(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 16 :19-31 ).
Umugani wa Lazaro n’umukire werekana ko muri ubu bugingo abantu bihitiramo umurage wabo w’ibihe byose ; nta kindi gihe cyo kwisubiraho bazahabwa. Uwo mugani kandi werekana ko igihe kiri bugufi, maze abakire batisunga Imana bagakena, naho abakene bayisunga bagakira. IyK 125.1
«Habayeho umugabo w’umukire, wambaraga imyenda myiza y’ibitare n’iy’amabara, kandi iminsi yose agahora adamaraye. Habayeho n’umukene witwaga Lazaro, wari waramazwe n’ibisebe. Yahoraga aryamye ku irembo ry’uwo mukire, kandi yifuzaga guhazwa n’utuvungukira tuva ku meza y’umukire.» IyK 125.2
Umukire yavugaga ko ari umwana wa Aburahamu. Ntabwo yabwiraga nabi uwo muhamya usabiriza cyangwa ngo amwirukane. Nyamara kandi nta n’ubwo yigeraga amuha icyo akeneye. IyK 125.3
Nta mavuriro yari ariho. Imbabare n’abakene bashyiki-rizwaga abo Uwiteka yahaye ubutunzi. Nguko uko byari bimeze ku mukene no ku mukire. Lazaro yari akeneye ubufasha cyane, ariko yagumye mu bukene bwe, nyamara uwo mugabo w’umutunzi afite ibyo yifuza byose. IyK 125.4
Muri ibihe bihe, duturanye n’abantu benshi bashonje kandi batagira urugo. Kwirengagiza izo mbabare ntitugire icyo tuziha, ni ifuti tutazabonera icyo twireguza ku munsi runaka. IyK 125.5
Yari inshingano y’umukire kugira icyo akorera abameze nk’uwo mukene. Hariho itegeko rivuga ngo «Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Abalewi 19 :18. Uwo muntu yagurizaga abandi akabaka inyungu z’izo nguzanyo, ariko ntagarurire Imana inyungu z’ibyo yamugurije. Ibishungero n’amagambo yo kumushyesha by’incuti ze, ni byo byanezezaga imibereho ye yo kwihugiraho. Ku bwo kuba mu gakungu k’incuti zihora mu byo kwinezeza, byamwibagije inshingano yo gufatanya n’Imana mu bikorwa bishingiye ku mpuhwe zayo. IyK 125.6