Umurimo w’Imana mu mpande zawo zose ni umwe kandi uyoborwa n’amahame amwe, umwuka umwe ukagaragara mu mashami yose y’uwo murimo. Ugomba kugira ikimenyetso cy’umurimo w’ivugabutumwa. Buri cyiciro cyo muri uwo murimo gifitanye isano n’ibice byose by’ivugabutumwa kandi umwuka uyobora buri cyiciro uzagaragarira muri uwo murimo wose. Iyo umugabane umwe w’abakozi uhabwa umushahara munini, hariho abandi bo mu yandi mashami y’umurimo bazasaba imishahara yo hejuru, kandi umwuka wo kwitanga uzagenda ukerenswa buhoro buhoro. Ibindi bigo n’ahandi hakorerwa umurimo naho bazakira uwo mwuka kandi ubuntu bw’Imana buzabakurwamo bitewe n’uko idashobora na rimwe kwemera kwikanyiza. Muri ubwo buryo umurimo wacu w’ikubagahu wahita urangira. Uyu murimo ubasha gukomeza gukorwa gusa kubwo kwitanga ubudatuza. UB2 139.4
Imana izagenzura ukwizera k’umuntu wese. Kristo yatuguze atanze igitambo cy’agaciro gakomeye. Nubwo yari umukire, yahindutse umukene ku bwacu kugira ngo ubukene bwe buduheshe ubutunzi bw’iteka ryose. Ibyo dufite byose byaba ubushobozi n’ubwenge ni ibyo Uwiteka yaturagije kugira ngo tubimukoreshereze. Ni amahirwe yacu kuba abasangiye na Kristo mu gitambo cye. UB2 140.1