Ntabwo nshaka ko unsobanurira iby’inzira wayobotse. Mwene data C. W. Stone yashatse kunsomera ibaruwa yawe. Nanze kuyitegera amatwi. Umwuka wo gushidikanya, kwivovota no kutizera uranduza. Ndamutse ngize intekerezo zanjye umuyoboro w’isoko yanduye, n’amazi mabi ahumanya aturuka mu isoko ya Satani, ibyongorero bimwe bishobora gusigara mu ntekerezo zanjye bikazihumanya. Niba ibyo ibyongorero bya Satani byarakugizeho imbaraga kugeza ubwo uburenganzira bwawe bw’umurage w’umwana w’imfura ubugurana kugirana ubucuti n’abanzi b’Imana; nta kintu na gito nshaka kumva cyerekeye ugushidikanya kwawe kandi niringiye ko uzarindwa keretse gusa niwanduza abandi, kubera ko umwuka ukikije umuntu uhangara kuvuga nk’ibyo wavuze umeze nk’uburozi. UB2 130.4
Ndagusaba rwose kujya kure y’abizera ukuri, kuko niba warahisemo isi n’incuti z’iby’isi, komezanya n’abo wihitiyemo. Wikwangiza intekerezo z’abandi kandi ngo wigire umukozi udasanzwe wa Satani ukora umurimo wo kurimbura imitima. Niba utari wafata icyemezo mu buryo bwuzuye, gira vuba uneshe umwanzi utarakererwa. Witera indi ntambwe ugana mu mwijima, ahubwo hagarara mu mwanya wawe nk’umuntu w’Imana. UB2 130.5
Niba ushaka kurengera umugambi ukomeye w’ubuzima utagize ikosa ukora mu mahitamo yawe, cyangwa ubwoba bwawe no gutsindwa, ugomba kugira Imana nyambere kandi ikaba no ku iherezo mu migambi yose, mu murimo wose n’icyo utekereza cyose. Niba ushaka inzira ihita iyobora mu mwijima, icyo ugomba gukora gusa ni ugutera umugongo umucyo w’Imana, ukabaho dafite Imana. Igihe Imana ikweretse inzira ikavuga iti, “Iyi ni yo nzira yawe y’ituze n’amahoro” icyo ukora gusa ni ugutera umugongo inzira y’Uwiteka kandi ibirenge byawe bizakugeza mu irmbukiro. Ijwi rya Ntama w’Imana ryumvikana ritubwira riti, “Nimunkurikire kandi ntimuzagendera mu mwijima.” UB2 131.1