Abantu benshi bibaza byinshi kandi barahangayitse. Ibi biterwa n’uko badafite kwizera Imana. Kuri bamwe, iby’iyobokamana bivuze ibirenze kugira igihe cyiza. Iyo amarangamutima yabo akanguwe bibwira ko bagize umugisha ku buryo bukomeye. Bamwe ntibatekereza ko bagize umugisha keretse gusa babaye batwawe bagahimbarwa. Ibibatera gutwarwa no guhimbarwa nibyo bashaka, kandi iyo batabibonye, batekereza ko bibeshye cyangwa ko hari undi muntu wibeshye. UB2 16.6
Abantu ntibari bakwiriye gutozwa gutekereza ko iyobokamana rifite gahunda y’amarangamutima, ishingiye ku bwaka ari ryo yobokamana ryonyine ritunganye. Kubera imbaraga y’iyo myizerere, umugabura aba ategerejweho gukoresha imbaraga ze abwiriza ubutumwa bwiza. Agomba gukora iyo bwabaga kugira ngo abagezeho imbaraga nyinshi y’amazi y’ubugingo. Agomba kuzana ibyokumara inyota byinshi bikurura bizemerwa n’irari ry’abantu. Hariho abantu batekereza ko bashobora kuba ba ntacyo nitayeho cyangwa ntibabe batega amatwi ngo keretse gusa amarangamutima yabo agenda ahondobera aramutse akanguwe. -Letter 89, 1902. (Ibaruwa 89, 1902) UB2 16.7