Go to full page →

Urukundo Nyakuri Rukuraho Ivangura UB2 396

Inkuta zo kwirema udutsiko, itandukaniro n’amoko bizasenyuka igihe umwuka nyakuri w’ivugabutumwa azinjira mu mitima y’abantu. Ivangura rizashongeshwa n’urukundo rw’Imana.-Review and Herald, Jan. 21, 1896; The Southern Work, 1966 ed.,p.55. UB2 396.4

Inkuta zitandukanya abantu zubatswe hagati y’abera n’abirabura. Igihe Abakristo bazumvira Ijambo ry’Imana ribigisha urukundo rukomeye rw’Umuremyi wabo ndetse n’urukundo rutabogama bagirira abaturanyi babo, izi nkuta z’urwikekwe zizariduka zihiritse nk’uko byagendekeye inkuta z’I Yeriko.- Review and Herald, Dec. 17, 1895. UB2 396.5

Mwuka Muziranenge nasukwa, inyokomuntu izatsinda urwikekwe ishaka uko yakiza ubugingo bw’abantu. Imana izategeka intekerezo z’abantu. Imitima y’abantu izakunda nk’uko Kristo yakunze. Itandukaniro rishingiye ku ibara rizafatwa na benshi mu buryo butadukanye n’ubwo barifatamo ubu. Gukunda nk’uko Kristo akunda bizamura intekerezo bikazigezamu mwuka mwiza, uranga ijuru kandi wo kutikanyiza. Testimonies, vol. 9, p. 209. UB2 396.6