Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    KWIGA NO KWIGISHA BIBILIYA

    “Utege ugutwi inyigisho z’ubwenge;”
    “Ubucukure nk’ucukura amabuye y’agaciro.” Imigani 2:2,4.2

    Guhera mu bwana bwa Yesu, mu bugimbi bwe n’igihe yari amaze gukura, yigaga Ibyanditswe Byera. Akiri umwana muto, buri munsi yabaga akikiwe na nyina amwigishiriza mu mizingo y’ibitabo by’abahanuzi. Amaze kuba ingimbi, ibihe byinshi wamusangaga ari wenyine mu gitondo cya kare na nimugoroba, ari mu ibanga ry’umusozi cyangwa mu gashyamba, akahamara igihe gituje asenga kandi yiga ijambo ry’Imana. Ubumenyi bwimbitse mu Byanditswe Byera Yesu yagaragaje igihe yakoraga umurimo we, bwerekana ko yigaga Ijambo ry’Imana abishyizeho umwete. Kandi bitewe n’uko yungutse ubwenge nk’uko natwe dushobora kubwunguka, ubushobozi butangaje yari afite mu by’ubwenge n’iby’umwuka ni igihamya cyerekena agaciro Bibiliya ifite nk’uburyo bwifashishwa mu kurera.Ub 193.1

    Igihe Data wa twese wo mu Ijuru yatangaga Ijambo rye, ntabwo yirengagije abana. Mbese mu bitabo byose abantu banditse, hari aho wasanga inyigisho zinyura umutima kandi zikawubaka, hari aho wasanga inyigisho igenewe gukangura amatsiko y’abato nk’uko biri ku bitekerezo dusanga muri Bibiliya?Ub 193.2

    Muri ibyo bitekerezo byoroshye, usanga amahame akomeye yerekeye amatageko y’Imana yarasobanuwe mu buryo bwumvikana. Bityo rero, kubwo gukoresha ingero zijyanye rwose n’imyumvire y’umwana, ababyeyi n’abigisha bashobora gutangira hakiri kare bagasohoza itegeko Uwiteka yatanze ku byerekeye amategeko ye. Iryo tegeko riravuga riti: “Aya mategeko . . . ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.” Gutegeka kwa Kabiri 6:6,7.Ub 193.3

    Gukoresha imfashanyigisho, ikibaho, amakarita n’amashusho bizafasha mu gusobanura bene ibyo byigisho no kubifata mu mutwe. Ababyeyi n’abarezi bakwiriye guhora bashaka uburyo bwo kwigisha burushijeho kuba bwiza. Kwigisha Bibiliya bikwiriye guhora mu ntekerezo zacu, tugakoresha uburyo bwiza kuruta ubundi kandi tukabishyiraho umwete wacu uko dushoboye kose.Ub 194.1

    Mu rwego rwo gukangura no gukomeza umwuka wo gukunda kwiga Bibiliya, usanga ibintu byinshi bishingira ku mikoreshereze y’isaha yo gusenga. Amasaha yo gusenga mu gitondo n’aya nimugoroba ni yo masaha y’umunsi aryohera abantu kandi akabafasha. Byumvikane ko muri ayo masaha nta kirogoya cyangwa ibitekerezo bibi bikwiriye guhabwa akito; kugira ngo ababyeyi n’abana bateranire kuganira na Yesu, kandi batumire abamarayika bera kuza mu muryango wabo. Nimutyo iyo gahunda ibe ngufi kandi ibe ishyushye, ihuze n’ibihe barimo, kandi uko iminsi ihita bajye bayihindura. Nimutyo ab’umuryango bose bagire uruhare mu gusoma Bibiliya no kuyiga, kandi akenshi Amategeko y’Imana bajye bayavuga bayasubiremo. Abana bazarushaho gukunda iyi gahunda nibajya rimwe na rimwe bahabwa uburenganzira bwo guhitamo umurongo urasomwa. Nyuma yo gusoma, baza abana ibibazo ku murongo wasomwe kandi nabo ubareke babaze ibibazo. Ntukabure kuvuga ikintu cyose cyafasha mu gusobanura uwo murongo neza. Igihe gahunda itarambiranye, abana bakwiriye guhabwa umwanya wo gusenga no kuririmba, byashoboka bakaririmba igice kimwe.Ub 194.2

    Kugira ngo iyo gahunda yo gusenga igere ku mugambi wayo, ni ngombwa kubanza kuyitegura. Buri munsi ababyeyi bakwiriye gufata igihe cyo kwiga Bibiliya bafatanyije n’abana babo. Nta gushidikanya ibyo bizasaba ko babishyiraho umwete no kubitegura kandi bakabyitangira. Ariko uwo mwete ukoreshwa uzahesha ingororano nyinshi.Ub 194.3

    Imana itegeka ko amategeko yayo acengera mu mitima y’ababyeyi kugira ngo bibategurire kuyigisha abana babo. Imana iravuga iti: “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe, ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe..... ” Gutegeka kwa Kabiri 6:6. Kugira ngo tuzabashe gukundisha abana bacu gusoma Bibiliya, ni ngombwa ko natwe ubwacu tuyikunda tukayisoma. Tugomba kuyikunda kugira ngo dukangure muri bo urukundo rwo kuyiga. Amabwiriza tubaha azagira akamaro bitewe n’urugero dutanga n’umwuka uturanga.Ub 195.1

    Imana yahamagariye Aburahamu kwigisha Ijambo ryayo. Yamutoranyirije kuba sekuruza w’ishyanga rikomeye bitewe n’uko Imana yabonye ko Aburahamu azigisha abana be n’ababa mu rugo rwe kumvira amahame ari mu mategeko yayo. Icyahaga ubushobozi inyigisho za Aburahamu ni imbaraga ihindura yavaga ku mibereho ye ubwe. Mu rugo rwe habaga abantu basaga igihumbi, kandi benshi muri bo bari abayobozi b’imiryango, ndetse abandi benshi bari bamaze igihe gito bahindutse bavuye mu myizerere ya gipagani. Umuryango umeze utyo wasabaga umutware w’urugo utajenjetse. Gukoresha uburyo bworoheje kandi butarangwamo imyanzuro ihamye ntibyari kugira icyo bigeraho. Dore uko Imana ivuga ibya Aburahamu: “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho.” Itangiriro 18:19. Nyamara ubutware bwe yabukoresheje mu bwenge no kwiyoroshya ku buryo imitima ya benshi yagaruriwe Imana. Umurinzi wo mu ijuru yarahamije ati: ” ...Bazakomeza inzira y’Uwiteka, bakore ibyo gukiranuka, baca imanza zitabera.” Itangiriro 18:19.Ub 195.2

    Imbaraga ihindura yavaga kuri Aburahamu yageze no ku bandi batari abo mu rugo rwe. Aho yabambaga ihema hose, iruhande rwaryo yahubakaga igicaniro cyo gutambiraho Imana ibitambo kandi akahasengera. Iyo yahimukaga, icyo gicaniro cyarahasigaraga; kandi abantu benshi b’Abanyakanani bahoraga mu ngendo bari baramenye Imana babikesheje imyitwarire ya Aburahamu umugaragu wa Yo, iyo bageraga kuri icyo gicaniro Aburahamu yasize aho, batindaga kuri cyo maze bagatambira Yehova ibitambo.Ub 195.3

    Kwigisha Ijambo ry’Imana muri iki gihe nabyo ntibizabura kugera ku ntego igihe iryo jambo rizaba rigaragarira uko bikwiriye mu mibereho y’umwigisha.Ub 196.1

    Kumenya ibyo abandi bagiye batekereza cyangwa bamenye kuri Bibiliya ntibihagije. Mu rubanza, umuntu wese abazwa ibye imbere y’Imana, kandi ubu ni igihe buri muntu akwiriye kumenya ukuri uko ari ko. Ariko kugira ngo inyigisho zizagere ku ntego, ni ngombwa ko umwigisha yita ku bishishikaza uwiga. By’umwihariko ku muntu ugomba kwigisha abana n’ingimbi n’abangavu usanga batandukanye cyane mu mico n’imyitwarire, ibyo batojwe n’ibyo bamenyereye mu ntekerezo zabo, iyi ni ingingo itagomba kwirengagizwa. Mu kwigisha abana Bibiliya, dushobora kunguka byinshi kubwo kwitegereza ibyo ubwenge bwabo bukunda kwerekezaho n’ibyo bakunda kandi tukabakangurira kureba icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bintu bibashimisha. Imana yaturemye, ikaduha ubushobozi bunyuranye dufite, ni yo yatanze icyafasha buri wese igishyira mu Ijambo ryayo. Igihe abigishwa babonye ko ibyo Bibiliya yigisha birebana n’ubuzima bwabo, mubigishe gufata Bibiliya nk’umujyanama wabo.Ub 196.2

    Nimufashe abana n’urubyiruko kandi kunyurwa no kwishimira ubwiza buhebuje bw’Ijambo ry’Imana. Hari ibitabo byinshi bitagira agaciro, ibitabo bisamaje kandi bitungura ubuzima abantu basabwa gusoma, cyangwa bikemerwa ngo bikoreshwe, bitewe n’agaciro babiha mu by’ubuvanganzo. Kuki twatuma abana bacu bajya kunywa kuri ayo masoko yanduye kandi bagombye kwivomera ku isoko nziza y’Ijambo ry’Imana nta kiguzi batanze? Bibiliya iruzuye, ifite imbaraga n’ubusobanuro bwimbitse utarondora ngo ubive imuzi. Nimutere umwete abana n’urubyiruko gucukumbura ubutunzi ihatse bwaba ubw’ibitekerezo n’imvugo inoze.Ub 196.3

    Uko bazajya bakururwa n’ubwiza bw’ibyo bintu by’agaciro biri muri Bibiliya, ni ko imbaraga idasanzwe mvajuru yoroshya kandi igategeka izakora ku mitima yabo. Bazareshwa maze bomatane n’Imana yabihishuriye binyuze mu Ijambo ryayo, kandi hazaboneka bake cyane batazifuza byinshi biruseho byerekeye imirimo yayo n’inzira zayo.Ub 197.1

    Uwiga Bibiliya akwiriye kwigishwa kuyirambura afite umwuka wo gushaka kumenya. Ntitugomba kuyisoma dushaka ibihamya byo gushyigikira ibitekerezo byacu, ahubwo tuyisome dushaka kumenya icyo Imana ivuga.Ub 197.2

    Ubumenyi nyakuri bukomoka muri Bibiliya bushobora kugerwaho kubwo gufashwa na wa Mwuka wayandikishije. Kandi kugira ngo twunguke ubu bwenge tugomba kubeshwaho n’uwo Mwuka. Tugomba kumvira ibyo ijambo ry’Imana ridutegeka byose. Dukwiriye gusaba gusohorezwa amasezerano yanditswe muri iryo Jambo. Ubuzima idutegeka ni bwo dukwiriye kubaho, tubikesheje imbaraga tuvana muri iryo Jambo. Kwiga Bibiliya bizatugirira umumaro gusa nituyifata nk’uko iri.Ub 197.3

    Kwiga Bibiliya bidusaba umwete ukomeye n’ibitekerezo bidacika intege. Nk’uko umucukuzi w’amabuye y’agaciro acukura izahabu ikuzimu, ni ko tugomba gushaka ubutunzi bw’Ijambo ry’Imana tumaramaje kandi tudatezuka.Ub 197.4

    Muri gahunda yo kwiga Bibiliya buri munsi, gusoma umurongo ku murongo ni bwo buryo akenshi bufasha. Mureke uwiga afate umurongo umwe, kandi intekerezo ze azerekeze mu gutahura igitekerezo Imana yamushyiriye muri uwo murongo, bityo akomeze gutekereza kuri cyo kugeza ubwo akigira icye bwite. Umurongo umwe wizwe muri ubwo buryo kugeza ubwo ubusobanuro bwawo bwumvikanye, ugira akamaro kenshi kuruta gusoma ibice byinshi nta mugambi uhamye ufite mu bitekerezo kandi n’inyigisho nziza wunguka.Ub 197.5

    Impamvu imwe mu mpamvu zikomeye zitera intege nke mu by’ubwenge n’ubushobozi bwo gushyira mu gaciro, ni ukubura gushyira ibitekerezo hamwe ubyerekeje ku kintu runaka kubw’umugambi mwiza. Usanga twirata ubwinshi bw’ibitabo bitangwa; ariko uko ibitabo birushaho kwiyongera, ibyo ubwabyo bishobora kuba ikintu kibi nubwo ibyo bitabo ubwabyo nta kintu cyangiza cyaba cyanditswemo. Kuba hari ibitabo byinshi bicapwa bigahora bisohoka mu macapiro, usanga abakuru n’abato bakuza akamenyero ko gusoma bihuta kandi by’amajyejuru, bityo ubwenge bugatakaza imbaraga zabwo zo kugira ibitekerezo byuzuzanya kandi bifite imbaraga. Byongeye kandi, umugabane munini w’ibitabo n’ibinyamakuru bisohoka ku bwinshi bigakwizwa mu bihugu, nka bya bikeri byakwiriye mu gihugu cya Egiputa, usanga atari inyandiko z’abandi zagiye zikopororwa, ndetse bidafite ishingiro kandi binaniza ubwenge gusa, ahubwo unasanga byuzuye umwanda kandi bigwabiza ubwenge. Ingaruka yabyo ntiba iyo guhumanya no kurimbura intekerezo gusa, ahubwo byangiza ubugingo kandi bikabutsemba. Ubwenge cyangwa umutima widamararira mu bunebwe, ntugire umugambi uhamye, wigarurirwa n’ikibi mu buryo bworoshye. Akenshi urubobi n’ibishihe bishora imizi ku bintu byumye cyangwa byaboze bitakigira ubuzima. Ubwenge budakora buhinduka urubuga Satani akoreraho umurimo we. Nimureke intekerezo zacu zerekezwe ku mahame yera, nimureke ubuzima bugire intego ihanitse n’umugambi uhebuje, kandi ikibi kibure aho gishinga ibirindiro.Ub 197.6

    Kubw’ibyo rero, nimureke urubyiruko rwacu rwigishwe kwiga Ijambo ry’Imana rubishimikiriye. Iryo jambo niryakirwa mu bugingo, rizahinduka urukuta rudahangarwa rukumira ibishuko. Umunyezaburi yaravuze ati: “Nabikiye Ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.” “Ku by’imirimo y’abantu, kwitondera ijambo ry’iminwa yawe, ni ko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo.” Zaburi 119:11; 17:4.Ub 198.1

    Uwiga Bibiliya akwiriye kuyibona nk’igitabo cyuzuye kandi akamenya ko ibice biyigize bifitanye isano. Akwiriye kumenya insanganyamatsiko remezo ya Bibiliya, akamenya umugambi Imana yari ifitiye abantu kuva katanga ka mbere, akamenya uko intambara ikomeye hagati y’icyiza n’ikibi yadutse kandi akamenya n’iby’umurimo wo gucungura umuntu. Akwiriye gusobanukirwa n’imiterere y’amahame abiri arwanira kugenga abantu, kandi akamenya gutahura imikorere y’ayo mahame mu byanditswe byerekana amateka n’ubuhanuzi, kugeza ku kurimbuka gukomeye guheruka. Akwiriye kubona uko iyi ntambara ikomeye yinjira mu ntambwe yose y’ubuzima bwa muntu; akabona uburyo mu kintu cyose gikorwa mu buzima asanga we ubwe akigaragarizamo imigambi y’umwe mu bahanganye muri iyi ntambara cyangwa undi. Abona kandi uko, yaba abishaka cyangwa atabishaka, ibyo akora bihamya uruhande ahereramo muri iyo ntambara.Ub 198.2

    Buri gice cyo muri Bibiliya cyahumetswe n’Imana kandi gifite akamaro. Uko twita ku Isezerano rya Kera ni ko dukwiye kwita ku Isezerano Rishya. Igihe tuzaba twiga Isezerano rya Kera tuzavumbura amasōko ahora adudubiza amazi ahantu umusomyi utagira icyo yitaho we abona ubutayu butagira amazi.Ub 199.1

    Igitabo cy’Ibyahishuwe kigomba kwigwa by’umwihariko kijyanirana n’igitabo cya Daniyeli. Nimutyo umwigisha wese wubaha Imana azirikane uburyo yarushaho gusobanukirwa neza no kwigisha ubutumwa bwiza Umukiza wacu ubwe yiyiziye akabumenyesha umugaragu we Yohana. Dore uko Yohana yabyanditse: “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” Ibyahishuwe 1:1. Mu kwiga Ibyahishuwe, nta muntu ukwiriye gucika intege bitewe n’ibimenyetso birimo usanga ari nk’ubwiru. [Yakobo atugira inama ati:] “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa.” Yakobo 1:5.Ub 199.2

    “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.” Ibyahishuwe 1:3.Ub 200.1

    Iyo urukundo nyakuri rwo gukunda Bibiliya rukanguwe mu muntu, maze uwiga agatangira gusobanukirwa n’ukuntu Bibiliya ari nk’umurima mugari, n’uburyo irimo ubutunzi bw’agaciro kenshi, azifuza gukoresha amahirwe yose afite ngo abonanire n’Imana mu ijambo ryayo. Ntabwo aziga yibanda ku gihe kimwe cyangwa ahantu runaka. Kandi uko kwiga ahozaho ni bumwe mu buryo buruta ubundi bwo gukuza urukundo umuntu akunda Ibyanditswe. Nimutyo umwigishwa wese ahorane Bibiliya buri gihe. Igihe ubonye akanya, gira umurongo usoma kandi uwutekerezeho. Waba ugenda mu nzira, waba utegereje imodoka, waba utegereje uwo mwahanye gahunda, koresha neza amahirwe ufite kugira ngo ugire ibitekerezo bimwe by’agaciro kenshi ukura mu nzu y’ububiko bw’ukuri kw’Ijambo ry’Imana.Ub 200.2

    Hari imbaraga eshatu zikomeye ubugingo bw’umuntu bwubakiweho ari zo: ukwizera, ibyiringiro n’urukundo; kandi nta handi handi zibonerwa uretse mu kwiga Bibiliya mu buryo butunganye. Ubwiza bwa Bibiliya bugaragara inyuma, ubwiza bw’ishushanyamvuko ikoresha ndetse n’imvugo inoze, ibyo byose ni urufatiro rw’ubutunzi bwayo nyakuri ari bwo: Ubwiza bwo kwera. Amateka Bibiliya ivuga yerekeye abantu bagendanye n’Imana, dushobora kuyasoma maze tukarabukwa ikuzo ry’Imana. Muri wa wundi “Umwe mwiza” ni ho tubonera Uwo kurabagirana kose k’ubwiza bwo ku isi no mu ijuru gukomokaho. Yaravuze ati: “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” Yohana 12:32. Iyo umwigishwa wa Bibiliya yitegereje Umucunguzi, mu bugingo bwe habamo gukanguka kw’imbaraga idasanzwe yo kwizera, kuramya n’urukundo. Amaso ye akomeza gutumbira mu maso ha Kristo, maze uwo witegereza Kristo akagenda arushaho gusa n’uwo aramya. Amagambo yavuzwe n’Intumwa Pawulo ahinduka imvugo y’ubugingo bwe ati: “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Yesu Kristo... kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe, no gufatanya imibabaro ye.” Abafilipi 3:8-10.Ub 200.3

    Amasōko atemba amahoro n’ibyishimo byo mu ijuru nafungurirwa mu bugingo bw’umuntu binyujijwe mu magambo y’Ibyanditswe Byera, azahinduka umugezi munini ufite imbaraga zo guhesha umugisha abantu bose bawugeraho. Nimutyo urubyiruko rwo muri iki gihe, urubyiruko ruri gukura rufite Bibiliya mu ntoki zarwo, ruhinduke ububiko n’imiyoboro by’imbaraga itanga ubugingo iri muri Bibiliya. Mbega amasoko y’umugisha yadudubiza ku batuye isi! Ayo masoko yazana impinduka zifite imbaraga zo gukiza no guhumuriza tutajya twiyumvisha ari yo migezi y’amazi abeshaho, amasoko y’amazi “adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”Ub 201.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents