Mu iteraniro ryabereye i Kansas, isengesho natuye Imana ryari uko imbaraga y’umwanzi yatsindwa, kandi abantu bari baraheze mu mwijima bagashobora kugururira imitima yabo n’ubwenge bwabo Ubutumwa Imana yari kuboherereza, kugira ngo bashobore kubona ukuri, gushya ku bitekerezo bya benshi, nyamara nk’ukuri kwa kera muri gahunda nshya. Ubwenge bw’abantu b’Imana bwari bwarahumye kuko Satani yari yaragaragaje nabi kamere y’Imana. Umwami mwiza kandi w’umunyambabazi yagaragajwe mu maso y’abantu yambitswe imico ya Satani, kandi abagabo n’abagore bashakaga ukuri, bari bamaze igihe kirekire babona Imana mu buryo butari bwo, ku buryo byari bikomeye kweyura igihu cyababuzaga kureba ubwiza bwayo. Benshi bakomeje gushidikanya, kandi bigaragara nk’ibitabashobokera gusingira ibyiringiro bibashyizwe imbere mu Butumwa Bwiza bwa Kristo…. UB1 284.1
Ku Isabato, ukuri kwigishijwe kwari gushya ku bantu benshi mu bari bateraniye aho. Ibintu bishya n’ibya kera byakuwe mu bubiko bw’ubutunzi bw’Ijambo ry’Imana. Ukuri kwarahishuwe uko abantu batakundaga gusobanukirwa kandi ngo bakugire ukwabo. Umucyo warashe uturutse mu magambo Imana yavuze yerekeye ku mategeko n’Ubutumwa Bwiza, no ku birebana n’uko Kristo ari we gukiranuka kwacu. Ku mitima yari isonzeye ukuri, ibyo byari umucyo w’agahozo ku buryo kuwakira bitari byoroshye. UB1 284.2
Nyamara imirimo yo kuri iyo sabato ntiyabaye imfabusa. Mu gitondo cyo ku wa mbere w’isabato, hari igihamya kigaragara cy’uko Mwuka w’Imana yariho azana impinduka zikomeye mu myifatire no mu buryo bw’Umwuka mu bantu bari bahateraniye. Hari kwiyegurira Imana mu bitekerezo no mu mutima, kandi ubuhamya bukomeye bwatanzwe n’abantu bari barabaye mu mwijima igihe kirekire. Umuvandimwe wacu umwe yavuze ku rugamba yarwanye mbere yuko yakira inkuru nziza ko Kristo ari we gukiranuka kwacu. Urugamba rwari rukomeye, ariko Uwiteka yarwanaga ku ruhande rwe, maze ibitekerezo bye birahinduka n’imbaraga ze zongera kuba nshya. Uwiteka yamugaragarije ukuri mu buryo bwumvikana, amuhishurira ihame ry’uko Kristo wenyine ari we soko y’ibyiringiro byose n’agakiza. “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu.” “Jambo uwo yabaye umuntu, abana na twe, (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’ Umwana w’ikinege wa Se) yuzuye ubuntu n’ukuri.” (Yohana 1:4,14) UB1 284.3
Umwe muri benedata b’abagabura wari ukiri mushya yavuze ko yari yishimiye umugisha n’urukundo by’Imana yaboneye muri iryo teraniro kurenza mbere hose. Undi yavuze ko ibigeragezo, gushidikanya n’ingorane yahanganye na byo igihe kirekire mu bitekerezo bye, byari bigiye gutuma azinukwa ibintu byose. Yumvaga nta byiringiro agifite, keretse gusa ahawe ubuntu bwa Kristo buruseho; ariko bitewe n’amateraniro yagiye ajyamo, umutima we warahindutse, yunguka ubwenge mu by’agakiza ku bwo kwizera Kristo. Yabonye ko ari amahirwe ye gutsindishirizwa ku bwo kwizera. Yagize amahoro mu Mana, nuko yaturana amarira uguhumurizwa n’umugisha byari byatashye mu mutima we. Muri buri teraniro ubuhamya bwinshi bwaratanzwe kandi bwari bwerekeranye n’amahoro, guhumurizwa n’ibyishimo, abantu babaga babonye ku bwo kwakira umucyo. UB1 285.1
Dushimira Imana n’umutima wacu wose ko dufite umucyo w’agaciro wo gushyira abantu, kandi dushimishwa n’uko dufite ubutumwa bwo muri iki gihe ari bwo kuri ko muri iki gihe. Inkuru nziza yuko Kristo ari we gukiranuka kwacu yahumurije benshi n‘imitima myinshi, kandi Imana ibwira abantu bayo iti: “Mujye mbere.” Ubutumwa bw’itorero rya Lawodokiya bujyanye n’imibereho yacu. Mbega ukuntu bugaragaza ishusho y’abantu bavuga ko bafite ukuri kose bakirata ko basobanukiwe ijambo ry’Imana, mu gihe imbaraga yaryo yeza itigeze igaragara mu mibereho yabo. Ubushyuhe bw’urukundo rw’Imana ntibushyitse mu mitima yabo, kandi urwo rukundo rushyushye ni rwo rutuma abantu b’Imana bahinduka umucyo w’isi. UB1 285.2
Itorero rikonje, ridafite ubuzima kandi ntirigire Kristo, umugabo wo guhamya arivugaho agira ati: “Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero, kuko uri akazuyaze, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.” (Ibyah 3:15,16) Ita ku magambo akurikira: “Kuko uvuga uti: ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, nta cyo nkennye; utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa.” (Ibyah 3:17) Aha haravugwa abantu birata kugira ubumenyi mu bya Mwuka kandi ko bafite isumbwe kurusha abandi. Nyamara nta nyifato nziza bagaragaje ku birebana n’imigisha Imana yabahaye batayikwiye. Bakomeje kuzurwa n’ubugome, kudashima no kwibagirwa Imana; nyamara Yo yakomeje kubagirira nk’umubyeyi ukunda kandi ubabarira umwana w’indashima kandi utumvira. Barwanyije ubuntu bwe, bakerensa kandi basuzugura amahirwe bahawe, maze bakomeza kunyurwa n’ibyishimo bari barimo, kuba indashima, imihango irimo ubusa, uburyarya butagira ukuri na mba. Mu bwibone bwa gifarisayo, barihimbaje kugeza igihe babwiwe aya magambo ngo: “kuko uvuga uti: ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe kandi ntacyo nkennye.” (Ibyah 3:18) UB1 285.3
Mbese Umwami Yesu ntiyari yarohereje ubutumwa bukurikiranye bwo gucyaha, no kuburira kandi yinginga aba bantu bumvaga bihagije? Mbese inama ze ntizasuzuguwe kandi zikangwa? Mbese intumwa ze ntizasuzuguwe, kandi amagambo yazo akakirwa nk’imigani mihimbano y’inkorabusa? Kristo areba ibyo umuntu atareba. Areba ibyaha, bizashyira iherezo ku kwihangana kw’Imana niba biticujijwe. Kristo ntashobora kwemera amazina y’abantu banyurwa no kumva ko bihagije. Ntashobora gusabira abantu bumva ko badakeneye ubufasha bwe, bavuga ko bazi kandi bafite byose. UB1 286.1
Umucunguzi ukomeye yiyerekana ubwe nk’umucuruzi wavuye mu ijuru, utwaye ubutunzi akagenda ararika inzu ku yindi abereka ibicuruzwa bye by’igiciro cyinshi cyane avuga ati: “Dore, ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda, ubone uko uba umutunzi; kandi ungureho n’imyenda yera, kugira ngo wambare, isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe, kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha nkabahana ibihano; nuko rero, gira umwete, wihane. Dore mpagaze ku rugi, ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe, dusangire.” (Ibyah 3:18-20) UB1 286.2
Mureke twisuzume uko duhagaze imbere y’Imana; mureke twumvire inama y’Umugabo wo guhamya. Nk’uko byabaye ku Bayuda ntihagire umuntu n’umwe muri twe ugira ikimutekereresha ukundi kugira ngo tudakumira umucyo uza mu mitima yacu. Ntibikabe ngombwa ko Kristo atubwira nk’uko yababwiye ati: “Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.” (Yohana 5:40) UB1 286.3
Kuva Inteko Rusange ibayeho, muri buri teraniro abantu bakomeje kwakirana ubwuzu ubutumwa bukomeye bwo gukiranuka kwa Kristo. Dushimira Imana ko hariho abantu bamenye ko bakeneye ibintu badasanganywe ari byo: zahabu yo kwizera n’urukundo, umwambaro uzira inenge ari wo gukiranuka kwa Kristo, n’umuti wo gusiga ku maso kugira ngo umuntu ahumuke mu by’Umwuka. Nugira izi mpano zikomeye, urusengero rw’umutima w’umuntu ntiruzigera rumera nk’urusengero rw’umusaka. Benedata, ndabiginga mu izina rya Yesu w’i Nazareti ngo mukorere aho Imana ikorera. None ni umunsi w’agahe k’ubuntu n’amahirwe duhawe. UB1 286.4