Go to full page →

Kwirinda Imivurungano Yo Mu Birori UB2 112

Abantu bihurije hamwe kurwanya Uwiteka Nyiringabo. Uko kwishyira hamwe kuzakomeza kubaho kugeza igihe Kristo azava aho asabira imbere y’intebe y’imbabazi maze akambara imyenda aje guhora. Intumwa za Satani ziri mu mujyi yose, zikora ubudatuza zihuriza mu birori byo kwinezeza abantu barwanya amategeko y’Imana. Abiyita abera n’abatizera babyiyemeje bafata umwanya muri ibyo birori. Ku bwoko bw’Imana iki ntabwo ari igihe cyo gucika intege. Ntabwo dushobora kureka kuba maso n’akanya na gato — Testimonies, vol. 8, p.42 (1904). UB2 112.2

Amashyirahamwe y’ubucuruzi azaba kimwe mu bizazanira iyi si akaga katigeze kabaho kuva igihe isi yabereyeho. -Letter 200, 1903. UB2 112.3