Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    ISHURI RYO MURI EDENI

    “Hahirwa umuntu ubonye ubwenge.” Imigani 3:13

    Gahunda y’uburezi yashyizweho isi ikimara kuremwa yagombaga kubera umuntu icyitegererezo mu bihe byose byakurikiyeho. Nk’urugero rugaragariramo amahame y’ubwo burezi, ishuri ry’icyitegererezo ryashinzwe muri Edeni ari yo yari urugo rw’ababyeyi bacu ba mbere. Umurima wa Edeni wari icyumba cyigirwamo, maze ibyaremwe bikaba igitabo gikubiyemo ibyigwa, kandi Umuremyi ubwe ni we wari Umwigisha, naho ababyeyi b’umuryango w’inyokomuntu bakaba abigishwa.Ub 20.1

    Kubera ko baremewe kuba “ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo” (1 Abakorinto :11:7), Adamu na Eva bari barahawe umurage cyangwa se impano yagombaga kubageza ku rwego ruhanitse bari barateganirijwe kugeraho. Bari bateye neza, bafite ubwiza, uburanga n’igikundiro. Bari bafite mu maso harabagirana kandi hafite ishusho igaragaza ubuzima buzira umuze ndetse harangwa umucyo w’ibyishimo n’ibyiringiro. Uko bagaragaraga inyuma, basaga n’Umuremyi wabo. Ntabwo uko gusa n’Imana kwagaragaraga ku mubiri n’igihagararo gusa, ahubwo ubushobozi bwose ngengamuntu, ari ubwerekeye intekerezo n’ubugingo, byagaragazaga ikuzo ry’Umuremyi. Kubera ko Adamu na Eva bari barahawe impano z’ubwenge n’iby’umwuka ku rwego rwo hejuru, “bari hasi y’abamarayika ho hato» (Abaheburayo 2 :7), ku buryo batashoboraga gusobanukirwa n’ibitangaza byo mu isanzure riboneshwa amaso gusa, ahubwo bagombaga no gusobanukirwa n’inshingano zerekeye imyitwarire mbonera n’ibyo basabwa gukora.Ub 20.2

    “Uwiteka Imana ikeba ingobyi mu Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba: iyishyiramo umuntu yaremye. Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa: imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi.” Itangiriro 2 :8,9. Ahongaho, hagati y’ibintu byiza bihebije byabaga mu byaremwe bitari byaragezweho n’icyaha, ni ho ababyeyi bacu ba mbere bagombaga kwigishirizwa.Ub 20.3

    Kubw’inyungu z’abana be, Data wo mu ijuru ubwe ni we wayoboraga ishuri bigiragamo. Incuro nyinshi basurwaga n’intumwa yabaga yohereje, ari bo bamarayika bera, kandi babagiraga inama ndetse bakabigisha. Ibihe byinshi, iyo ababyeyi bacu babaga bagendagenda mu murima wa Edeni mu mafu ya nimunsi, bumvaga ijwi ry’Imana, maze bagasabana n’Ihoraho imbona nkubone. Ibyo yibwiraga kuri bo byari amahoro si ibibi. (Yeremiya 29 :11). Ibyo Imana yagambiriraga kuri bo byose byari ibyiza bihebuje.Ub 21.1

    Adamu na Eva bahawe inshingano yo kwita kuri uwo murima: “ngo [bahingire] ibirimo, ayirinde” (Itangiriro 2 :15). Nubwo bari abakungu bafite ibintu byose Nyirisanzure yashoboraga gutanga, ntibagombaga kuba abanebwe. Imana yabahaye icyo bagombaga gukora buri munsi kugira ngo bibabere umugisha, bitume bagira imbaraga z’umubiri, bagure intekerezo kandi imico yabo ikomeze gukura.Ub 21.2

    Igitabo cy’ibyaremwe cyahoraga kibumburiwe imbere yabo kirimo inyigisho zifatika, kibahindukira isōko idakama bavomamo amabwiriza n’ibyishimo. Izina ry’Imana ryari ryanditswe ku kibabi cyose cyo mu ishyamba no ku ibuye ryose ryo ku misozi, ku nyenyeri yose imurika, mu isi no mu nyanja ndetse no ku bicu. Ibyaremwe bihumeka n’ibidahumeka, ari ibibabi n’uburabyo, ibiti n’icyaremwe cyose gifite ubuzima, kuva ku kintu kinini cyane kiba mu mazi ukageza ku kantu gato cyane ko ku murasire w’izuba, abaturage bo muri Edeni baganiraga nabyo, ikintu cyose bakagikuramo amabanga y’ubuzima bwacyo. Icyubahiro cy’Imana kigaragara mu majuru yose, imibumbe itabarika ihora izenguruka mu kirere, «uko ibicu bireretse» (Yobu 37:16), amayobera y’umucyo n’amajwi, ay’ibisikana ry’amanywa n’ijoro, ibyo byose byari bigize inyigisho abigishwa bo mu ishuri rya mbere ku si bahoraga biga.Ub 21.3

    Amategeko n’imikorere y’ibyaremwe, amahame akomeye y’ukuri agenga iby’umwuka mu isanzure, byose babisobanurirwaga n’Umuremyi wa byose uhoraho. Imbaraga zabo z’ubwenge n’iz’umwuka zakuriraga mu kumurikishirizwa “[...] ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana” (2 Abakorinto 4:6), kandi babashaga kugera ku binezeza bihebuje byo kubaho kwabo kwaziraga inenge.Ub 22.1

    Uretse Ingobyi ya Edeni ubwayo, n’isi yose ikiva mu biganza by’Umuremyi, yari nziza bitangaje. Nta kizinga cy’icyaha cyangwa igicucu cy’urupfu byangizaga ibyaremye byari bitunganye. Ubwiza bw’Imana «bwakwiriye ijuru, kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo» “Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaturagaraga ziririmba, abana b’Imana bose barangururaga ijwi ry’ibyishimo” (Habakuki 3:3); (Yobu 38 :7). Muri ubwo buryo, isi yari ikirangantego nyacyo cyerekana Imana Yo “ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34 :6), kandi ikaba icyigisho nyacyo ku bantu baremwe ku ishusho y’Imana. Umurima wa Edeni wari ikimenyetso cyerekana uko Imana yashakaga uko isi yose yahinduka, kandi umugambi w’Imana wari uko, uko umuryango wa muntu wari kugenda waguka, abantu bagombaga kugira indi miryango n’amashuri nk’ibyo yari yarashyizeho. Uko ni ko uko igihe cyari kugenda gihita isi yose yagombaga kuba iriho imiryango myinshi n’amashuri aho amagambo y’Imana n’imirimo yayo byagombaga kwigirwa, kandi kubw’ibyo abigishwa bagakūra ubushobozi butuma bashobora kumurikisha umucyo bakesha kuba baramenye icyubahiro cy’Imana mu bihe bidashira.Ub 22.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents