Umukene yanyuze mu kabande k’iminsi ariko akomeza kwihangana. Igihe cyarageze arapfa, arahambwa. Mu mibabaro ye yabaye umuhamya wa Kristo, maze apfuye bivugwa ko Abamarayika bamujyanye mu gituza cya Aburahamu. Lazaro ashushanya umukene w’imbabare wizera Kristo. Igihe impanda izavuga, abari mu bituro bose bazazuka, maze babone ingororano zabo; kuko bizeye Imana ku buryo bugaragara. Umukire na we yarapfuye, arahambwa. Ageze ikuzimu, arababazwa cyane; yubuye amaso areba Aburahamu ari kure, na Lazaro ari mu gituza cye. Arataka ati: “Data Aburahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze urutoke mu mazi, ambobereze ururimi, kuko mbabazwa cyane n’iki cyago cy’umuriro.” IyK 126.1
Muri uyu mugani Kristo yasangaga abantu aho bari. Abantu benshi bari bategeye amatwi amagambo Kristo yavugaga, bemeraga inyigisho zivuga ko hagati yo gupfa no kuzuka, umuntu aba yumva. Umukiza yasaga n’ufatiye indorerwamo imbere yabo ngo birebe, bamenye by’ukuri isano bari bafitanye n’Imana. Yakoresheje imvugo iriho kugira ngo yerekane ko nta muntu uheshwa agaciro n’ibyo atunze ; ibyo afite byose ni ibye mu buryo bw’intizo atijwe n’Uwiteka gusa. Gukoresha izo mpano nabi bimushyira munsi y’umuhanya ruvuvu ukunda Imana kandi akayiringira. Byavuzwe ko Aburahamu yamushubije ati «Mwana wanjye ibuka ko wabonye ibyiza byawe ukiriho, Lazaro we akabona ingorane. Ubu rero yageze hano arahumurizwa, naho wowe urababazwa. Kandi uretse n’ibyo hagati yacu namwe hari umworera munini, washyiriweho gutanga imbere abari hano bashaka kuza aho, ukabuza n’abari aho kuza hano.” IyK 126.2