Imana yagitoranyirije gukora umurimo ukomeye kandi w’agaciro kenshi. Yagerageje kuguhwitura, kukugerageza, kukugenzura, kugutunganya no kukugira ukomeye kugira ngo uyu murimo wera ubashe gukorwa habayeho kureba ku ikuzo ryayo. Mbega igitangaza kubona Imana ihitamo umuntu maze ikomatana nawe, kandi ikamuha inshingano agomba gutangira, ari wo murimo agomba kutikorera. Umuntu w’umunyantege nke ahabwa imbaraga, utunya ahabwa gushira amanga, utazi guata ibyemezo ahinduka umuntu ufata umwanzuro uhamye kandi mu buryo bwihuse. Mbega igitangaza! Bishoboka ko umuntu afite agaciro kangana gatyo ku buryo ahabwa inshingano n’Umwami w’abami! Mbese kurarikira iby’isi bizabuza umuntu kurangamira icyizere yagiriwe n’Imana, ari cyo nshingano yera yamuhaye? UB2 131.2
Umwami w’icyubahiro wo mu ijuru yaje kuri iyi si yacu kugira ngo ahe umuntu urugero rw’imibereho iboneye izira ikizinga, ndetse no kwitanga ubwe ashimishijwe no gukiza abarimbuka. Umuntu wese ukurikira Kristo akorana nawe, agafatanya na we umurimo w’Imana wo gukiza imitima. Niba utekereza gukurwaho uwo murimo kubera ko ubona inyungu zimwe ziri mu kwifatanya n’ab’isi zizatuma ugaragara cyane, biterwa n’uko wibagirwa ko kugira icyo ukorera Imana bikomeye kandi ari iby’icyubahiro, ukibagirwa uburyo ari iby’ikuzo kuba umuntu ukorana na Yesu Kristo, ukaba ujyanira abatuye isi umucyo, ukwirakwiza umucyo n’urukundo mu nzira abandi banyuramo. UB2 131.3