Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yesu Acirwa Urubanza

    Satani n’abamarayika be bakubitaga hirya no hino mu cyumba cy’urukiko, basenya amarangamutima n’impuhwe by’abantu. Umwuka wari muri icyo cyumba wari wandujwe n’imbaraga za Satani n’abamarayika. Bateye abatambyi bakuru n’abakuru b’Abayuda gutuka Yesu no kumugirira nabi mu buryo bukomereye cyane kamere muntu kwihanganira. Satani yiringiraga ko bene uko gukoba no kugirirwa nabo byari gutera Umwana w'Imana kwinuba no kwitotomba, cyangwa ko aragaragaza ububasha bwe bw’ubumana kandi akikura mu maboko y’abo bagome kugira ngo muri ubwo buryo amaherezo umugambi w’agakiza uburizwemo.III 97.2

    Petero yihakana Yesu - Petero yakurikiye Shebuja ubwo yari amaze kugambanirwa. Yari ahagaritswe umutima cyane n’ibyari kuba kuri Yesu. Ariko igihe yashinjwaga ko ari umwe mu bigishwa ba Yesu, ubwoba bw’uko Petero ubwe yabura amahoro bwamuteye kuvuga yeruye ko atazi uwo Muntu. Abigishwa ba Yesu bari bazwi hashingiwe mu mvugo itunganye bari bafite, maze kugira ngo Petero yemeze abamushinjaga ko atari uwo mu bigishwa ba Yesu, ku nshuro ya gatatu ahakana ibyo bamushinjaga arahira kandi yivuma. Yesu wari witaruye Petero yarahindukiye maze areba Petero afite umubabaro kandi amucyaha. Nuko uwo mwigishwa yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye ubwo bari mu cyumba cyo hejuru, kandi yibuka n’ibyo yari yahamije yuzuye urukundo avuga ati: “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.” Matayo 26:33. Petero yari yihakanye Umwami we arahira kandi yivuma, ariko uko Yesu yamurebye byacishije bugufi umutima wa Petero kandi biramukiza. Yararize cyane kandi yihana icyaha cye gikomeye, arahinduka, bityo aba yiteguye gukomeza bagenzi be.III 97.3

    Mu cyumba cy’urukiko - Imbaga yari aho yashegaga isaba ko Yesu apfa. Abasirikare baramukubise cyane, bamwambika umwenda w’umuhengeri wa cyami wari ushaje, kandi n’umhanga rwe rwera barutamiriza ikamba ry’amahwa. Bashyize urubingo mu ntoki ze maze baramupfukamira, bamuramutsa bamukwena bavuga bati: “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Yohana 19:3. Nuko bakura rwa rubingo mu biganza maze barumukubita mu mutwe bityo ya mahwa yari ku ikamba rye aratobora yinjira mu mubiri we nuko amaraso asohoka adudubiza atemba mu maso he no mu bwanwa.III 98.1

    Yesu yari azi ko abamarayika bari kureba ibiri kuba mu gukozwa isoni kwe. Umumarayika ufite imbaraga kurusha abandi yajyaga gutabara Yesu maze agatuma iyo mbaga yamukobaga igwa hasi nta mbaraga na nke ifite. Yesu yari azi ko aramutse asabye Se, abamarayika bari guhita baza bakahamukura. Ariko byari ngombwa ko agirirwa nabi akababazwa n’abagome kugira ngo asohoze inama y’agakiza.III 99.1

    Igihe Yesu yari ahagaze imbere y’imbaga y’abantu bashegaga bamukorera ubugome bukabije, yariyoroheje kandi yicisha bugufi. Bamuciye amacandwe mu maso, kandi aho mu maso he ni umunsi umwe bazifuza kwihisha. Ni ho kandi hazamurikira umurwa w’Imana kandi hazaba harabagirana kurusha izuba. Kristo ntiyigeze na rimwe areba nabi abamugiriraga nabi. Bamupfutse umwenda ushaje mu mutwe we, batuma adashobora kureba maze bakamukubita mu maso bamubaza bati, “Hanura, ni nde ugukubise?” Luka 22:64.III 99.2

    Bamwe mu bigishwa bari bagize ubutwari bwo kwinjira aho Yesu yari maze bakurikirana uko acirwa urubanza. Bari biteze ko ari bwerekane ububasha bwe bw’ubumana maze akikura mu maboko y’abanzi be kandi akabahana kubw’ubugome bamugiriraga. Ibyiringiro byabo byagendaga bizamuka ariko bikongera kudohoka ubwo babonaga uko ibintu byagendaga bikurikirana. Rimwe na arimwe barashidikanyaga, bagatinya ko baba barashutswe. Ariko ijwi bari barumviye ku musozi Yesu yahindukiyeho ishusho irabagirana n’ikuzo bari barahaboneye, byakomeje ukwizera kwabo ko Yesu ari Umwana w’Imana koko. Bibutse ibyo bari barabonye, ibitangaza bari barabonye Yesu akora akiza abarwayi, ahumura impumyi, atuma abatumvaga noneho bumva, acyaha kandi yirukana abadayimoni, azura abapfuye bakongera kubaho, ndetse aturisha umuyaga n’inyanja.III 99.3

    Ntabwo bizeraga ko ashobora gupfa. Biringiraga ko ari buhagurukane imbaraga maze n’ijwi rikomeye agatatanya iyo mbaga yari ifite inyota yo kuvusha amaraso nk’igihe yinjiraga mu rusengero maze akirukana abagurishaga n’abavunjaga bari barahinduye inzu y’Imana iguriro, ubwo yabirukanaga bakiruka bamuhunga nk’aho ahari hari umutwe w’abasirikare ubakurikiye. Abigishwa biringiraga ko Yesu ari bugaragaze imbaraga ze maze akemeza abantu bose ko ari Umwami wa Isirayeli.III 100.1

    Yuda avuga icyaha cye - Yuda yagize kwicuza gukomeye kandi aterwa ikimwaro n’igikorwa kibi yari yakoze agambanira Yesu. Igihe yabonaga kugirirwa nabi Umukiza yacagamo, Yuda yaratsinzwe mu mutima we. Yari yarakunze Yesu, ariko kandi yakundaga amafaranga kuruta urukundo yakundaga Yesu. Yuda ntiyari yaratekereje ko Yesu azemera gufatwa n’imbaga Yuda yaje ayoboye. Yuda yari yiteze ko Yesu arakora igitangaza maze akabacika. Ariko igihe yabonaga imbaga y’abantu bashega bari mu cyumba cy’urukiko, kandi bafite inyota yo kuvusha amaraso, Yuda yumvise icyaha gikomeye yakoze. Igihe abantu benshi bavumaga Yesu bamushinja, Yuda yaratanyije aca hagati muri iyo mbaga agenda avuga ko yakoze icyaha ubwo yagambaniraga amaraso atariho urubanza. Yahaye abatambyi bakuru amafaranga bari bamuhaye, maze abasaba ko barekura Yesu ngo kuko Yesu ari nta cyaha afite rwose.III 100.2

    Umujinya n’akayubi byateye abatambyi guceceka akanya gato. Ntabwo bashakaga ko abantu bamenya ko baguriye umwe mu bavuga ko ari abayoboke ba Yesu kugira ngo amugambanire amutange mu maboko yabo. Bashakaga guhisha ukuri k’uko bahigaga Yesu nk’uhiga igisambo ndetse ko bamufashe mu ibanga. Nyamara kwatura icyaha kwa Yuda no mu maso he hagaragaraga igishinja cy’icyaha byashyize abatambyi bakuru ku karubanda, bigaragara ko urwango ari rwo rwabateye gufata Yesu. Ubwo Yuda yavugaga aranguruye ko Yesu nta cyaha afite, abatambyi bakuru barasubije bati: “Biramaze! Ni ibyawe!” Matayo 27:4. Bari bifitiye Yesu mu maboko yabo kandi bari biyemeje gusohoza imigambi yabo. Yuda asabwe n’agahinda, yafashe ya mafaranga maze ayajugunya imbere y’abari bamuguririye, maze n’agahinda kenshi n’umuborogo, aragenda ajya kwimanika.III 101.1

    Mu mbaga y’abantu yari imukikije Yesu yari ahafite abantu benshi bamufitiye impuhwe, kandi kutagira icyo asubiza ku bibazo byinshi bamubazaga byatangaje imbaga yari aho. Mu gukwenwa kose yagize no kugirirwa nabi n’imbaga yasheze, nta munkanyari cyangwa kugaragaza guhangayika byagaragaye mu maso he. Yari yikomeyeho kandi atuje. Abamwitegerezaga bamurebanye gutangara. Bagereranyije gutungana kwe no gutuza kwe n’uko abari bahagaze mu cyumba cy’urukiko bamushinja basaga, maze bongorerana babwirana ko asa n’umwami mu buryo butagereranywa n’abatware babo. Nta kimenyetso na kimwe cyamurangwaho cy’uko ari umugome ruharwa. Amaso ye yari yiyoroheje, akeye kandi atagaragaza ubwoba, kandi uruhanga rwe rwari uruhanika. Icyamurangwagaho cyose cyerekanaga ubugwaneza n’ihame ry’ubutungane. Ukwihangana kwe no kwikomeza kwe byari bitandukanye n’iby’undi muntu uwo ari we wese ku buryo byateye abantu benshi guhinda umushyitsi. Ndetse na Herode ubwe na Pilato, bahinze umushyitsi kubwo gutungana kwe no gusa n’Imana kwe.III 102.1

    Yesu imbere ya Pilato - Uhereye mu ikubitiro, Pilato yari azi neza ko Yesu atari umuntu usanzwe. Yizeraga ko Yesu afite imico y’akataraboneka ndetse ko rwose yari umuziranenge ugereranyije n’ibirego bamuregaga. Abamarayika bitegerezaga ibyabaga, babonye kwemezwa kwari mu mutima w’uwo mutware w’Umuroma, bityo kugira ngo bamukize gukora igikorwa giteye ubwoba cyo gutanga Kristo ngo abambwe, umumarayika yatumwe mu mugore wa Pilato, maze binyuze mu nzozi amumenyesha koYesu, uwo umugabo we agiye gucira urubanza ari Umwana w’Imana, ndetse ko ari inzirakarengane. Uwo mugore yahise yoherereza Pilato ubutumwa, amumenyasha ko yababajwe n’ibintu byinshi yarose bitewe na Yesu, ndetse amuburira amubwira ko atagomba kugira icyo atwara uwo Mukiranutsi. Intumwa yohereje yaratanyije inyura mu mbaga y’abari mu rukiko, maze rwa rwandiko iruhereza Pilato. Ubwo yarusomaga, yahinze umushyitsi maze acura igihunya, bityo ahita yiyemeza kutagira icyo akora kirebana no kwicisha Kristo. Niba Abayuda bo barashakaga ko Yesu apfa, Pilato yiyemeje ko atari bubashyigikire, ko ahubwo ari bukore uko ashoboye kugira ngo amukize.III 102.2

    Yesu yoherezwa kwa Herode - Igihe Pilato yumvaga ko Herode ari muri Yerusalemu, yumvise aruhutse rwose kuko yashakaga kwikuraho inshingano zose zijyanye no gucira Yesu urubanza rwo gupfa. Yahise yohereza Yesu n’abamuregaga kwa Herode. Uyu muyobozi Herode yari yarinangiye mu cyaha bikomeye. Kwicisha Yohana Umubatiza byari byarasize igitotsi atashoboraga kwikura mu bwenge. Ubwo yumvaga ibya Yesu n’imirimo ikomeye yakoraga, yagize ubwoba, ahinda umushyitsi, yibwira ko ari Yohana Umubatiza wazutse. Igihe Pilato yamwohererezaga Yesu, Herode yatekereje ko icyo gikorwa ari ikigaragaza ko Pilato azirikana imbaraga, ububasha n’ubwenge bwo gushyira mu gaciro bye. Ibi byavuyemo umusaruro w’uko abo batware bombi bahinduka incuti kuko mbere yaho bari abanzi. Herode yanejejwe no kubona Yesu, yibwira ko ari bukore ibitangaza bimwe bikomeye kugira ngo amunezeze. Nyamara kumara amatsiko y’abantu no kwishakira kugubwa neza kwe ubwe si byo byari umurimo wa Yesu. Yesu yagombaga gukoresha imbaraga ze z’ubumana kandi zitangaje kubw’agakiza k’abandi atari kubw’inyungu ze ubwe.III 103.1

    Ku bibazo byinshi Herode yamubajije, Yesu nta cyo yamusubije, nta n’icyo yasubije abanzi be bamushinjaga bamukoba. Herode yazabiranyijwe n’uburakari kubwo kubona Yesu atagaragaza ko atinye ubushobozi bwe, maze akoresheje abasiriakare be, ababaza Umwana w’Imana, aramukoba kandi amugirira nabi bikabije. Nyamara yatangajwe n’uko Yesu yasaga, atunganye kandi asa n’Imana n’igihe yagirirwaga nabi akozwa isoni. Bityo Herode atinye kumucira urubanza arongera amwohereza kwa Pilato.III 104.1

    Satani n’abamarayika be bashukaga Pilato kandi bakagerageza kumushora mu kwirimbura ubwe. Bamugiriye inama ko natagira uruhare mu gucira Yesu urubanza, abandi bazabikora. Imbaga yari aho yashegaga ishaka amaraso ya Yesu, kandi iyo Pilato atamutanga ngo abambwe, yari gutakaza imbaraga ze n’icyubahiro cye cy’isi kandi nawe yari kwangwa ashinjwa kwizera umuntu bavugaga ko yigira icyo atari cyo. Bitewe no gutinya gutakaza ubushobozi n’ubutware bwe, Pilato yemeje ko Yesu agomba gupfa. Kandi nubwo amaraso ya Yesu yayashyize ku bamushijaga, imbaga yari aho yemeye gushyirwaho ayo maraso ivuga iti: “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu” (Matayo 27:25), nyamara Pilato ntiyumva neza inshingano ye muri ibyo; yariho icyaha cy'amaraso ya Kristo. Kubw’inyungu zo kwikunda kwe, kubwo gukunda kubahwa n’abakomeye bo ku isi, Pilato yatanze umuziranenge ngo apfe. Iyo Pilato aza gukurikiza ibyo yemeraga mu mutima we, ntacyo aba yarakoze cyo gucira Yesu urubanza.III 104.2

    Uko Yesu yasaga ndetse n’amagambo ye ubwo yacirwaga urubanza byakoze ku mitima ya benshi bari aho. Amaze kuzuka, umusaruro w’ibyo ni ho waje kugaragara. Mu binjiye mu itorero rya Kristo, harimo benshi imitima yabo yari yaremereye muri cya cyumba cy’urukiko igihe Yesu yacirwaga urubanza.III 105.1

    Ubwo Satani yabonaga ko ubugome bwose yateje Abayuda kugirira Yesu butamuteye kwitotomba na guke, yagize umujinya mwinshi cyane. Nubwo Yesu yari yambaye kamere y’umuntu, yakomezwaga n’Imana, kandi ntiyigeze atandukana n’ubushake bwa Se na hato.III 105.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents