Nahawe amabwiriza yo kuvuga ko gihe kizaza hazaba hakenewe kuba maso gukomeye. Nta bupfapfa mu by’umwuka bukwiriye kuba mu bwoko bw’Imana. Imyuka mibi ikorana umuhati ishaka kwigarurira intekerezo z’abantu. Abantu barahambirwamo imiba yiteguye gukongorwa n’umuriro wo mu minsi iheruka. Abantu birengagiza Kristo n’ubutungane bwe bazemera ubuhendanyi bugenda bwuzura isi. Abakristo bagomba kwirinda kandi bakaba maso, bakarwanya umubisha wabo Satani bashikamye kuko azerera nk’intare itontoma ishaka uwo yaconcomera. Abantu bakoreshwa n’imbaraga y’imyuka mibi bazakora ibitangaza. Bazatera abantu kurwara babaterereje imyuka yabo, maze hanyuma bayibakuremo bityo bitere abandi kuvuga ko abo bantu bari barwaye bakijijwe mu buryo bw’igitangaza. Ibi Satani yagiye abikora kenshi.- Letter 259, 1903. (Ibaruwa 259, 1903). UB2 43.1
Ntabwo dukwiriye gushukwa. Vuba aha bidatinze, hagiye kubaho ibintu bitangaje bizaba bifitanye isano ikomeye na Satani. Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani azakora ibitangaza. Azatera abantu kurwara, maze hanyuma ahite abakuramo imbaraga ye. Bityo bazafatwa ko bakijijwe. Ibyo bikorwa bisa no gukiza bizashyira Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu ishungurwa. Abantu benshi bari barakiriye umucyo ukomeye bazananirwa kuwugenderamo bitewe n’uko batabaye umwe na Kristo. -Letter 57, 1904. (Ibaruwa 57, 1904) UB2 43.2