Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    ISANO IRI HAGATI Y’UBUREZI NO GUCUNGURWA

    “···Kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” 2 Abakorinto 4:6

    Icyaha cyatandukanije umuntu n’Imana. Iyo hatabaho inama y’agakiza, gutandukana n’Imana by’iteka ryose ndetse n’umwijima w’ijoro ritagira iherezo byari kuba umurage w’umuntu. Ariko kubw’igitambo cy’Umukiza, gushyikirana n’Imana byongeye gushoboka. Twe ubwacu ntidushobora guhagarara imbere yayo; kubera icyaha dufite ntabwo dushobora kureba mu maso hayo; ariko dushobora kuyitegereza no gushyikirana na yo binyujijwe muri Yesu Kristo, Umukiza wacu. “Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu ijuru, ni yo yaviriye mu mitima yacu kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” “Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi.” 2 Abakorinto 4:6, 5,19.Ub 28.1

    “Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe, yuzuye ubuntu n’ukuri.” “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.” Yohana 1:14, 1:4. Ubuzima bwa Kristo n’urupfu rwe, ari byo kiguzi cyo gucungurwa kwacu, ntabwo ari isezerano kuri twe n’ingwate y’ubugingo bwacu bw’igihe kizaza gusa, nta n’ubwo ari uburyo bwo kongera kudukingurira ngo tubone ubutunzi bw’ubwenge, ahubwo ni no guhishurirwa imico y’Imana ku buryo bwuzuye kandi buhanitse kurenze uko byari bimeze ku babyeyi bacu bataracumura mu murima wa Edeni.Ub 28.2

    Iyo Kristo akinguriye umuntu irembo ry’ijuru, ubugingo amuhaye bukingurira umutima ijuru. Icyaha ntikidutandukanya n’Imana gusa, ahubwo cyongeraho no gusenya mu bugingo bw’umuntu icyifuzo n’ubushobozi byo kumenya Imana. Umurimo wa Kristo ni ukuvanaho iyo ngaruka y’icyaha. Afite ubushobozi bwo kutwongera imbaraga no gusana ubushobozi bw’ubugingo bwacu bwaremajwe n’icyaha, akamurikira intekerezo zijimishijwe n’icyaha ndetse n’umutima w’ubushake wahumanijwe na cyo. Adusesekazaho ubutunzi bwo mu isanzure ry’ijuru, kandi ni we utanga ubushobozi bwo gusobanukirwa no kwakira ubwo butunzi tukabugira ubwacu.Ub 28.3

    Kristo ni we “Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.” Yohana 1:9. Nk’uko umuntu wese afite ubugingo muri Kristo, ni nako kubwe umuntu wese yakira imirasire y’umucyo uva mu ijuru. Mu mutima wa buri wese ntihabamo ubushobozi mu by’ubwenge gusa ahubwo habamo n’ubushobozi mu by’umwuka, hakabamo gusobanukirwa ibyiza bitunganye n’icyifuzo cyo gukora ibyiza. Ariko rero, hari imbaraga y’umwanzi irwanya ayo mahame. Ingaruka zo kurya ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi zigaragarira mu mibereho ya buri muntu. Mu muntu harimo imbaraga ituma abogamira ku kibi kandi ntashobora kuyitsinda aramutse atabonye ubufasha. Kugira ngo umuntu ashobore kurwanya iyo mbaraga, bityo agere ku mugambi mwiza uri imbere mu bugingo bwe ari na wo yemera wonyine ko ari uw’agaciro, nta handi ashobora kubonera ubufasha uretse mu mbaraga imwe rukumbi. Iyo mbaraga nta yindi ni Kristo. Ubukene bukomeye cyane umuntu afite ni ugufatanya n’iyo mbaraga. Mbese, ubwo bufatanye ntibwari bukwiriye kuba umugambi w’ikirenga ugomba guhabwa umwanya muri gahunda zose z’uburezi?Ub 29.1

    Umwigisha nyakuri ntanyurwa no gukora umurimo udashyitse. Ntabwo anyurwa no kuyobora abigishwa ngo bagere ku rwego ruciye bugufi y’uruhanitse bari bashoboye kugeraho. Ntabwo ashobora kunezezwa no kubigisha iby’ubumenyi bwo mu rwego rwa tekiniki gusa, kubagira abacungamari b’intyoza, abanyabukorikori n’abanyabugeni b’abahanga, cyangwa se abacuruzi bagera ku ntego biyemeje. Umugambi we ni ukubacengezamo amahame yimakaza ukuri, kubaha, kumvira, ubupfura no kuba inziramakemwa. Ni amahame azabashoboza kuba imbaraga nziza ituma umuryango mugari w’abantu utekana kandi ugatera imbere. Ikiri hejuru y’ibindi byose, bene uwo mwigisha yifuriza abo yigisha kwiga isomo rikomeye mu buzima ryo gukora umurimo utarangwamo kwikanyiza.Ub 29.2

    Ayo mahame ahinduka imbaraga nzima irema imico, binyuze mu kumenyana na Kristo k’ubugingo bw’umuntu, binyuze mu kwemera kuyoborwa n’ubwenge bwa Kristo, kandi akemera ko ububasha bwe bumubera imbaraga y’umutima n’ubugingo. Iyo ubwo bumwe bumaze gushinga imizi, umwigishwa aba abonye Sōko y’ubwenge. Hafi ye aba ahafite imbaraga imubashisha kubona amahame atunganye y’agaciro yifitemo. Bimuha amahirwe yo kugera ku burezi buhanitse mu buzima bwo kuri iyi si. Kandi muri uko kwigishirizwa ku isi aba yinjira mu ishuri ritazagira iherezo.Ub 30.1

    Mu mvugo yumvikana kandi ihanitse, umurimo w’uburezi n’umurimo wo gucungurwa ni umurimo umwe, kuko mu burezi kimwe no mu gucungurwa, “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo.” “Kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.” 1 Abakorinto 3:11; Abakolosayi 1:19.Ub 30.2

    Muri iki gihe aho ibintu byahindutse, uburezi nyakuri buracyakurikiza gahunda y’Umuremyi, ari yo gahunda y’ishuri ryo muri Edeni. Adamu na Eva bigishwaga binyuze mu gusabana n’Imana imbona nkubone. Muri iyi minsi, dushobora kubonera umucyo wo kumenya ubwiza bw’Imana mu maso ha Kristo.Ub 30.3

    Amahame akomeye y’uburezi ntarahinduka. “Yakomerejwe guhama iteka ryose” (Zaburi 111:8); kuko ari amahame y’imico y’Imana. Umuhati w’ibanze n’intego ihoraho by’umwigisha bikwiriye kuba ibyo gufasha umwigishwa ngo asobanukirwe n’ayo mahame, kandi agirane umubano na Kristo, bityo ibyo bikamugira imbaraga itegeka mu bugingo. Mu by’ukuri, umwigisha wemera iyi ntego ni umukozi ukorana na Kristo n’Imana.Ub 30.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents