Go to full page →

Igice Cya 14 — Kwirinda Amakimbirane Mu Murimo UB2 112

Igihe kirihuta bwangu ubwo imbaraga iyobora amashyirahamwe y’abakozi azaba abangamye cyane. Inshuro nyinshi Uwiteka yatanze amabwiriza ko abantu bacu bagomba gukura imiryango yabo mu mijyi bakayijyana mu byaro aho bashobora kwishakira ibizabatunga kubera ko mu gihe kizaza ikibazo cyo kugura no kugurisha kizaba gikomeye cyane. Guhera none twari dukwiriye kumvira amabwiriza twahawe kenshi: Nimuve mu mijyi mujye mu turere tw’icyaro aho amazu adacucitse ari naho mutazabangamirwa n’abanzi. -Letter 5, 1904. (Ibaruwa 5, 1904). UB2 112.1