Go to full page →

Ibitangaza Bikomeye Bizayobya Benshi UB2 42

Nimureke iminsi ye kudushirana ngo dutakaze amahirwe akomeye yo gushaka Uwiteka n’umutima wacu wose n’ubwenge n’ubugingo bwacu bwose. Nitutemera ukuri tugukunze, dushobora kuba mu mubare w’abazabona ibitangaza bikorwa na Satani muri iyi minsi ya nyuma maze tukabyizera. Hari ibintu byinshi by’inzaduka bizagaragara nk’ibitangaza bikomeye, nyamara bikwiriye gufatwa nk’ ubushukanyi bwa se w’ibinyoma. -Letter 136, 1906. (Ibaruwa 136, 1906). UB2 42.5