“Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indii zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati, ‘Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko’” (Ibyahishuwe 14:6,7). UB2 85.3
Ubu butumwa nibwumvirwa, buzakangurira amahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose ku gucukumburana ubushishozi Ijambo ry’Imana ndetse no kureba umucyo nyakuri werekeye ububasha bwahinduye Isabato yo ku munsi wa karindwi bukayishyira ku isabato y’ikinyoma. Imana nyakuri yonyine yarirengagijwe, amategeko yayo arasuzugurwa, Isabato yayo yera yishyiriyeho isiribangirwa mu mukungugu n’umunyabugome. Itegeko rya kane ryumvikana neza kandi risobanutse ryarirengagijwe. Urwibutso rw’Isabato rugaragaza Imana nzima iyo ari yo, Umuremyi w’ijuru n’isi, rwateshejwe agaciro maze isabato y’impimbano ihabwa abatuye isi mu mwanya w’Isabato nyakuri y’Imana. Uko ni ko itegeko ry’Imana ryishwe. Isabato y’ikinyoma ntiyashoboraga kuba urugero nyakuri rukwiriye kugenderwaho. UB2 85.4
Mu butumwa bwa marayika wa mbere burahamagarira abantu kuramya Imana Umuremyi wacu waremye isi n’ibiyirimo byose. Abantu bahaye icyubahiro igihimbano cy’Ubupapa, maze amategeko ya Yehova abayambura agaciro, ariko hakwiriye kubaho kongerwa ubwenge ku byerekeranye n’iyi ngingo. UB2 85.5
Ubutumwa bwavugwaga na marayika wagurukaga aringanije ijuru ni ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ari nabwo butumwa bwavugiwe muri Edeni ubwo Imana yabwiraga inzoka iti, “Nzasshyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzakumena umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ahangaha hatangwa isezerano ry’Umukiza wagombag kujya ku rugamba agahangana n’imbaraga za Satani kandi akamunesha. Kristo yaje ku isi yacu kugaragaza imico y’Imana nk’uko igaragazwa mu mategeko yayo yera; kubera ko amategeko yayo ari imico yayo igaragazwa mu buryo bw’inyandiko. Kristo yari amategeko akaba n’ubutumwa bwiza. Umumarayika wamamaza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose yamamaza amategeko y’Imana kubera ko ubutumwa bwiza bw’agakiza buyobora abantu ku kumvira amategeko maze imico yabo igahindurwa igasa n’iy’Imana. UB2 86.1
Mu gice cya mirongo itanu n’umunani cya Yesaya, havugwa umurimo w’abaramya Imana Umuremyi w’isi n’ijuru: “N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi” (Yesaya 58:12). Urwibitso rw’Imana ari rwo Sabato yo ku munsi wa karindwi ruzererezwa. “Uzitwa Uwica icyuho kandi Usibura inzira zijya mu rugo. Nuhindukira ntukandagire Isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka, ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ...nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo. Akanwa k’Uwiteka niko kabivuze” (Yesaya 58:12-14). UB2 86.2
Amateka y’itorero ryumvira n’ay’isi itumvira ahishurwa muri uyu murongo mu buryo bweruye. Abumvira babitewe no kwamamazwa k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu berekeje intambwe zabo mu nzira y’amategeko y’Imana kugira ngo bumvire, bubahe kandi bahimbaze Iyaremye ijuru n’isi. Imbaraga zirwanya ibyo, zasuzuguye Imana kubwo kwica amategko yayo, kandi igihe umucyo uturutse mu Ijambo ryayo wakanguriraga abantu kwita ku mategeko yayo yera, ugahishura icyuho cyaciwe muri ayo mategeko n’ubutegetsi bw’ubupapa, abantu bagerageje kurimbura amategeko yose kugira ngo basibanganye gutsindwa kw’imitima yabo. Ariko se bazarimbura amategeko y’Imana? Oya; kubera ko abantu bose bazashakisha mu Byanditswe ku giti cyabo bazabona ko amategeko y’Imana adahinduka, ahoraho iteka ryose kandi ko urwibitso rwayo, ari rwo Sabato, ruzahoraho ibihe bidashira rwerekana Imana nyakuri yonyine rukayitandukanya n’ibigirwamana. UB2 86.3
Satani yakomeje gukoresha imbarga ze adatezuka kandi atadohoka kugira ngo akomeze ageze ku iherezo umurimo yatangiriye mu ijuru wo guhindura amategeko y’Imana. Yageze ku ntego ye yo gutuma abatuye isi bizera inyigisho yigishirije mu ijuru mbere yo kugwa kwe, ubwo yavugaga ko amategeko y’Imana adatunganye akwiriye gusubirwamo. Umugabane munini w’abitwa itorero rya Gikristo bagaragaza ko bemeye ikinyoma nk’icyo babinyujije mu myifatire yabo cyangwa amagambo yabo. Ariko niba amategeko y’Imana yarahinduweho n’agace gato, Satani yaba yarageze kucyo atabashaga kugeraho mu ijuru. Yateguye umutego ukomeye w’ubushukanyi agamije kwigarurira itorero n’abatuye ku isi bose. Nyamara abantu bose siko bazafatwa muri uwo mutego. Umurongo utandukanya abana b’Imana bumvira n’abatumvira, indahemuka z’abanyakuri n’abatiringirwa kandi b’abanyabinyoma uri gucibwa. Hari impande ebyiri zikomeye zubatswe: abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo n’ abaramya Imana ihoraho kandi y’ukuri. UB2 86.4