Imana Yemera Umugaragu Wayo
Nyuma y’iminsi icumi, ibyavuyemo byari bitandukanye n’ibyo Melizari yari yiteze. Uretse gusa neza, ariko no mu gihagararo n’ubwenge, ba bandi babashije kwirinda mu mirire yabo bagaragaje akarusho kuri ba bandi baryaga ibyo babonye byose. Nyuma y’iryo gerageza, Daniyeli na bagenzi be bemererwa gukomeza kurya igaburo ryoroheje kugeza barangije imyitozo yo gukora inshingano z’ibwami.IY 17.3
Uwiteka yitegereje kandi ashima gukomera no kwigomwa kw’aba basore b’Abaheburayo, maze imigisha y’Uhoraho ibasesekazwaho. “Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n’amabonekerwa yose. (Daniyeli 1: 17). Nyuma y’imyaka itatu yo kwigishwa, ubwo ubushobozi bwabo n’ubumenyi byageragezwaga n’umwami, yasanze mu banyabwenge bose nta “wuhwanye na Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi” (umurongo wa 20).IY 17.4