Gucecekesha Umwuka
Kwezwa ni umurimo wa buri munsi. Ntihakagire abibeshya yuko Imana izabababarira ikanabahesha umugisha nyamara baribata bimwe mu byo Isaba. Ubushake bwo gukora icyaha kizwi bicecekesha kumvikana kw’ijwi rya Mwuka maze bigatandukanya umuntu n’Imana. Umunezero uzanwa n’amarangamutima y’imyemerere yawe uko waba ungana kose, menya ko Yesu atabasha gutura mu mutima wirengagiza amategeko y’Imana. Imana izaha icyubahiro abayubaha gusa.IY 59.1
“Muri imbata z’uwo mwumvira uwo” (Abaroma 6:16). Nitwimenyereza uburakari, kwifuza, igomwa, kwangana,kwikunda, cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose, duhinduka imbata z’icyo cyaha. “Nta wucyeza abami babiri” (Matayo 6:24). Niba turi imbata z’icyaha, ntidushobora gukorera Kristo. Umukristo azumva ijwi rimuhamagarira gukora icyaha, kuko umubiri urarikira ibyo Mwuka yanga; ariko Mwuka akarwanya ibyo umubiri ukunda, bigahora ari intambara. Aha ni ho imbaraga ya Kristo ikenewe. Intege nke z’umuntu zihura n’imbaraga y’Imana, maze kwizera kukavuga kuti, “Ariko Imana ishimwe iduha kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakorinto 15:57)!IY 59.2