Go to full page →

Amakimbirane Y’amashyirahamwe Y’ubucuruzi N’ay’abakozi UB2 112

Umurimo w’ubwoko bw’Imana ni ukwitegura ibizaba mu gihe kizaza, ari byo bigiye kuzababaho bidatinze bizane n’imbaraga itera ubuhumyi. Amashyirahamwe aharanira inyungu zayo bwite azashingwa mu isi. UB2 112.4

Aabantu bazifatanyiriza mu mashyirahamwe azabakomatanyiriza mu nzitiro z’umwanzi. Abantu bake bazishyira hamwe kugira ngo bafate umutungo ubasha kuboneka mu nzira zimwe z’ubucuruzi. Hazashingwa amashyirahamwe y’ubucuruzi, kandi abantu bazanga kujya muri ayo mashyirahamwe bazaba ari bantu biteze kubona akaga. — Letter 26, 1903. UB2 112.5