Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

IMIBEREHO YEJEJWE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwishyira Hejuru n’Umugambi Bicyahwa

    Yesu yamenye umugambi wabateye gusaba ibyo, maze acyaha kwishyira hejuru n’umugambi w’abo bigishwa babiri agira ati: “Muzi ko abahawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n’abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wa bose. Umwana w’umuntu na we ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira kugira ngo abe incungu ya benshi” (imirongo 42-45).IY 38.5

    Igihe kimwe Kristo yatumye intumwa kumubanziriza mu mudugudu w’Abasamariya, ngo basabe abantu kumutegurira ibyo kunywa we n’abigishwa be. Ariko ubwo Umukiza yari yegereje uwo murwa, bigaragara ko yari ahanyuze agana i Yerusalemu. Ibi byateye urwango Abasamariya, aho kugira ngo bohereze intumwa kurarika abantu no kumusaba ngo atindane na bo, banga kumwakira nk’uko bagombaga kubikorera undi mugenzi usanzwe. Yesu ntiyigeze yifuza kwiyerekana ko yahageze, maze Abasamariya bahomba umugisha wagombaga kubahabwa iyo baza kumwakira nk’umushyitsi wabo.IY 38.6

    Tubasha gutangazwa no kuba batarakiriye umutware w’ijuru, nyamara se ni kangahe natwe abitwa ko dukurikira Kristo dushinjwa gukora nk’ibyo bakoze? Ese tujya turarika Yesu ngo aze ature mu mitima yacu cyangwa mu ngo zacu? Ahora yuzuye urukundo, ubuntu, imigisha, kandi ahora yiteguye kuduhundaza ho iyi migisha; ariko, kimwe n’Abasamariya, twumva ko twihagije n’ubwo tutabibona.IY 39.1

    Abigishwa bari bazi umugambi wa Kristo wo guhesha umugisha Abasamariya mu kubana na bo; ariko babonye ubwo bukonje, ishyari, n’uburyo batahaye Umwami wabo icyubahiro, baratangaye cyane barababara. By’umwihariko, ibi byarakaje cyane Yakobo na Yohana. Kubona ukuntu Uwo bahaga icyubahiro gihebuje afatwa ako kageni, kuri bo cyari icyaha gikomeye kitakwihanganirwa hadatanzwe igihano cyihutirwa. Kubw’iryo shyaka, baravuze bati, “Nyagasani urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe, nk’uko Eliya yabikoze? (Luka 9:54), bavugaga ku buryo byagendekeye umugaba w’ingabo z’Abasiriya n’ingabo ze bari boherejwe gufata Eliya.IY 39.2

    Yesu acyaha abigishwa be agira ati, “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” (umurongo 55). Yohana kimwe na bagenzi be bari mu ishuri aho Kristo ari We wari umwigisha. Abari biteguye kubona ububi bwabo, kandi biteguye guhindura imico yabo, bari bafite amahirwe menshi. Yohana yahaga agaciro buri nyigisho yose, kandi yaharaniraga guhindura imibereho ye ngo ihwane n’iy’ijuru. Inyigisho za Yesu, zigaragaza ubugwaneza, kwicisha bugufi, n’urukundo nk’ishingiro ryo gukurira mu buntu, no guhabwa ubushobozi bwo gukora umurimo We, ari na wo wari ufite agaciro gakomeye kuri Yohana. Izi nyigisho natwe ziratureba buri muntu ku giti cye ndetse nk’abavandimwe mu itorero, nk’uko zarebaga abigishwa ba Kristo ba mbere.IY 39.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents