Bavandimwe nkunda,
Mu minsi ishize ya vuba, mu iyerekwa rya nijoro, neretswe ibintu ngomba kubabwira. Neretswe ko muri gukora amakosa akomeye. Ubwo mwigaga Ibyanditswe ndetse n’Ibihamya, mwageze ku myanzuro itari ukuri. Umurimo w’Imana wakumvikana nabi cyane muramutse mukomeje gukora nk’uko mwatangiye. Musobanura Ijambo ry’Imana n’Ibihamya byanditswe mu buryo butari bwo; bityo mushaka gukomeza gukora umurimo w’inzaduka mukurikije uko mwumva ubusobanuro bwabyo. Ndetse mwageze n’aho muvuga ko mwahawe imbaraga yo kwirukana abadayimoni. Bitewe n’imbaraga y’imikorere yanyu ku ntekerezo z’abantu, abagabo n’abagore bagejejwe aho bemera ko bafashwe n’imyuka mibi kandi ko Imana yabashyizeho nk’abakozi bayo kugira ngo mwirukane iyo myuka mibi.Mu byo umugore wawe avuga, mu ndirimbo no mu kwiyerekana kudasanzwe kudahuje n’umurimo nyakuri wa Mwuka Muziranenge, ari gufasha kuzana ubwaka bushobora kwangiza umurimo w’Imana ku buryo bukomeye, buramutse bugize aho bwemerwa mu matorero yacu. UB2 36.5
Bavandimwe, mbafitiye ubutumwa: muratangirira ku byiyumviro by’ibinyomaitari. Satani azinjirana imbaraga y’ubupfumu muri uko kwiyerekana. Igihe kirageze kugira ngo mubihagarike. Niba Imana yarabahaye ubutumwa budasanzwe mugomba kugeza ku bwoko bwayo, mwari mukwiriye kugendera no gukorera mu kwicisha bugufi kose- atari nk’aho mwaba muri aho bakinira ikinamico, ahubwo mu kwiyoroshya k’umuyoboke wa Yesu w’I Nazareti wicishaga bugufi. Mwateza impinduka itandukanye n’iyo musanzwe muteza... UB2 37.1
Icyifuzo nyakuri cyo kugirira abandi neza kizayobora umukozi w’Umukristo kuzibukira igitekerezo cyose cyo kwinjiza mu butumwa bugenewe iki gihe inyigisho z’inzaduka ziyobora abagabo n’abagore mu bwaka. Muri iki gihe cy’amateka y’isi, tugomba kwigengesera cyane ku byerekeye iyi ngingo. UB2 37.2
Ibihe bimwe munyuramo ntabwo bishyira mu kaga imitima yanyu gusa,ahubwo binateza akaga mu mitima y’abandi benshi, kubera ko mwifashisha amagambo ya Kristo y’agaciro kenshi ndetse mukanifashisha ibihamya kugira ngo muhamye ko ubutumwa bwanyu ari ukuri. Muyoba mwibwira ko muyoborwa n’Ijambo ry’agaciro gakomeye, ari ryo kuri, ndetse n’Ibihamya Imana yahaye ubwoko bwayo. Mukoreshwa n’imbaraga mbi zibakoreramo, kandi mwishingikirije ku mvugo ziyobya. Mugerageza gutuma ukuri kw’Imana gushyigikira ibitekerezo by’ibinyoma ndetse n’ibikorwa bidatunganye bidafite ishingiro kandi by’ubwaka. Ibi bituma umurimo w’itorero wo gushyira abantu ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu urushaho gukomera incuro cumi ndetse namakumyabiri. -Letter 358a, 1908. (Ibaruwa 358a, 1908) UB2 37.3