Umutima wanjye wakangaranijwe cyane n’ibyanyuze imbere y’amaso yanjye nijoro. Mu biganiro bya numvise ibyifuzo byavaga kuri bamwe mu bavandimwe bacu ariko sinshobora kwemeranya nabo. Ibyo bavugaga byerekana ko bayobye inzira kandi ko badafite ubunararibonye buzabarinda gushukwa. Natewe agahinda no kumva bamwe mu bavandimwe bacu bavuga amagambo atagaragaza kwizera Imana no kuba indahemuka ku kuri kwayo. Hari ibyifuzo byatanzwe byashoboraga kuyobya abantu bikabakura mu nzira igororotse kandi ifunganye iyo biza gushyirwa mu bikorwa. UB2 146.5
Bamwe batekerezaga ko ibihembo byisumbuye biramutse bihawe abantu bafite ubuhanga bwo hejuru, abo bantu baguma muri twe maze umurimo usumbyeho ugakorwa mu buryo burushijeho kuba bwiza bityo umurimo wo kwigisha ukuri ukagera ku rwego rwisumbuye. UB2 147.1
Ku byerekeranye n’iki kibazo nahawe amabwiriza aturutse ku Mana itabasha kwibeshya. Ndababaza nti, “iyo iyi gahunda iza gukurikizwa, ni nde ufite ubushobozi bwo kugenzura umumaro nyakuri ndetse n’imbaraga z’abakozi bagenzi be?” Nta muntu ufite ubushobozi bwo guhamya icyo undi amaze mu murimo w’Imana. UB2 147.2
Umwanya cyangwa icyicaro umuntu ashobora kugira byonyine si byo bigaragaza ko ari ingirakamaro mu murimo w’Imana. Ahubwo gukura kw’imico isa n’iya Kristo binyuze mu kwezwa na Mwuka ni byo bizamuha imbaraga yo gukora icyiza. Mu mirebere y’Imana, urwego rw’ubudahemuka bwe rugaragaza agaciro k’umurimo we. UB2 147.3
Imana yemera gusa imirimo y’abantu basangiye kamere nayo. Nta cyo umuntu ashobora gukora adafite Kristo. Gukunda Imana n’abantu byonyine ni byo bishyira abantu ku rwego rwo hejuru hamwe n’Imana. UB2 147.4
Kumvira amategeko y’Imana bidushoboza guhinduka abakozi bakorana nayo. Urukundo ni urubuto rwera ku giti cy’Ubukristo kandi ni urubuto rumeze nk’amababi y’igiti cy’ubugingo yo gukiza amahanga. — Manuscript 108, 1903. UB2 147.5