Go to full page →

Ntibyashoboka Ko Bashyirwaho Ikimenyetso Cy’imana UB2 111

Abantu bahagaze munsi y’ibendera risize amaraso ry’Igikomangoma Imanuweli ntibashobora kwifatanya n’ishyirahamwe rikora rwihishwa nka Free Mason n’andi nk’ayo. Ikimenyetso cy’Imana Ihoraho ntikizashyirwa ku muntu uwo ari we wese ukomeza kwifatanya n’imiryango nk’iyo nyuma y’aho umucyo w’ukuri urasiye mu nzira anyuramo. Ntabwo Kristo agabanijemo ibice, kandi abakristo ntibashobora gukorera Imana na mamoni [ikigirwamana cy’ubutunzi]. Uwiteka aravuga ati, “Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye,... Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira, namwe muzambera abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga” (2Abakorinto 6:17, 18). -Letter 21, 1893. (Ibaruwa 21, 1893) UB2 111.1