Go to full page →

Mwegere Imana Nk’abavandimwe UB2 397

Iyo Mwuka Muziranenge akoze ku mitima y’abantu, ukwivovota kose kudafite agaciro ndetse n’ibirego hagati y’abantu na bagenzi babo bizavaho. Imyambi irabagirana ya Zuba ryo Gukiranuka izarasira mu byumba by’intekerezo n’umutima. Mu misengere yacu turamya Imana, ntihazigera habamo itandukaniro hagati y’abakire n’abakene, abera n’abirabura. Ivangura ryose rizashonga riveho. Nitwegera Imana tuzaba nk’abavandimwe. Turi abagenzi n’abimukira, turangamiye igihugu kirushaho kuba cyiza ari cyo cyo mu ijuru. Muri icyo gihugu, ubwibone bwose, ibirego byose no kwishuka kose bizagira iherezo. Kwiyoberanya kose kuzakurwaho maze “tumurebe nk’uko ari.” Muri icyo gihugu indirimbo zacu zizagira intero inejeje kandi gusingiza no gushima bizazamuka bigere ku Mana. -Review and Herald, Oct. 24, 1899, p.677. UB2 397.1