Ijambo ryahishuwe ryavuze igihe ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu buzamamarizwa. Nta gace na gato kagomba gukurwaho. Nta bushobozi bwa muntu bufite uburenganzira bwo guhindura igihe cy’ubwo butumwa, nk’uko butasimbuza Isezerano rya Kera Irishya. Isezerano rya Kera rivuga ubutumwa bwiza mu buryo bw’ishushanyamvugo cyangwa ibimenyetso naho Isezerano Rishya ni ubutumwa bwiza bufatika (butavugwa mu buryo bw’ibishushanyo.) Buri Sezerano rikenewe nk’irindi. Isezerano rya Kera ryigisha inyigisho zavuzwe na Kristo,kandi izi nyigisho ntizigeze zitakaza imbaraga mu buryo ubwo ari bwo bwose. UB2 84.3
Ubutumwa bwa mbere n’ubwa kabiri bwatangajwe mu 1843 no mu 1844 none ubu turi mu gihe vyo kuvuga ubutumwa bwa marayika wa gatatu; nyamara ubwo butumwa bwose bugomba kuvugwa. Ubwo butumwa ni ingenzi muri iki gihe nk’uko bwari buri mbere ku buryo bugomba gusubirirwamo abantu bashaka ukuri. Dukoresheje inyandiko n’amajwi yacu, tugomba kuvuga ubwo butumwa turanguruye, twerekana uko bukurikirana, ndetse n’ubuhanuzi butugeza ku butumwa bwa marayika wa gatatu. Ntihashobora kubaho ubwa gatatu hatabanje ubwa mbere n’ubwa kabiri. Ubu butumwa tugomba kubugeza ku batuye ku isi bose, mu nyandiko no mu mvugo, twerekena ibintu byabayeho n’ibizaba mu mateka y’ubuhanuzi. UB2 85.1
Igitabo cyafatanishijwe ibimenyetso si igitabo cy’Ibyahishuwe, ahubwo ni wa mugabane w’ubuhanuzi bwa Daniyeli werekeje ku minsi y’impereka. Ibyanditswe Byera bigira biti, “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajarira hirya no hino kndi ubwenge buzagwira” (Daniyeli 12:4). Igihe igitabo cyabumburwaga, humvikanye amagambo ngo, “Ntihazabaho igihe ukundi” (Ibyahishuwe 10:6). Noneho ubu igitabo cya Daniyeli gikuweho ikimenyetso, maze ihishurirwa Kristo yahaye Yohana rikagera ku batuye ku isi bose. Kubwo kugwira k’ubwenge ubwoko bw’Imana bugomba gutegurirwa guhaguruka mu minsi ya nyuma. UB2 85.2