Hari hakwiye kubaho kwitonda ku byerekaye umwuka wakwiriye mu bigo by’umurimo w’Uwiteka. Ibi bigo byashinzwe mu bwitange, kandi byubatswe n’impano zo kwitanga zivuye mu bwoko bw’Imana ndetse n’umurimo utarangwamo kwikanyiza wakozwe n’abagaragu bayo. Ikintu cyose gifitanye isano n’umurimo ukorerwa mu bigo [by’umurimo w’Uwiteka] kigomba kurangwaho ikimenyetso cy’Ijuru. Kuzirikana ukwera kw’ibigo bikorerwamo umurimo w’Imana bigomba gushyigikirwa kandi bikamenyerwa. Abakozi bagomba gucisha imitima yabo bugufi imbere y’Uwiteka, bazirikana icyubahiro cye giheranije. Bose bagomba kubaho bakurikiza amahame yo kwiyanga. Igihe umukozi nyakuri kandi witanga atikanyiza aharanira guteza imbere inyungu z’ikigo akoramo, itara rye mu by’umwuka riboneje kandi ryaka, azahabonera ibyiza bitangaje kandi azabasha kuvuga ati, “Ni ukuri Imana iri aha hantu.” Azumva ko yahawe amahirwe akomeye yo kwemererwa gutanga ubushobozi bwe, umurimo we n’ubushishozi bwe. UB2 138.4
Mu minsi ya mbere y’ibwirizabutumwa bwa marayika wa gatatu, abantu bashinze ibigo byacu ndetse n’ababikoragamo, bakoreshwaga n’impamvu ikomeye yo kutikanyiza. Ku mirimo yabo ivunanye bahembwaga agashahara gake ko kubunganira mu buryo bworoheje. Nyamara imitima yabo yari yarabatijwe n’ubutumwa bw’urukundo. Ingororano yo gutangana umutima ukunze yagaragariye mu gusabana n’Umukoresha wabo Mukuru. Biziritse umukanda kugira ngo abandi bakozi benshi bashobore nabo kubiba ukuri mu turere dushya. UB2 139.1
Nyamara hashize igihe haje kubaho impinduka. Ntabwo umwuka wo kwitanga wari ukigaragara. Muri bimwe mu bigo byacu imishahara y’abakozi bake yarongerewe birenze urugero. Abahawe ibyo bihembo bavugaga ko bakwiriye ibihembo biurta iby’abandi kubera ko ubuhanga bwabo buhanitse. Ariko se ni nde wabahaye ubwo buhanga n’ubushobozi bwabo? Ukongerwa kw’ibihembo kwahise kuzana no kwiyongera buhoro buhoro ko kurarikira ari ko kuramya ibigirwamana kandi binazana no gusubira inyuma buhoro buhoro mu bya Mwuka. Ibibi bibabaje cyane byaracengeye maze Imana irasuzugurwa. Intekerezo z’abantu benshi babonye uku kurarikira ibihembo bisumbyeho zuzuye gushidikanya no kutizera. Amahame adasanzwe ameze nk’umusemburo mubi yakwiriye mu bizera hafi ya bose. Benshi baretse kwitandukanya n’inarijye kandi abatari bake banze gutanga icyacumi n’amaturo. UB2 139.2
Mu mbabazi zayo, Imana yahamagariye abantu gukora impinduka mu murimo wayo wera kandi izi mpinduka zagombaga gutangirira mu mutima zikagaragarira inyuma. Abantu bamwe mu buhumyi bwabo bari barakomeje kumva ko imirimo yabo ifite isumbwe, barirukanwe. Abandi bakiriye ubutumwa bahawe maze bahindukirira Imana bayerekejeho umutima wose kandi bazinukwa umwuka wabo wo kwifuza. Bidatinze bashyize umuhati mu gutanga urugero rwiza imbere y’abantu maze ku bw’ubushake bwabo bagabanisha imishahara yabo. Babonye ko nta kindi gishobora kubakiza gutwarwa n’ikigeragezo gikomeye uretse guhinduka kuzuye kw’intekerezo n’umutima. UB2 139.3