Ubwaka buzaduka rwose muri twe. Ubushukanyi buzaza buteye ku bundi buryo iyaba byashobokaga bwajyaga kuyobya n’intore ubwazo. Iyaba muri ubwo buhakanyi habonekagamo uguhuzagurika kugaragarira buri wese ndetse n’amagambo atari ay’ukuri, ntabwo amagambo yavuzwe n’Umwigisha Mukuru yagombye gukenerwa. Uyu muburo utanzwe bitewe n’ingorane nyinshi kandi zitandukanye zizaduka. UB2 12.5
Impamvu nshyize ahagaragara ikimenyetso kiburira abantu ko akaga kaje, ni uko kubwo kumurikirwa na Mwuka w’Imana nshobora kubona ibyo abavandimwe banjye mu kwizera batabona. Ntabwo kuri njye byaba ari ngombwa kuvuga ibyo bihe byose bidasanzwe kandi bikomeye by’ubushukanyi abavandimwe bagomba kwirinda. Ku bwanjye birampagije kubabwira nti, ‘Mube maso; kandi nk’abarinzi b’indahemuka murinde umukumbi w’Imana kugira ngo utemera rwose abantu bose bavuga ko bawutumweho n’Imana.’ Niba dukora kugira ngo dutume habaho gutwarwa kw’amarangamutima, tuzabona ibyo dushaka byose, ndetse birenze n’ibyo dushobora kumenya uko twabyitwaramo. “Mubwirize Ijambo ry’Imana” mutuje kandi mu buryo bwumvikana. Ntabwo tugomba kumva ko gutuma habaho gutwarwa ari wo murimo wacu. UB2 12.6
Mwuka Muziranenge w’Imana wenyine ni we ushobora gutuma habaho ubushyuhe no gukanguka mu buryo bwiza. Nimureke Imana ikore kandi umuntu agendere imbere yayo yitonze, yitegereza, ategereje, asenga, ahanze amaso kuri Yesu ubudatuza, ayobowe kandi ategekwa na Mwuka ari we mucyo n’ubugingo. -Letter 68, 1894. (Ibaruwa 68, 1894) UB2 13.1
Iherezo riregereje. Abana b’umucyo bagomba gukorana umwete, bakagumana umurava kugira ngo bayobore abandi ku kwitegura ibihe bikomeye biri imbere yacu, kugira ngo bashobore guhangana n’umubi kuko bemereye Mwuka Muziranenge kugira icyo akora ku mitima yabo. Ibintu bishya kandi bidasanzwe bizakomeza kwaduka kugira ngo biyobore ubwoko bw’Imana mu gukanguka kutari uk’ukuri, ububyutse mu by’iyobokamana ndetse n’iterambere riteye amatsiko. Nimureke abana b’umucyo bakomeze kujya mbere bahanze amaso yabo gusa kuri Kristo we Mucyo n’Ubugingo by’abatuye ku isi. Mumenya ko ikintu cyose cyitwa umucyo n’ukuri kiri mu ijambo ry’Imana ari umucyo kikaba n’ukuri koko. Uwo mucyo n’ukuri bituruka mu bwenge bw’Imana ntabwo ari ibyiganano by’ubuhendanyi bwa Satani. Buri muntu wese w’indahemuka, ushikamye, kandi ufite umutima umenetse umucyo uturuka mu bwenge bw’Imana uzamubera itabaza rimurikira ibirenge bye. — Letter 45, 1899. (Ibaruwa 45, 1899) UB2 13.2