Ntabwo nabashije gusinzira guhera saa saba n’igice z’iri joro. Nabwiraga musaza wanjye T ubutumwa Uwiteka yamuntumyeho. Ibitekerezo bidasanzwe afite by’ uruvange rw’ukuri n’ibinyoma. Iyaba yaranyuze mu byabaye ku bwoko bw’Imana nk’uko yabuyoboye mu myaka mirongo ine yari ishize, yagombye kuba yiteguye gukoresha Ibyanditswe neza. Ibiranga inzira igana ku kuri bikomeye bitwereka imigendere yacu mu mateka y’ubuhanuzi, bigomba kurindanwa ubushishozi, naho nibitaba bityo byasenywa maze bigasimbuzwa inyigisho zishobora guteza urujijo aho kuzana umucyo nyakuri. Nagiye mvugwaho izo nyigisho z’ibinyoma zagiye zigishwa incuro nyinshi. Abantu bari bashyigikiye izo nyigisho bajyaga bavuga ibyo bakuye mu Byanditswe ariko bakabikoresha kandi bakabisobanura nabi. Inyigisho zari zikwiriye kuba iz’ukuri ntizari ukuri, nyamara abantu benshi batekerezaga ko ari zo nyigisho zikwiriye kwigishwa imbere y’abantu. UB2 82.2
Ubuhanuzi bwa Daniyeli na Yohana bugomba kwiganwa ubushishozi. UB2 82.3
Binyuze mu kwiga ubuhanuzi bwa Daniyeli na Yohana, hariho abantu bakiriho ubu bakiriye umucyo ukomeye uturutse ku Mana ubwo banyuraga ahantu ubuhanuzi bwihariye bwagendaga busohora kuri gahunda yabwo. UB2 82.4
Babwiye abantu butumwa bugendanye n’igihe. Ukuri kwamuritse mu buryo bugaragara nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu. Abantu b’Imana babwiwe ibyaranze amateka bigaragaza ugusohora k’ubuhanuzi, bwerekanaga iherezo ry’ibizabaho kugeza ubwo amateka y’iyi si azaba arangiye. Ibikorwa bifitanye isano n’imikorere y’umunyabugome ni byo bimenyetso bya nyuma byahishuwe mu buryo bweruye mu mateka y’iyi si. Ubu ubwoko bw’Imana bufite ubutumwa bwihariye bugomba gutangarizwa abatuye ku isi bose, nibwo butumwa bwa marayika wa gatatu. Abantu bagiye bagera ahantu ubuhanuzi bwagiye busohorera mu byababayeho kandi bakagira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, ntabwo bafite ingorane zo kujyanwa mu nzira z’ubuyobe nk’abantu batigeze bagira ubumenyi bw’ibifatika ku bwoko bw’Imana UB2 82.5
Hagiye habaho abantu bamwe na bamwe biga Bibiliya zabo batekereje ko bavumbuye umucyo ukomeye n’inyigisho nshya, nyamara ntabwo ibyo byari ukuri. Ibyanditswe Byera byose ni ukuri, ariko kubera kubikoresha nabi abantu bagera ku myanzuro mibi. Turi mu ntambara ikomeye kandi uko urugamba rwegereza kurangira,niko rurushaho gukomera. Dufite umwanzi utagoheka kandi ahora akora ubudatuza ku mitima y’abantu itarigeze yimenyereza inyigisho z’ubwoko bw’Imana mu myaka mirongo itanu ishize. Abantu bamwe bazafata ukuri kugendanye n’igihe barimo maze bagushyire mu gihe kizaza. Ibintu bivugwa mu buhanuzi byasohoye mu gihe cyashize bishyirwa mu gihe kizaza maze kubera izo nyigisho ukwizera kwa bamwe kugacogora. UB2 83.1
Nkurikije umucyo Uwiteka yampaye, muri mu kaga ko gukora umurimo nk’uwo, mubwira abandi ukuri kwagize umwanya wako kandi kwakoze umurimo wako wihariye mu mateka yo kwizera kw’ubwoko bw’Imana. Mubona ko ibi bihamya biri mu mateka ya Bibiliya ari ukuri, ariko mubikoresha muvuga iby’igihe kizaza. Biracyafite agaciro kabyo iyo birebewe mu gihe byabereyemo, kandi biri mu byatugize abo turi bo uyu munsi. Kubera iyo mpamvu bigomba kwigishwa abakiri mu mwijima w’ibinyoma. Abakozi nyakuri ba Yesu Kristo bagomba gukorana n’abavandimwe babo mu kwizera bagize uburambe mu murimo kuva mu itangira ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Abangaba bakurikiye ukuri n’umucyo intambwe ku ntambwe, kandi bagenda babyakira uko bajyaga imbere, bakihanganira ibigeragezo uko byajyaga bikurikirana, bikorera umusaraba wari mu nzira bacagamo kandi bakomeza kwatanya ngo bamenye Umwami nyiri imirambagirire imeze nk’igitondo. Wowe ndetse n’abandi bo muri bene data mugomba kwemera ukuri nk’uko Imana yaguhaye abigishwa bayo biga ubuhanuzi, nk’uko bagiye bayoborwa n’amateka nyakuri kandi mazima, bakomeza kujya imbere, barageragezwa, barashungurwa kugeza igihe ukuri kwababereye impamo. Mu byo bavugaga n’ibyo bandikaga ukuri kwarashe imirasire yako irabagirana maze gukwira impande zose z’isi. Icyari ukuri gushungura kuri bo, nk’uko kwazanywe n’intumwa ziturutse ku Mana, na n’ubu uko kuri ni ko kumeze ku bantu bose babwirwa ubu butumwa. UB2 83.2
Ubutumwa bw’abamarayika batatu ni wo muburo ukomeye ukwiye kugezwa ku bwoko bw’Imana bwaba uburi hafi n’uburi kure. Kandi abantu bashaka gusobanukirwa n’ubu butumwa ntabwo Uwiteka azatuma bakoresha Ijambo rye mu buryo busenya urufatiro ngo bakureho inkingi zo kwizera zatumye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi baba abo ari bo uyu munsi. Ukuri kwagiye kuvugwa nabo, uko twagiye tujya mbere dukurikiye umurongo w’ubuhanuzi bwahishuwe mu Ijambo ry’Imana, uyu munsi ni ukuri kwera kandi guhoraho. Abantu bagiye intambwe ku ntambwe banyura mu mateka y’ibyatubayeho mu gihe cyashize, bakabona uruhererekane rw’ukuri mu buhanuzi, abo bantu bari biteguye kwemera no kwakira imyambi yose y’umucyo wabarasiye. Barasengaga, bakiyiriza ubusa, bagashakisha kandi bagacukumbura ukuri nk’ushaka ubutunzi buhishwe, kandi tuzi ko Mwuka Muziranenge yatwigishaga kandi akatuyobora. Higishijwe inyigisho z’uburyo bwinshi zisa n’ukuri nyamara zivanze n’ibyanditswe byera byasobanuwe kandi bikigishwa nabi ku buryo zayoboye abantu ku binyoma bikomeye. Tuzi neza uburyo buri ngingo yose y’ukuri yashimangiwe kandi igashyirwaho ikimenyetso na Mwuka Muziranenge w’Imana. Igihe cyose twumvaga amajwi avuga ngo, “Nguku ukuri,” “Mfite ukuri nimunkurikire.” UB2 83.3
Nyamara haje umuburo ngo, “Abo bahanuzi sinjye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye nabo ariko barahanuye” (Yeremiya 23:21). UB2 84.1
Ubuyobozi bw’Imana bwaragaragaye, kandi icyatangaje kurushaho ni uguhishurirwa ukuri. Buri ngingo yose yashimangiwe n’Umwami Imana yo mu ijuru. Icyari ukuri icyo gihe na n’uyu munsi ni ukuri nyamara amajwi ntahwema kumvikana avuga ngo, “Nguku ukuri. Mfite umucyo mushya.” Nyamara iyo micyo mishya mu buhanuzi igaragarira ku gukoresha nabi Ijambo ry’Imana no gutuma ubwoko bw’Imana buteraganwa budafite ikibutsika ngo bushikame. Iyaba uwiga Ijambo ry’Imana yakiraga ukuri Imana yahishuye mu buryo yayoboye ubwoko bwayo, maze uko kuri akakugira ukwe, akagutekerezaho neza kandi akagushyira mu bikorwa mu mibereho ye, icyo gihe habaho imiyoboro mizima y’umucyo. Nyamara abantu biyemeje gucukumbura inyigisho nshya, bafite imvange y’ukuri n’ibinyoma, kandi nyuma yo kugerageza kwerereza ibyo bagaragaje ko itabaza ryabo bataricanishije umuriro uva ku gicaniro cy’Imana bityo ryarazimye ricura umwijima bararindagira — Manuscript 31, 1896. UB2 84.2