Go to full page →

Impamvu Ibitangaza Bifite Agaciro Gake Muri Iki Gihe UB2 44

Uburyo Kristo yakoraga bwari ukubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse no gukiza uburibwe yifashishije imirimo itangaje yo gukiza. Ariko naburiwe ko muri iki gihe tutagomba gukora muri ubu buryo kubera ko Satani azakoresha imbaraga ze ibitangaza. Abagaragu b’Imana muri iki gihe ntibakwiriye gukora bifashishije ibitangaza, kubera ko hazakorwa imirimo y’ubuhendanyi yo gukiza ikitwa ko ikomoka ku Mana. UB2 44.1

Kubera iyi mpamvu Imana yagaragaje uburyo ubwoko bwayo bugomba gukora umurimo wo gukiza, bugendanye no kwigisha Ijambo ryayo. Hagomba gushingwa amavuriro kandi agomba kugira abakozi bazakora umurimo nyakuri w’ivugabutumwa rijyanye no kuvura. Bityo imbaraga y’uburinzi izagota abntu baza kwivuza ku mavuriro. UB2 44.2

Aya ni yo mabwiriza Imana yatanze y’uburyo umurimo w’ivugabutumwa bwiza rijyanirana no kuvura ugomba gukorwa ukagera ku bantu benshi. -Letter 53, 1904. (Ibaruwa 53, 1904) UB2 44.3