Kugirana Ubumwe na Kristo ni Amahirwe Yacu
Ntabwo ari amahirwe gusa ahubwo ni n’inshingano ya buri Mukristo gukomeza kugirana ubumwe bwimbitse na Kristo, no kugira ubumenyi bukomeye mu by’Imana. Ubwo nibwo imibereho y’umeze atyo izera imbuto z’imirimo myiza. Kristo yaravuze ati, “Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi” (Yohana 15:8). Iyo twitegereje ubuzima bw’abantu batanze urugero rwiza mu gukiranuka kwabo akenshi tubifata nk’aho imibereho yabo n’ibyo bagezeho twebwe biturenze tutabasha kubishyikira. Ariko siko biri. Kristo yapfiriye bose; kandi ijambo Rye ritwiringiza ko yiteguye guha Mwuka we Wera abamusaba bose kurenza uko ababyeyi bo mu isi baha impano nziza abana babo. Abahanuzi ndetse n’intumwa ntabwo bagize imico ya Kristo mu buryo budasanzwe. Bakoresheje uburyo Imana yabahaye; kandi abazagira umuhati nk’uwabo na bo bazahabwa ubwo bushobozi.IY 54.1