Gukurikiza imihango, gukurikiza ubwenge bw’isi, kwigengesera by’ab’isi, ingengamikorere y’ab’isi, bizagaragarira abantu benshi ko ari imbaraga y’Imana, nyamara iyo byemewe biba inkomyi yo kubuza umucyo w’Imana uca mu miburo, gucyaha no gutanga inama wekugere ku batuye ku isi. UB2 15.3
Satani arakorana imbaraga ze zose z’ubuhendanjyi n’ubushukanyi kugira ngo ayobore abantu abakure ku butumwa bwa malayika wa gatatu bugomba kubwirizanywa imbaraga ikomeye. Satani nabona ko Imana iha ubwoko bwayo umugisha kandi ikabategurira kuvumbura ibinyoma bye, azakoresha imbaraga ze zikomeye kugira ngo ku ruhande rumwe azane ubwaka, naho ku rundi azane ubunyamihango bukonje, kugira ngo abashe gukoranya umusaruro w’abantu benshi. Ubu ni igihe cyacu cyo kuba maso ubutagoheka. Mube maso, mufunge inzira uko yaba ari nto kose Satani yacamo ngo abinjiremo. UB2 15.4
Hari ibyago byinshi bigomba kwirindwa biri iburyo n’ibimoso. Hazabaho abantu bataragira uburambe, abantu bakiri bashya mu kwizera bakeneye kongerwa imbaraga kandi bakeneye guhabwa urugero rutunganye. Abantu bamwe ntibazakoresha neza inyigisho yo gutsindishirizwa kubwo kwizera. Bazazigisha mu buryo bwibanda ku ruhande rumwe. Abandi bazakira ibitekerezo bitigishijwe uko bikwiriye, maze bagende bate umurongo, birengagize n’imirimo. UB2 15.5
Iteka kwizera nyakuri gukorera mu rukundo. Iyo witegereje i Kaluvari, ntibituma unyinyirirwa mu mutima utagira inshingano ukora ntibituma widamararira ngo usinzire, ahubwo bitera kwizera Yesu, ukwizera kuzakora, kukeza ubugingo ho inzagwe yokwikanyiza. Iyo tugundiriye Kristo kubwo kwizera, ubwo umurimo wacu uba utangiye. Buri muntu afite ingeso zanduye kandi zirimo ibyaha zigomba kuneshwa n’urugamba rusaba imbaraga. Buri muntu asabwa kurwana intambara yo kwizera. Niba umuntu ari umuyoboke wa Kristo, ntabwo agomba kuba nyambere mu byaduka, ntashobora kugira umutima unangiye, utarangwa n’impuhwe. Ntabwo ashobora kugira imvugo ikomeretsa. Ntabwo ashobora kuzura kwikakaza no kwishyira hejuru. Ntabwo ashobora kuba umuntu ugandisha abandi cyangwa ngo akoreshe amagambo ashaririye kandi ngo agaye cyangwa acire abandi iteka. UB2 16.1
Imikorere y’urukundo ikomoka ku murimo uva ku kwizera. Iyobokamana Bibiliya yigisha risobanuye umurimo udacogora. “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahere ko bahimbaze so wo mu ijuru” (Matayo 5:16). Mukoreshe agakiza kanyu bwite mutinya kandi muhinda umushyitsi, kuko Imana ari yo ikorera muri mwe, ikabatera kwifuza no gukora ibiyishimisha. Tugomba guharanira imirimo myiza, tukirinda ngo tugumane imirimo myiza. Ndetse n’Umuhamya w’ukuri aravuga ati: “Nzi imirimo yawe” (Ibyahishuwe 2:2). UB2 16.2
Nk’uko ari ukuri ko ibyo dukora byinshi muri byo ubwabyo bitazaduhesha agakiza, ni nako ari ukuri ko ukwizera kutwomatanya na Kristo kuzakangurira umutima gukora. UB2 16.3
Abantu badafite igihe cyo gutegera amatwi imitima yabo, ngo bigenzure buri munsi barebe niba bari mu rukundo rw’Imana kandi ngo bajye mu nzira y’umucyo, bazagira igihe cyo gutegera amatwi ibyongorero bya Satani ndetse no gusohora kw’imigambi ye. UB2 16.4
Satani ubwe aziyoberanya yinjire anyuze mu tuyira duto tugenda twaguka uko inkota ze zigenda zica inzira. Muri iki gihe amayere ya Satani yo kwiyoberanya azinjizwa mu murimo w’Imana wihariye. — Manuscript 16, 1890. UB2 16.5