Umukuru K, umugabo wari hafi yo gupfa, ubwo yari mu bitaro I Battle Creek, icyumba yarimo cyari cyuzuyemo abantu bari bafite ubwuzu. Abantu benshi bari barashutswe. Bavugaga ko uwo mugabo yahumekewe n’Imana. Nyamara umucyo nahawe wari uyu ngo, “Uyu murimo si uw’Imana. Ntimwemere ubutumwa bwe.” UB2 51.5
Hashize imyaka mike, umugabo witwa N, ukomoka ahitwa Red Bruff muri California, yaje aho ndi azanywe no kuvuga ubutumwa bwe. Yavuze ko ubutumwa ari ijwi rirangurura rya marayika wa gatatu wagombaga kumurikishiriza isi ubwiza bwe. Yatekerezaga ko Imana yirengagije abakozi bose bari abayobozi maze aba ari we iha ubwo butumwa. Nagerageje kumwereka ko yibeshya. Yavugaga ko Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ari Babuloni, kandi igihe twamubwiraga ibyo dutekereza maze tukamugaragariza ko yayobye, hagiraga imbaraga ikomeye imuzaho maze akavuga ijwi rirenga... Yaduteye ibibazo cyane; yataye umutwe maze biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro by’abafite ibibazo byo mu mutwe. UB2 51.6
Undi witwaga Garmire yashyigikiye kandi agira ubutumwa bwanditse asohora bwerekeye ijwi rirenga rya marayika wa gatatu. Yashinjaga itorero mu buryo nk’ubwo mwabonye. Yavuze ko abayobozi bo mu itorero bose bazagwa bitewe no kwishyira hejuru maze irindi tsinda ry’abantu bicisha bugufi rigahaguruka rikayobora kandi bagakora ibintu bitangaje. Uyu mugabo yari afite abakobwa bavugaga ko berekwa. UB2 52.1
Nasobanuriwe ubu buyobe. Uyu yari umugabo w’umuhanga, wavugaga rikijyana, utarikundaga, wari wuzuye ubwuzu n’ubunyangamugayo ndetse yari afite ishusho yo kuba ari umuntu wejejwe kandi witanze. Nyamara ijambo ry’Imana ryanjeho riturutse ku Mana rivuga riti, “Ntimukabizere, sinigeze mbatuma.” UB2 52.2
Uyu mugabo yavugaga ko yemera ibihamya by’itorero. Yavugaga ko bivuga ukuri kandi akabikoresha mu buryo busa n’ubwo mwagiye mubikoreshamo kugira ngo ashimangire kandi agaragaze ko ibyo avuga ari ukuri. Nababwiye ko ubwo butumwa budakomoka ku Mana, ahubwo kwari ukuyobya abatari maso. Nyamara ntiyashoboraga kwemera. Nababwiye ko amayerekwa y’umukobwa we witwa Anna yari ibinyoma, nyamara uwo mugabo yavugaga ko ayo mayerekwa yari meze nk’ aya Ellen White, ko yavugaga ibintu bimwe. Uyu mukobwa yashukaga umuryango hamwe n’abandi benshi bemeraga ubwo butumwa bw’ibinyoma. Neretswe ko uwo mukobwa atitwaraga uko bikwiriye; ko ahubwo yashayishaga... UB2 52.3
Iyo nabonaga ko umuntu yamurikiwe n’umucyo, yabaga yamurikiwe koko; ariko nabwiye uyu mugabo neruye ko ibyo avuga bikomoka kuri Satani, bidakomoka ku Mana. Ubutumwa bwe nta bihamya bwari bufite ko bwatazwe n’Imana. UB2 52.4
Kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku batuye ku isi, yemeje umusore wari inyangamugayo kandi washyiraga mu gaciro amusaba ko yajya amwibira ingingo z’ingenzi zasohokaga mu kinyamakuru cyitwaga Urwibutso n’Integuza. Iki cyari icyaha gihanishwa igifungo maze bituma uyu musore ahunga I Battle Creek. Yamaze igihe adashobora guhangara kugaruka I Battle Creek. Uyu mugabo w’umwaka yari yarashyizeho igihe cyo kurangira kw’imbabazi maze ibyo yari yaravuze byose ntibyabaho. Wa musore yabonye ko yari yarayobejwe maze yihana icyaha cye none ubu ni umwe mu bizera b’ itorero ry’I Battle Creek w’indahemuka. UB2 52.5
Hashize indi myaka ibiri gusa, haje undi mugabo witwa O, waturukaga muri Connecticut, maze ahagurukan ubutumwa yitaga umucyo mushya werekeye ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Binyuze mu buyobe bwe, uyu muryango wari usobanukiwe wari waritandukanije n’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Bitewe n’uko nari naratanze ibihamya bikomeye birwanya ibyo yitaga um ucyo mushya muri Connecticut aho yabaga, byatumye, arwanya umurimo wanjye ndetse n’ibihamya. UB2 52.6
Uwo mugabo yagiye mu nama ndetse ajya no mu mahugurwa ya Bibiliya yari agenewe abagabura byaberaga I Battle Creek nyamara ntiyayahaye agaciro kandi ntiyemeranyaga n’umwuka warangaga iyo nama. Yaratashye ajya iwe maze atangira kwigisha itorero rito. Iyo ntaza kuba narakoreye aho hantu, yashoboraga gusenya itorero ryose kuko atemeraga ukuri kw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi kandi ntanemere na Madame White by’umwihariko. UB2 53.1
Muri iki gihe nanone, undi witwa P, yaturutse i Washington D.C., avuga ko yejejwe ryose kandi ko afita imbaraga zo gukiza indwara. Uyu mwuka watumye abantu benshi bahera mu gihirahiro. Bari bafite wa mwuka wo kurega itorero, bakavuga ko itorero ryose ritari mu kuri bityo Imana ikaba yarahamagaraga abantu bashobora gukora ibitangaza. Umubare munini w’abantu bacu b’I Battle Creek bariho bagwa bagatandukana n’itorero. Mwuka w’Imana yangendereye nijoro ambwira kwandikira abantu bacu b’i Battle Creek. UB2 53.2