Namaze igihe niga uburyo ibyo byatubayeho mu minsi ya mbere byakongera gucapwa, kugira ngo abenshi mu bizera bacu babimenye kubera ko nari maze igihe nzi ko ubwaka buzongera kugaragara mu buryo butandukanye. Tugomba gukomeza uruhande duhagazemo dukomeza kuzirikana Ijambo ry’Imana kandi ibyaduka byose n’imikorere idasanzwe abantu bamwe bashobora kwakira kandi bagashyira mu bikorwa mu buryo bwihuse cyane. Iyo twemerera urudubi kuza muri twe, ntabwo twari gushobora kunoza umurimo wacu nk’uko twabigenje... UB2 36.1
Mu myaka y’umurimo wa Kristo ku isi, abagore bubaha Imana bafashije mu murimo Kristo Umukiza n’abigishwa be bakoraga. Iyo abantu barwanyaga uyu murimo baba barabashije kubona ikintu kidahwitse mu myitwarire y’abo bagore, ibyo byari gutuma uwo murimo uhita uhagarara. Nyamara igihe abagore bakoranaga n’Umukiza n’intumwa ze, umurimo wose wakorwaga ku rwego rwo hejuru ugatwikira igicucu cy’urwikekwe. Nta mpamvu n’imwe yari gutuma bagira icyo baregwa yashoboraga kuboneka. Intekerezo z’abantu bose zerekejwe ku Byanditswe aho kwerekezwa ku bantu. Ukuri kwamamarishijwe ubushishozi kandi mu buryo bwumvikana abantu bose bashobora gusobanukirwa. UB2 36.2
Mbega uburyo nterwa ubwoba no kubona ikintu icyo ari cyo cyose gisa n’ubwaka cyinjizwa mu itorero ryacu! Hariho abantu benshi cyane bagomba kwezwa, ariko bagomba kwereshwa kumvira ubutumwa bw’ukuri... UB2 36.3
Ntabwo abantu bo muri twe batwarwa mu buryo bworoshye dushobora kubemerera kwitwara mu buryo bushobora gusenya imbaraga dufite ku bo twifuza kugezaho ukuri. Byadutwate imyaka myinshi kurokoka isura mbi abatizera bari bafite ku Badiventisiti bitewe n’uko bari bazi ibikorwa by’inzaduka kandi bibi by’abantu b’abaka babaye muri twe mu myaka ya mbere yo kubaho kwacu nk’ishyanga ryihariye.-Manuscript 115, 1908. UB2 36.4