Uko twegereza igihe ibinyabutware n’iby’imbaraga n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru bizajya mu rugamba kurwanya ukuri, ubwo imbaraga iyobya ya Satani izaba ikomeye ku buryo yayobya n’intore bibaye bishobotse, ubushishozi bwacu bugomba guhabwa imbaraga no kumurikirwa n’ijuru kugira ngo tubashe kumenya umwuka uturuka ku Mana kandi twe kuyoberwa amayere ya Satani. Ubushobozi bw’umuntu bugomba guhuzwa n’imbaraga y’Imana kugira ngo tubashe kurangiza umurimo uheruka ugomba gukorwa muri iki gihe. Aho Kristo akoresha umuyaga nk’ikigereranyo cya Mwuka w’Imana. Iyo umuyaga uhuha turabyumva ariko ntidushobore kumenya aho uturutse cyangwa aho ujya, uko ni nako bimeze kuri Mwuka w’Imana. Ntituzi umuntu Mwuka w’Imana yiyerekaniramo. UB2 12.1
Nyamara simba mvuga amagambo yanjye iyo mvuga ko Mwuka w’Imana azahita ku bagize umunsi wo kugeragezwa kwabo ndetse n’amahirwe, nyamara ntibigere basobanukirwa n’ijwi ry’Imana cyangwa ngo bemere ibyo Mwuka wayo akora. Bityo mu isaha ya saa kumi n’imwe abantu ibihumbi byinshi bazabona kandi bemere ukuri. UB2 12.2
“Dore iminsi izaza, niko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi, n’umwenzi w’imizabibu azakurikirana n’ubiba imbuto.” (Amosi 9:13) UB2 12.3
Uku guhinduka abantu bakemera ukuri kuzabaho mu muvuduko uzatangaza itorero, kandi izina ry’Imana ryonyine niryo rizahabwa icyubahiro.-Letter 43, 1890 (Ibaruwa 43, 1890) UB2 12.4