Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

IMIBEREHO YEJEJWE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Kwifatanya n’Icyaha

    Yohana yanezezwaga n’imigisha yo kwezwa by’ukuri. Ariko umenye yuko iyi ntumwa itigeze yirata ubuziranenge; ashaka ubutungane abuheshejwe no kugendera mu mucyo ukomoka ku Mana. Ahamya ko umuntu uvuga ko azi Imana, nyamara akica amategeko yayo, guhamya kwe kuzuye ibinyoma. “Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.” (1 Yohana 2:4). Muri iki gihe aho abantu birata imico myiza, aya magambo abasha kugirwa urwitwazo rw’imyifatire. Ariko intumwa yigisha ko nubwo tugomba kurangwa n’ikinyabupfura cya Gikristo, duhabwa uburenganzira bwo kwita icyaha n’umunyabyaha mu izina tutabiciye iruhande. Ibi ni byo bijyanye n’urukundo nyakuri. Nubwo dukwiriye gukunda abo Kristo yapfiriye, kandi tugaharanira agakiza kabo, ntitugomba kwifatanya n’icyaha. Ntitugomba kwifatanya n’abigomeka, ngo tubyite urukundo. Imana isaba abantu bayo bo muri iki gihe guhagarara, nk’uko Yohana yabigenje mu gihe cye, adaterwa isoni no kwerekana ukuri, mu guhangana n’ibinyoma bigamije kurimbura ubugingo.IY 43.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents