye guharanira gukora, agera ikirenge mu cya Yesu? Mufite ubufasha bwa Kristo. Ibitekerezo by’abanyeshuri bizaguka. Bazakuza amajyambere kandi imbaraga zo kuba ingirakamaro, haba no mu mibereho y’abanyeshuri banyu, zizagenda ziyongera. Amaboko n’ibiganza Imana yatanze bigomba gukoreshwa ibyiza bikaba ikimenyetso cy’ijuru ku buryo ku iherezo muzumva mubwirwa ngo, “Nuko nuko mugaragu mwiza” (Matayo 25:21). UB2 257.3
Nkurikije uko nagejejweho ikibazo, ntabwo ntekereza ko imikino yanyu y’umupira ikorwa ku buryo abanyeshuri bazabwirwa nk’ariya magambo mu maso y’ugenzura ibikorwa bizahesha ingororano ababikoze. Nihabeho ikigo gikozwe hakurikijwe gahunda igaragaza umuhati wa Gikristo, kandi buri muntu wese agire uruhare muri icyo kigo hakurikijwe ubushake bwo gukorera Umwami. Afite uruzabibu buri muntu wese ashobora gukoreramo umurimo mwiza. Hirya no hino abantu babaye bakeneye ubufasha. Abanyeshuri bashobora gusabana n’abantu mu biruhuko bakoresheje amagambo akenewe, bagirira neza abakeneye gufashishwa amaboko. Ntabwo ibi bizatesha agaciro umuntu n’umwe muri mwe, kandi bizatuma umuntu yumva ko yemewe n’Imana. UB2 257.4
Ibi bizatuma impano mwahawe zitera imbere kandi zigirire akamaro abo mufasha. Bizazongera binyuze mu kuzikoresha. UB2 257.5
Hariho uburyo bwiza bw’imyitozo ishobora guteganywa ikazaba ingirakamaro ku bugingo n’umubiri. Hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa, kandi ni ingenzi ko buri muntu wese wiyumvamo inshingano azimenyereza gukora uyu murimo mu buryo bushimwa n’Imana. Abantu bose bafite ibintu byinshi bakwiriye kwiga kandi ntihashobora kubaho uburyo burushijeho kuba bwiza bwo gukoresha ubwonko, amagufwa n’imihore y’umubiri buruta kwemera ubwenge bw’Imana mu gukora ibyiza no gukurikiza uburyo bumwe bwashyizweho n’abantu bwo gushakira umuti ibibi biriho muri iki gihe cyo kwaya no gusesagura. UB2 257.6
Ni inshingano yacu guhora dushaka gukora neza mu mikoreshereze y’imihore y’umubiri n’ubwonko Imana yahaye urubyiruko kugira ngo babashe kugirira abandi akamaro, batume imihati yabo yoroha, abafite agahinda bahumurizwe, abacitse intege bakomezwe, urubyiruko ruvuge amagambo yo guhumuriza abihebye, dukure intekerezo z’abanyeshuri mu bikino byo kwishimisha by’ubupfapfa akenshi bituma batiyubaha bya kigabo kandi bya kibyeyi ahubwo bakikoza isoni n’ikimwaro. Uhoraho ashaka ko intekerezo zijya ku rwego rwo hejuru, zigashaka inzira zisumbyeho kandi zubashywe ngo zibe ingirakamaro. UB2 258.1