Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

IBYAKOZWE N’INTUMWA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 26 - APOLO ARI KORINTO

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 18:18-28)

    Pawulo amaze kuva i Korinto, yakurikijeho gukomereza umurimo we muri Efeso. Yari mu rugendo yerekeje i Yerusalemu mu munsi mukuru wari wegereje, bityo ntiyagombaga gutinda mu Efeso. Yagiye impaka n’Abayahudi mu rusengero maze baranyurwa ku buryo bamwingingiye gukomeza umurimo we muri bo. Umugambi yari afite wo gusura Yerusalemu wamubujije gutinda ariko abasezeranira kuzagaruka “Imana nibashaka.” (Ibyak 18:21). Akwila na Purisikila bari baramuherekeje ajya mu Efeso; aherako abasiga yo kugira ngo bakomeze gukora umurimo yari yaratangiye.INI 167.1

    Muri icyo gihe “hariho Umuyuda witwaga Apolo, wavukiye mu Alekizanderiya; bukeye agera mu Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe.” Ibyak 18:24. Apolo yari yarumvise kubwiriza kwa Yohana Umubatiza, yari yarabatijwe umubatizo wo kwihana, kandi yari umuhamya nyakuri ko umurimo w’umuhanuzi utari warapfuye ubusa. Ibyanditswe bivuga ko Apolo yari ” yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu; yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu, kandi abyigisha neza: ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.” Ibyak 18:25.INI 167.2

    Akiri mu Efeso, Apolo “yatangiye kuvugira mu masinagogi ashize amanga.” Mu bantu bari bamuteze amatwi harimo Akwila na Purisikila. Aba bamaze kubona ko atari yarasobanukiwe neza umucyo w’ubutumwa bwiza, ” bamujyanye iwabo, bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo arusheho kuyimenya neza.” (Ibyak 18:26). Mu kwigisha kwabo yasobanukiwe neza Ibyanditswe maze ahinduka umwe mu bantu bakomeye cyane bamamaza ukwizera kwa Gikristo.INI 167.3

    Apolo yifuzaga gukomeza akajya mu Akaya, maze abavandimwe be mu kwizera bo mu Efeso ” bandikira abigishwa ngo bamwakire” nk’umwigisha ukurikiza amahame y’Itorero rya Kristo. Yagiye i Korinto, aho yabwiririzaga mu ruhame n’urugo ku rundi, ” agatsinda Abayuda;... abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.” (Ibyak 18:28). Pawulo yari yarabibye imbuto y’ukuri; Apolo nawe arayivomerera. Umusaruro umurimo wa Apolo wagezeho mu kubwiriza ubutumwa bwiza watumye bamwe mu bizera baha isumbwe imirimo ye kurusha iya Pawulo. Uku kugereranya umuntu n’undi byazanye amacakubiri mu Itorero yaje kubera imbogamizi ikomeye iterambere ry’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.INI 167.4

    Mu gihe cy’umwaka umwe n’igice Pawulo yari yaramaze i Korinto, yari yarigishije ubutumwa bwiza mu buryo bworoshye. Yari yaragiye mu Banyakorinto “atari umuhanga w’intyoza yo kuvuga cyangwa ufite ubwenge buhebuje, ahubwo yagiye atinya kandi ahinda umushyitsi, “akavuga ibigaragaza umwuka n’imbaraga” kugira ngo “kwizera kwabo kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.” 1Kor 2:1, 4, 5.INI 167.5

    Pawulo yari yarakoze ibishoboka agahuza uburyo bw’imyigishirize ye n’uko Itorero rimeze. Nyuma yaje kubasobanurira ati: “Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha kandi na none ntimurabibasha.” (1Kor 3:1, 2). Abenshi mu bizera b’i Korinto bagendaga basobanukirwa buhoro buhoro ibyo yihatiraga kubigisha. Iterambere bari bafite mu bumenyi bw’iby’Umwuka ntiryari bihwanye n’amahirwe bari baragize. Mu gihe bagombaga kuba bari ku rwego rwo hejuru mu by’imibereho ya Gikristo kandi bakaba bashobora gusobanukirwa no gukurikiza ukuri kwimbitse kw’ijambo ry’Imana, bari bari ku rwego nk’urwo abigishwa bari bariho igihe Kristo yababwiraga ati: “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” (Yohana 16:12). Ishyari, urwikekwe no kuregana byari byarahumye imitima y’abizera benshi b’i Korinto bibuza Mwuka Muziranenge gukora umurimo we mu buryo bwuzuye, kandi ari we “urondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.” (1Kor 2:10). Uko bagaragaraga nk’abanyabwenge mu by’isi kose, bari impinja mu kumenya Kristo.INI 168.1

    Wari umurimo wa Pawulo kwigisha Abanyakorinto bahindutse, akabahugura mu nyigisho zibanze z’ukwizera kwa Gikristo. Byari byaramubereye ngombwa kubigisha nk’abantu batagira icyo bazi ku mikorere y’imbaraga mvajuru mu mutima. Muri icyo gihe ntibashoboye gusobanukurwa n’ubwiru bw’agakiza: kuko “umuntu wa kamere atemera iby’Umwuka w’Imana: kuko ari ubupfu kuri we akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.” (1Kor 2 :14). Pawulo yari yarakoresheje imbaraga ze zose abiba imbuto abandi bagombaga kuvomerera. Abamukurikiye bagombaga gukomereza aho yari agereje, bagatanga umucyo wa Mwuka n’ubumenyi mu gihe gikwiye bakurikije uko Itorero ryari rishoboye kuwihanganira.INI 168.2

    Igihe intumwa Pawulo yatangiraga umurimo we i Korinto, yabonye ko akwiriye gutangirana ubwitonzi mu kuvuga ukuri gukomeye yifuzaga kwigisha. Yari azi ko mu bamuteze amatwi hashobora kubamo abantu biratana inyigisho z’ubuhanga bwa kimuntu, abashyigikiye uburyo bupfuye bwo kuramya, bagendaga bashakisha nk’impumyi, bibwira ko barabona mu byaremwe inyigisho zashoboraga kuvuguruza ukuri k’ubugingo bw’umwuka kandi budapfa nk’uko bwahishuwe mu Byanditswe. Yari azi kandi ko abasesengura inyigisho bazakora uko bashoboye kose bakavuguruza ubusobanuro bwa Gikristo bw’ijambo ryahishuwe, kandi ko abahakanyi bashoboraga gukwena ubutumwa bwiza bwa Kristo.INI 168.3

    Uko yaharaniraga kuyobora abantu ku musaraba, Pawulo ntiyigeze acyaha mu buryo buziguye abari barishoye mu ngeso y’ubusambanyi cyangwa kubereka uko icyaha cyabo cyari kibi cyane imbere y’Imana Yera. Aho gukora atyo, yabagaragarije umugambi nyakuri w’ubuzima kandi agerageza kwerekeza intekerezo zabo ku nyigisho z’Umwigisha wo mu ijuru. Igihe izo nyigisho zakiriwe zagombaga kubakura mu gutwarwa n’ibinezeza by’isi n’icyaha maze zikabageza mu kubonera n’ubutungane. Yibanze cyane ku kubaha Imana mu myifatire ndetse no ku butungane bugomba kugerwaho n’abazahabwa umwanya mu ngoma y’Imana. Yifuzaga kuzabona umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo weyura umwijima wari mu ntekerezo zabo kugira ngo barebe ukuntu imigirire yabo mibi ari urukozasoni mu maso y’Imana. Kubw’ibyo ingingo ikomeye yabigishije yari Kristo wabambwe. Yashakaga kubereka ko icyo bakwiriye kwiga bashishikaye ndetse n’umunezero wabo uruta iyindi ari ukuri gutangaje kw’agakiza kabonerwa mu kwihana ukemera Imana no kwizera Umwami Yesu Kristo.INI 169.1

    Umunyabwenge ahunga umucyo w’agakiza kuko uwo mucyo ukoza isoni inyigisho yiratana. Umuntu watwawe n’iby’isi yanga kwakira agakiza kubera ko kamutandukanya n’ibigirwamana bye by’iby’isi. Pawulo yabonye ko imico ya Kristo igomba gusobanuka mbere yuko abantu bamukunda kandi bakarebesha umusaraba amaso yo kwizera. Aha niho hagomba gutangirira icyo cyigisho kizaba ubumenyi n’indirimbo by’abacunguwe mu bihe bidashira. Mu mucyo w’umusaraba wonyine niho wabonera agaciro nyakuri k’ubugingo bw’umuntu.INI 169.2

    Imbaraga itunganya y’ubuntu bw’Imana ihindura kamere y’umuntu. Abantu buzuye irari ry’iby’isi ntibashobora gushimishwa n’iby’ijuru; imitima yabo ya kamere kandi itejejwe ntabwo yakwigera inezezwa n’ibitunganye kandi bizira inenge byo mu ijuru; ku buryo biramutse bishobotse ko abantu nk’abo bahinjira, nta kintu na kimwe cyatuma banezerwa. Ibintu bigenga umutima wa kamere bigomba kwigarurirwa n’ubuntu bwa Kristo mbere yuko umunyabyaha aba akwiriye kujya mu ijuru no kunezerezwa no kuba mu muryango w’abamarayika bazira inenge. Igihe umuntu apfuye ku cyaha akihutira kwakira ubuzima bushya muri Kristo, urukundo mvajuru rwuzura umutima we, imyumvire ye igatunganywa; akanywa ku isoko idakama y’umunezero n’ubwenge, umucyo w’umunsi w’iteka ukarasira mu nzira anyuramo, kuko ahorana n’Umucyo w’ubugingo.INI 169.3

    Pawulo yari yarashatse gukangurira ibitekerezo bya bene se b’i Korinto ko we n’abavugabutumwa bafatanyije umurimo bari abantu batumwe n’Imana ngo bigishe ukuri; ko bose basenyeraga umugozi umwe kandi ko bose bari bishingikirije ku Mana kugira ngo umurimo wabo ugire umusaruro. Impaka zari zaravutse mu Itorero zerekeye ibyagezweho n’abavugabutumwa batandukanye ntizari ziri muri gahunda y’Imana, ahubwo zari ingaruka zo gukunda imico y’umutima wa kamere. Pawulo yaravuze ati, “Ubwo umuntu umwe avuga ati : ‘Jyeweho ndi uwa Pawulo’; undi akavuga ati : ‘Jyeweho ndi uwa Apolo’; ntibigaragaza ko muri aba kamere? Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera, nk’uko Imana yabahaye umurimo? Ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. Nuko utera, nta cyo aba ari cyo, cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza. ” 1Kor 3:4-7.INI 169.4

    Pawulo ni we wari warabwirije ubutumwa bwiza i Korinto bwa mbere kandi ni nawe wari warahahanze Itorero. Uyu wari umurimo Imana yari yaramushinze gukora. Nyuma y’aho abandi bakozi barahamusanze bayobowe n’Imana, baza gukora inshingano yabo. Imbuto zabibwe zagombaga kuvomererwa kandi ibi ni byo Apolo yagombaga gukora. Yakurikiye Pawulo mu murimo we, akagenda atanga inyigisho ziruseho kandi agafasha imbuto yabibwe ngo ikure. Yashyikiriye imitima y’abantu ariko Imana ni yo yatumye ikura. Ntabwo ari imbaraga y’umuntu, ahubwo imbaraga y’Imana ni yo ihindura imico. Ababiba n’abavomerera sibo batuma imbuto ikura; bakorera munsi y’ukuboko kw’Imana nk’abakozi bashyizweho nayo, bafatanyije na Yo mu murimo wayo. Icyubahiro n’ikuzo bizana no kugera ku musaruro mwiza biba iby’Umukozi Mukuru.INI 170.1

    Abagaragu b’Imana bose ntibafite impano zimwe, nyamara bose ni abakozi bayo. Buri wese agomba kwigira ku Mwigisha Mukuru maze agaherako akamenyesha abandi ibyo yamenye. Imana yahaye buri muntu wese mu ntumwa zayo umurimo wihariye. Hari impano zitandukanye nyamara abakozi bose bakwiriye gukorera hamwe bayobowe n’imbaraga itunganya ya Mwuka Muziranenge. Uko bamenyesha abantu ubutumwa bwiza bw’agakiza, benshi bazemera kandi bahindurwe n’imbaraga y’Imana. Igikoresho muntu gihishanywe na Kristo mu Mana, kandi Kristo akagaragara nk’umutware ukomeye hagati y’ibihumbi cumi kuko ari we ufite igikundiro.INI 170.2

    “Utera n’uwuhira barahwanye, kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we: kuko twembi Imana ari yo dukorera; namwe mukaba umurima w’Imana, n’inzu yayo.” (1Kor 3:8, 9). Muri iri somo intumwa Pawulo agereranya Itorero n’umurima uhinzwe, aho abakozi bakora, bita ku mizabibu yatewe n’Uhoraho no ku nyubako izakura igahinduka ingoro izira inenge y’Uhoraho. Imana ni yo Mukozi Mukuru kandi yahaye buri muntu wese umurimo we. Abantu bose bagomba gukora bahagarikiwe na yo bakayireka igakora kandi igakorera mu bakozi bayo. Ibaha uburyo n’ubuhanga, kandi iyo bumviye guhugura kwayo atuma imihati yabo igera ku nsinzi. INI 170.3

    Abagaragu b’Imana bagomba gukorera hamwe, bafatanyije mu buryo bwo kwiyoroshya no kubahana, “kuby’icyubahiro, umuntu wese ashyira imbere mugenzi we. ” Abaroma 12:10. Nta gusebanya gukwiye kubaho, nta gusenya umurimo w’undi; kandi nta macakubiri akwiriye kubaho. Buri muntu wese Uhoraho yashinze ubutumwa afite umurimo w’umwihariko agomba gukora. Buri wese afite uko ateye yihariye atashobora kwinjizwa mu wundi muntu. Nyamara buri muntu agomba gukora yuzuzanya na bagenzi be. Mu murimo wabo, abakozi b’Imana bagomba kuba umwe. Nta n’umwe ukwiriye kwishyira hejuru ngo yigire icyitegererezo, ngo asebye abakozi bagenzi be cyangwa ngo abafate ko baciye bugufi ye. Ari munsi y’ubutware bw’Imana, buri wese agomba gukora umurimo ashinzwe, akubahwa, agakundwa kandi agaterwa ubutwari n’abandi bakozi. Bose bafatanyije bagomba gukomeza umurimo bakawurangiza.INI 171.1

    Aya mahame yavuzweho cyane mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Itorero ry’i Korinto. Intumwa Pawulo yerekeza ku “bakozi ba Kristo, ” nk’ «ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana,» kandi avuga ku murimo wabo ati: “Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu; kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza, kuko ari nta cyo niyiziho; nyamara si icyo kinsindishiriza: ahubwo Umwami ni we unshira urubanza. Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.” 1Kor 4:1; 2-5.INI 171.2

    Nta muntu n’umwe wahawe inshingano yo gucira urubanza abakozi b’Imana batandukanye. Uhoraho wenyine ni we mucamanza w’umurimo w’umuntu kandi azaha buri wese igihembo kimukwiriye.INI 171.3

    Intumwa Pawulo akomeza yerekeza ku kugereranya imirimo ye n’iya Apolo agira ati, “Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho, jyewe na Apolo, ku bwanyu, nk’ubacira umugani; kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza, arwana ishyaka ry’umwe, agahinyura undi. Mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe, ni iki gituma mwirata nk’abatagihawe? ” 1Kor 4:6, 7.INI 171.4

    Pawulo yagaragarije Itorero akaga n’imiruho we na bagenzi be bagiye bihanganira mu murimo bakoreraga Kristo. Yaravuze ati: “Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota, kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi, dukoresha amaboka yacu imirimo y’imiruho. Iyo badututse, tubasabira umugisha; iyo turenganyijwe, turihangana; iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk’umwavu w’isi, n’ibiharurwa byose. Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura, nk’abana banjye nkunda; kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.” 1Kor 4:11-15INI 171.5

    Uwohereza ababwirizabutumwa bwiza nk’intumwa ze arasuzugurwa iyo mu bumva hagaragaye gukundwakaza umuvugabutumwa umwe bigatuma habaho kutemera ibyo undi mwigisha akora. Uhoraho yoherereza abantu be ubufasha, atari igihe cyose babushatse, ahubwo ari uko babukeneye. Ibyo biterwa n’uko abantu bareba hafi kandi bakaba batabasha kumenya icyabagirira umumaro kuruta ibindi. Ntabwo ari kenshi ko umubwiriza w’ibyiza umwe yagira ibyangombwa byose bikenewe byo gutunganya Itorero ngo ryuzuze ibyo Ubukristo busaba byose. Kubw’ibyo, kenshi Imana yoherereza abagize Itorero abandi bavugabutumwa, buri wese afite ubushobobzi bwe abandi batari bafite.INI 172.1

    Itorero ryari rikwiriye kwakira aba babaragu ba Kristo ribyishimiye nk’uko ryakwakira Kristo ubwe. Abagize Itorero bari bakwiriye kungukira mu buryo bushoboka bwose mu nyigisho buri muvugabutumwa ashobora kubagezaho azikuye mu ijambo ry’Imana. Ukuri kuzanwa n’abagaragu b’Imana gukwiriye kwemerwa no kwakiranwa umutima wo kwicisha bugufi, ariko nta muvugabutumwa ugomba kugirwa ikigirwamana.INI 172.2

    Binyuze mu buntu bwa Kristo, abakozi b’Imana bagirwa intumwa z’umucyo n’umugisha. Kubera gusenga mu kuri no kwihangana, bahabwa impano ya Mwuka Muziranenge maze bakajya imbere baremerewe n’umutwaro wo gukiza imitima y’abantu, imitima yabo yuzuye ishyaka ryo kwamamaza insinzi y’umusaraba, bazabona umusaruro w’imirimo yabo. Bamaramaje kutagaragaza ubwenge bwa kimuntu no gukwishyira hejuru, bazakora umurimo utazasenywa n’ibitero bya Satani. Abantu benshi bazava mu mwijima bagere mu mucyo kandi amatorero menshi azahangwa. Abantu bazahinduka atari kubw’abantu ahubwo ari kubwa Kristo. Inarinjye izibagirana; Yesu wenyine, Umuntu w’i Kaluvari, ni we uzagaragara.INI 172.3

    Abakorera Kristo muri iki gihe bashobora kugaragaza ibintu bimwe biboneye byagaragajwe n’abamamaje ubutumwa bwiza mu gihe cy’intumwa. Imana yiteguye guha abagaragu bayo imbaraga uyu munsi nk’uko yari yiteguye kuziha Pawulo na Apolo, Sila na Timoteyo, Petero, Yakobo na Yohana.INI 172.4

    Mu gihe cy’intumwa, hariho abantu bayobye bavugaga ko bizera Kristo ariko banga guha intumwa ze icyubahiro. Bavuze ko batakurikiye umwigisha w’umuntu; ko ahubwo mu buryo butaziguye bigishijwe na Kristo badafashijwe n’abagabura b’ubutumwa bwiza. Bumvaga bihagije mu bitekerezo kandi badashaka kumvira icyo Itorero rivuga. Abantu nk’abo bari bari mu kaga gakomeye ko gushukwa.INI 172.5

    Imana yashyize mu Itorero, abantu batandukanyije impano nk’abafasha yitoranyirije, kugira ngo bitewe no guhuza ubwenge bw’abantu benshi igitekerezo cya Mwuka gishobore kugerwaho. Abantu bagendera bishingikirije ku bintu bikomeye biranga imico yabo, bakanga gufatanya n’abandi bagize uburambe mu murimo w’Imana, bazahumishwa no kwiyemera, bananirwe gutandukanya ukuri n’ikinyoma. Si byiza gutoranya abantu nk’abo ngo babe abayobozi mu Itorero; kuko bashobora gukurikira imyumvire n’imigambi yabo ntibite ku bitekerezo by’abavandimwe babo muri Kristo. Byoroheye umwanzi gukorera mu bantu, bakeneye inama buri gihe, nyamara bagakora umurimo wo kuyobora abandi bakoresheje imbaraga zabo bwite, batigeze biga kwicisha bugufi kwa Kristo.INI 173.1

    Ibyo twibwira ko bitunganye byonyine ntabwo bihagije kugira ngo bituyobore mu nshingano zacu. Kenshi umwanzi yemeza abantu kwizera ko Imana ari yo ibayoboye kandi mu by’ukuri bakurikiye ibyo umuntu yitekerereje. Ariko nituba maso kandi tukajya inama na bagenzi bacu, tuzasobanukirwa n’ubushake bw’Imana; kuko isezerano ari iri ngo, “Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka. Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. ” Zaburi 25:9.INI 173.2

    Mu Itorero rya Gikristo rya mbere habayeho abantu bamwe banze kwemera yaba Pawulo cyangwa Apolo, ahubwo bemeza ko Petero ari we muyobozi wabo. Bemeje ko Petero yari yarabaye incuti magara ya Kristo igihe yari ku isi; mu gihe Pawulo we icyo gihe yatotezaga abizera. Ibitekerezo byabo n’uko babonaga ibintu byari byarabogamye. Ntiberekanye ubuntu bushyitse, ubugira neza n’imbabazi byagaragazaga ko Kristo atuye mu mutima.INI 173.3

    Hariho akaga ko uyu mwuka wo kwiremamo ibice uzazana ingaruka mbi cyane mu Itorero rya Gikristo, maze Pawulo abwirizwa n’Imana kuvuga amagambo y’umuburo ukomeye no kubacyaha. Ku bavugaga bati: “Jyeweho ndi uwa Pawulo. ” undi akavuga ati: “Ariko jyewe ho ndi uwa Apolo”; undi akavuga ati : “Jyeweho ndi uwa Kefa”; undi ati : “Jyeweho ndi uwa Kristo,” intumwa Pawulo yarababajije ati:“Mbese Kristo yagabanyijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?” Yarabasabye ati: “Nuko ntihakagira umuntu wirata abantu: kuko byose ari ibyanyu, naho yaba Pawulo, cyangwa Apolo, cyangwa Kefa, cyangwa isi, cyangwa ubugingo, cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba; byose ni ibyanyu, namwe muri aba Kristo; Kristo na we ni uw’Imana” 1 Kor 1:12-13; 3:21-23.INI 173.4

    Pawulo na Apolo barumvikanaga. Apolo yacitse intege kandi agira agahinda kubera amacakubiri yari mu Itorero ry’i Korinto. Ntiyitaye ku gukundwakaza bamugaragarije cyangwa ngo abishigikire, ahubwo yahereyeko ahita ava aho hantu hari ibibazo. Nyuma y’aho ubwo Pawulo yamusabaga kongera gusura i Korinto, yaranze ntiyongera kuhakorera bimara igihe kirekire kugeza ubwo Itorero ryari rimaze kugera ku rwego rwiza mu by’umwuka.INI 173.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents