“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:9) UB1 280.1
Imana ishaka ko twatura ibyaha byacu, kandi tukicisha bugufi mu mitima yacu imbere yayo; ariko dukwiye no kuyiringira nka Data wa twese utugirira impuhwe, utazatererana abamwiringira bose. Abantu benshi muri twe bagendera ku byo babona aho kugendera mu kwizera. Twizera ibintu tubona, ariko ntiduha agaciro amasezerano y’agahozo ari mu Ijambo ry’Imana; kandi nta bundi buryo dushobora gusuzugura Imana birenze kuyereka ko tutizera ibyo itubwira, tukanibaza niba Uwiteka atubwiza ukuri cyangwa atubeshya. UB1 280.2
Imana ntijya itureka kubera ibyaha byacu. Dushobora gukosa, kandi tugatera Mwuka Muziranenge agahinda; ariko igihe twihannye, tukayisangana imitima imenetse, ntabwo izatwirukana. Hari inzitizi zigomba gukurwaho. Ibitekerezo bibi byarashyigikiwe, habayeho kwibona, kumva ko wihagije, kutihangana no kwivovota. Ibi byose bidutandukanya n’Imana. Ibyaha bigomba kwaturwa; hakwiriye gukorwa umurimo wimbitse w’ubuntu mu mutima. Abumva ko ari abanyambaraga nke kandi bacitse intege, bashobora kuba abantu bakomeye b’Imana, kandi bagakorera Shebuja umurimo w’icyubahiro. Ariko bagomba gukorera ahantu hirengeye; ntibagomba kuyoborwa n’impamvu zo kwikunda. UB1 280.3
Tugomba kwigira mu ishuri rya Kristo. Uretse gukiranuka kwa Kristo nta kindi kintu gishobora kuduhesha uburenganzira kuri umwe mu migisha y’isezerano ry’ubuntu. Twifuje kuva kera kandi tugerageza kubona iyi migisha, ariko ntitwayibona kuko twashyigikiye igitekerezo cyo kwibwira ko dushobora kugira icyo dukora ubwacu kugira ngo tuyihabwe. Ntitwigeze tureka kwirebaho ngo twizere ko Yesu ari Umukiza uhoraho. Ntitugomba gutekereza ko ubuntu bwacu n’ibikorwa byacu byiza bizadukiza; ubuntu bwa Kristo ni byo byiringiro byacu rukumbi by’agakiza. Binyuze mu muhanuzi We, Uwiteka aduha aya masezerano ati: “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe!” (Yesaya 55:7) Tugomba kwizera isezerano uko riri, kandi ntidushyire amarangamutima mu mwanya wo kwizera. Igihe twiringiye Imana byimazeyo, igihe twishingikirije ku mirimo myiza ya Yesu nk’Umukiza ubabarira ibyaha, tuzahabwa ubufasha bwose dushobora kwifuza. UB1 280.4
Twirebaho ubwacu, nk’aho dufite imbaraga zo kwikiza; nyamara Yesu yadupfiriye kubera ko twebwe twari abanyantege nke tutabyishoboreye. Muri we ni ho hari ibyiringiro byacu, gutsindishirizwa kwacu, no gukiranuka kwacu. Ntabwo dukwiriye gucika intege, ndetse no guterwa ubwoba n’uko tudafite Umukiza, cyangwa ko adatekereza kutugirira imbabazi. Muri iki gihe aracyakomeje umurimo adukorera; aturarikira kumusanga mu bunyantegenke bwacu kugira ngo dukizwe. Tumusuzugurisha kutizera kwacu. Biratangaje ukuntu tugenza incuti yacu ihebuje, mbega ukuntu dushyira ibyiringiro bike muri uwo ushobora gukiza rwose, kandi watugaragarije igihamya cyose cy’urukundo rwe rukomeye. UB1 281.1
Bene Data, mutegereje ko imirimo yanyu myiza izatuma mwemerwa n’Imana, mwibwira ko mugomba kubaturwa mu cyaha mbere yo kwiringira Imbaraga ye ikiza? Niba iyi ari yo ntambara iri mu bitekerezo byanyu, ndatinya ko nta mbaraga muzagira, kandi nyuma muzacika intege. UB1 281.2
Mu butayu, igihe Uwiteka yemeraga ko inzoka z’ubusagwe zirya Abisirayeri bagomye, Mose yabwiwe kumanika inzoka icuzwe mu muringa kandi agashishikariza abariwe na zo kuyireba ngo babeho. Ariko benshi ntibigeze babona ubufasha muri uyu muti watanzwe n’ijuru. Abapfuye n’abasambaga bari bakikije ahamanitse iyo nzoka, kandi bari bazi ko hatabonetse ubufasha mvajuru, bagombaga gupfa; ariko baganyishwaga n’ibikomere byabo, imibabaro yabo, n’ukuntu bari bagiye gupfa, kugeza igihe imbaraga zabo zishiriye, kandi amaso yabo akazamo ibirorirori mu gihe bajyaga kuba bakize uwo mwanya. UB1 281.3
“Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu ni ko Umwana w’Umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo Umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:14,15) Niba umaze kumenya ibyaha byawe, ntugakoreshe imbaraga zawe zose ngo ujye mu cyunamo ku bwabyo, ahubwo reba ubeho. Yesu ni we Mukiza wacu rukumbi; kandi nubwo miliyoni z’abantu bakeneye gukizwa bazanga imbabazi ze abahaye, nta n’umwe wiringira imirimo ye uzarekwa ngo arimbuke. Nubwo iyo tutari kumwe na Kristo tubona tudafite gifasha, ntitugomba gucika intege, tugomba kwishingikiriza ku Mukiza wabambwe kandi akazuka. Yewe wa muntu w’umukene we, yewe wowe urembejwe n’ibyaha kandi ucitse intege, reba ubeho. Yesu yasezeranye mu Ijambo rye ko azakiza abamusanga bose. UB1 281.4
Ngwino usange Yesu, ubone uburuhukiro n’amahoro. Ushobora guhabwa umugisha ndetse nonaha. Satani akubwira ko utagira gifasha, ko udashobora ubwawe kwihesha umugisha. Ni ukuri koko ntugira gifasha. Ariko shyira hejuru Yesu imbere ye uvuge uti: “Mfite Umukiza wazutse. Muri we mfite ibyiringiro, kandi ntazandeka ngo mbe mu rujijo. Mfite kunesha mu izina rye. Niwe gukiranuka kwanjye, kandi ni we kamba ryanjye ry’ibyishimo.” Ntihakagire umuntu n’umwe wibwira ko ibye nta garuriro bifite; ntabwo ari ko biri. Ushobora kubona ko uri umunyabyaha bikabije kandi ko nta byiringiro; nyamara iyo ni yo mpamvu ukeneye Umukiza. Niba ufite ibyaha ukeneye kwatura, wizarira. Ibi bihe ni byiza cyane. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kwose” (1Yohana 1:19) Abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, bazahazwa; kuko Yesu yabisezeranye. Mbega Umukiza mwiza! Ateze amaboko ngo atwakire, kandi Umutima wuzuye urukundo utegereje kuduha umugisha. UB1 282.1
Bamwe biyumvisha ko bagomba kubanza kugeragezwa no kwereka Imana ko bisubiyeho mbere yuko basaba guhabwa umugisha we. Ariko aba bantu b’agaciro bashobora ndetse no gusaba guhabwa umugisha nonaha. Bagomba kugirirwa imbabazi ze, bakagira Umwuka wa Kristo kugira ngo bafashwe mu bumuga bwabo, naho ubundi ntibashobora kugira imico ya Gikristo. Yesu akunda ko tumusanga nk’uko turi abanyabyaha, abantu batishoboye kandi bakeneye gufashwa. UB1 282.2
Kwihana, kimwe no kubabarirwa, ni impano y’Imana muri Kristo. Twemezwa icyaha kandi tukumva ko dukeneye imbabazi biturutse ku murimo wa Mwuka Muziranenge. Nta wundi ubabarirwa keretse abafite imitima imenetse; nyamara ni ubuntu bw’Imana butera umutima kwihana. Amenyereye intege nke zacu zose n’ubumuga bwacu, kandi azadufasha. UB1 282.3
Bamwe basanga Imana ku bwo kwihana no kwatura ibyaha, kandi bakanizera kugira ngo ibyaha byabo bibabarirwe, bakomeza kunanirwa gusaba gusohorezwa amasezerano y’Imana, nk’uko bikwiriye. Ntibabona ko Yesu ari Umukiza uhoraho iteka; kandi ntibiteguye kumwegurira imitima yabo ngo abe ariwe uyirinda, bishingikiriza kuri we kugira ngo batunganye umurimo w’ubuntu watangijwe mu mitima yabo. Nubwo batekereza ko biyegurira Imana, hariho kwiyiringira gukomeye. Hari abantu bakoresha imbaraga zabo biringira Imana igice, ikindi gice bakiyiringira. Ntibahanga amaso Imana ngo barindwe n’imbaraga zayo, ahubwo bishingikiriza ku kuba maso barwanya ibishuko, no gukora inshingano zimwe na zimwe ngo bemerwe n’Imana. Nta gutsinda kwabonerwa muri ubu buryo bwo kwizera. Abantu nk’aba barushywa n’ubusa; imitima yabo ikomeza kuba mu bubata, kandi nta buruhukiro babona kugeza ubwo imitwaro yabo ituwe ku birenge bya Yesu. UB1 282.4
Hakenewe kuba maso buri gihe, umwete no kwitangana urukundo. Ariko ibingibi bizizana igihe umutima ukomejwe n’imbaraga y’Imana binyuze mu kwizera. Nta cyo dushobora gukora, nta na kimwe, cyatuma dutona ku Mana. Ntitugomba kwiyiringira na rimwe cyangwa ngo twiringire imirimo yacu; ariko igihe dusanze Kristo, twe abanyabyaha bikabije kandi bayobagurika, dushobora kuruhukira mu rukundo rwe. Imana izakira buri wese uyisanze yiringiye by’ukuri iby’Umukiza wabambwe yamukoreye. Urukundo rurahembuka mu mutima. Ushobora kuba nta marangamutima menshi wiyumvamo, nyamara haba hari ibyiringiro by’amahoro bikomeye. Umutwaro wose uroroha; kuko umutwaro Yesu atwikoreza utaremereye. Inshingano ihinduka umunezero, kandi kwitanga bikaba ibyishimo. Inzira yasaga n’igoswe n’umwijima mbere imurikirwa n’imirasire ituruka kuri Zuba ryo gukiranuka. Uku ni ko kugendera mu mucyo nk’uko Kristo ari mu mucyo. UB1 283.1