(Iyi baruwa ikurikira yandikiwe umuntu umwe wari warageze ku mwanzuro w’uko Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ryari ryaraguye mu by’umwuka rikaba nka Babuloni- ( Abakusanije inyandiko) UB2 51.1
Muvandumwe nkunda M:
Ibaruwa wanyandikiye yangezeho Isabato itangiye.... Nakugira inama yo kujya mu ishuri kandi ntuve muri iki gihugu utari wagira intekerezo zihamye ku byerekeranye n’icyo ukuri ari cyo. Mu by’ukuri niringiye ko uzakurikirana iki gihembwe cy’ishuri kandi ukiga ibyo ushobora byose byerekeye ubu butumwa bw’ukuri bugomba gushyirwa abatuye ku isi. UB2 51.2
Ntabwo Uwiteka yaguhaye ubutumwa bwo kwita Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi Babuloni, no guhamagarira ubwoko bw’Imana kuyisohokamo. Impamvu zose watanga kuri iyi ngingo ntizishobora kugira agaciro kuri jye, kubera ko Uwiteka yampaye umucyo utavuguruzwa uhabanye n’ubutumwa nk’ubwo. UB2 51.3
Ntabwo nshidikanya ku kumaramaza kwawe no ku bunyangamugayo bwawe. Ibihe bitandukanye, nagiye nandikira inzandiko ndende abantu baharabikaga itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bavuga ko ari Babuloni, nababwiye ko batavuga ukuri. Utekereza ko abantu banenze ibyo navuze. Ndamutse nemeranije nabo, naba ntakwiriye gukora umurimo w’Imana. Ariko iki kibazo cyangejejwe imbere kiri hamwe n’ibindi aho abantu bavugaga ko bafitiye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ubutumwa bwinshi bumeze butyo. Ku bw’ibyo ijambo nababwiwe ryari iri ngo: “Ntimukabizere.” “Baragiye nyamara sinigeze mbatuma.” UB2 51.4