Kwigira umuntu kwa Kristo ni igikorwa cyo kwitanga kandi imibereho ye yarangwaga no guhora yitanga. Ikuzo ritagereranywa ry’urukundo Imana ikunda umuntu ryagaragariye mu gitambo cy’Umwana wayo w’ikinege wari ishusho yayo. Iri ni iyobera rikomeye ry’Imana. Kugira umutima nk’uwari muri Kristo ni amahirwe ndetse n’inshingano ya buri muntu wese uvuga ko ari umuyoboke we. Ntidushobora kuba abigishwa be tutitanze ngo twikorere umusaraba. UB2 146.1
Igihe hari ibyifuzo byatanzwe byo guhemba imishahara minini abantu bakoraga mu icapiro ry’Urwibutso n’Integuza kandi bikemerwa, umwanzi yari ageze ku ntego ye yo guteshura abantu ku migambi y’Imana maze akabayobora mu nzira z’ibinyoma. Abantu bikanyiza, bafite umwuka wo kurarikira bemeye imishahara minini. Iyo abakozi bashyira mu bikorwa amahame yavuzwe mu cyigisho Kristo yatanze, ntabwo baba barakiriye iyo mishahara babishishikariye. None se umusaruro wavuye muri uku kongera imishahara wabaye uwuhe? Ibyakoreshaga mu mibereho yo mu muryango byariyongereye cyane. Habayeho kwitandukanya n’amabwiriza n’ingero byatanzwe mu mibereho ya Kristo. Ubwibone bwarakanguwe kandi buhabwa icyicaro. Umutungo wakoreshwaga abantu bishimisha mu bitari ngombwa. Gukunda iby’isi byigaruriye umutima kandi kwifuza kubi gutegeka umubiri. Ya mishahara minini yahindutse umuvumo. Ntabwo Kristo yababereye urugero rureberwaho ahubwo bareberaga ku b’isi. UB2 146.2
Gukunda Kristo ntibizatera umuntu kunezeza kamere, ntabwo bizayobora umuntu ku gukoresha umutungo kugira ngo anezeze kandi ashimishe kamere cyangwa ngo yimike ubwibone mu mutima. Urukundo rwa Kristo ruri mu mutima rutera umuntu kwicisha bugufi no gukurikiza ubushake bw’Imana atizigamye. — Letter 21, 1894. (Ibaruwa 21, 1894) UB2 146.3
Iyo icyaha kirwanira imbere mu muntu, kibasira umugabane w’ingenzi cyane w’imibereho ye. Gitera urujijo rukomeye n’umuvurungano mu bushobozi n’imbaraga Imana yahaye umuntu. Mu gihe indwara y’umubiri iwuca intege, indwara yo kwikanyiza no kwifuza kubi irimbura ubugingo. — Letter 26, 1897. (Ibaruwa 26, 1897) UB2 146.4