Abiyeguriye gukora umurimo w’Imana muri iki gihe, bazahura n’ibigeragezo nk’ibyahuriye na Pawulo mu murimo we. Hifashishijwe wa murimo urangwa n’ubwirasi n’ubushukanyi, Satani azagerageza kuvana abantu bahindutse mu kwizera. Hazadukaza inyigisho ku buryo kuzirwanya bitazatworohera, Satani ni umukozi w’indyarya, kandi azazana ibinyoma byihishe kugira ngo ajijishe intekerezo ndetse arandure amahame y’agakiza. Abantu batemera Ijamabo ry’Imana nk’uko riri, bazafatwa n’uwo mutego, UB2 42.2
Muri iyi minsi dukwiriye kuvuga ukuri dushize amanga. Ubuhamya intumwa y’Imana yagejeje ku itorero rya mbere, nibwo ubwoko bwayo bugomba kumva muri iki gihe: “Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe” (Abagalatiya 1:8). UB2 42.3
Umuntu ushingira ukwizera ku ikorwa ry’ibitangaza, azabona ko Satani yifashishije ubushukanyi bw’uburyo bwinshi, ashobora gukora ibitangaza bizagaragara ko ari ibitangaza nyakuri. Iki ni cyo Satani yari yiringiye kugerageresha Abisirayeli igihe bagombaga gucungurwa bakavanwa mu Misiri. -Manuscript 43, 1907. UB2 42.4