Go to full page →

Nta Bitangaza Ellen G. White Yakoze UB2 43

Abantu bamwe bavuga ko batemera umurimo Imana yampaye gukora kubera ko , nk’uko babivuga, “Madamu E.G. White nta bitangza akora.” Nyamara abashaka ibitangaza ngo bibabere ikimenyetso cyo kuyoborwa n’Imana, bari mu kaga gakomeye ko gushukwa. Mu Ijambo ry’Imana havugwamo ko umwanzi azakoresha abakozi be bataye ukwizera, maze bagakora ibitangaza ndetse kugeza nubwo bamanuye umuriro ukava mu ijuru abantu babireba. Satani yifashishije “ibitangaza by’ibinyoma,” azayobya n’intore bibaye bishobotse. UB2 43.3

Abantu benshi bumvise mvuga, kandi basomye inyandiko zanjye, nyamara nta muntu n’umwe wigeze wumva mvuga ko nkora ibitangaza. Incuro nyinshi nagiye mpamagarirwa gusengera abarwayi, kandi Ijambo ry’Imana ryarubahirijwe. {Reba Yakobo 5:14, 15}. Kristo niwe ukora ibitangaza kuko akomeye cyane. Icyubahiro kibe icye iteka ryose. — Letter 410, 1907. (Ibaruwa 410, 1907). UB2 43.4