Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IZINDI NYIGISHO

    “Umunyabwenge wese azitegereza ibyo kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.” Zaburi 107:43

    Ububasha bw’Imana bukiza buboneka ahantu hose mu byaremwe. Iyo igiti gitemwe, iyo hagize umuntu ukomereka cyangwa akavunika, uwo mwanya ibyaremwe bitangira kwisuganya kugira ngo byomore uruguma. N’iyo nta mpuruza irabaho, imbaraga zikiza ziba ziteguye; kandi iyo hagize urugingo rw’umubiri rukomeretse, imbaraga zose zihutira kujya ku murimo wo gukiza urwo rugingo. N’iby’umwuka ni ko biri. Icyaha kitaratera ikibazo gikeneye gukemurwa, Imana yari yarateganyije intsinzi. Umuntu wese wemera gutsindwa n’igishuko, umwanzi aramukomeretsa, akamushenjagura; ariko aho icyaha kiri hose n’Umukiza ahashinze ibirindiro. Umurimo wa Kristo ni uwo “kubohora ibisenzegeri, kumenyesha imbohe ko zibohorwa, ... no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyeho imbabazi.” Luka 4:18.Ub 116.1

    Muri uyu murimo tugomba gufatanyiriza hamwe. “Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza.” Abagalatiya 6:1. Ijambo ryasobanuwe aha ngo “mugaruze” risobanuye “guhuza” nk’uko bagenza igufwa ryabusanye n’irindi. Mbega ikigereranyo! Umuntu uguye mu buyobe cyangwa icyaha aba atandukanyijwe n’ibintu byose bimukikije. Ashobora gusobanukirwa ikosa rye, maze akumva afite inkomanga ku mutima; nyamara we ubwe ntashobora kwikura muri ako kaga. Ahera mu rujijo no guhagarika umutima, akumva nta byiringiro kandi ari impezamajyo. Bene uwo muntu akeneye gusangwa, akagarurwa, akavurwa maze agasubira mu bandi bavandimwe. “Mwebwe ab’Umwuka mumugaruze umwuka w’ubugwaneza.” Urukundo ruseseka ruva mu mutima wa Kristo ni rwo rwonyine rushobora gukiza. Umuntu urwo rukundo rutemberamo nk’uko amatembabuzi atembera mu giti cyangwa amaraso mu mubiri, uwo ni we ushobora kugarura umuntu wakomerekejwe.Ub 116.2

    Abakoreshwa n’urukundo bafite imbaraga itangaje kuko bakoreshwa n’Imana. Turamutse twigiye ku gisubizo cyiza «gihosha uburakari,» urukundo «rwihanganira byose, rukababarira byose, ntirwishimire gukiranirwa kw’abandi...» (Imigani 15 :1 ; 1 Abakorinto 13 :4; 1 Petero 4 :8,) mbega ukuntu imibereho yacu yahabwa imbaraga yo gukiza! Mbega ukuntu ubuzima bwahinduka, kandi isi yacu igahinduka nk’ijuru kandi ikaba umusogongero waryo!Ub 117.1

    Ibi byigisho by’agaciro kenshi byakwigishwa mu buryo bworoshye ku buryo n’abana bato babisobanukirwa. Umwana agira umutima woroshye ndetse biroroshye kumushimisha; kandi igihe abakuze duhindutse “nk’abana bato” (Matayo 18:3); tukamenya kwiyoroshya no kugira neza ndetse n’urukundo by’Umukiza, ntabwo tuzabona ko gukora ku mitima y’abana bato no kubigisha iby’umurimo wo gukiza wuje urukundo ari umurimo ukomeye.Ub 117.2

    Gutungana kurangwa mu mirimo yoroheje cyane ndetse n’ikomeye cyane Imana yakoze. Ikiganza cyashyize imibumbe mu isanzure, ni cyo cyambitse imisozi uburabyo butandukanye. Fata icyuma kireba utuntu duto cyane tutaboneshwa amaso maze urebe ururabo ruto cyane mu ndabyo zikikije inzira, urabona ubwiza buhebuje no kutagira amakemwa mu bice byose birugize. Uko ni ko mu mwanya ucishije bugufi cyane ushobora kuhasanga ubwiza nyakuri buhebuje. Imirimo iciriritse cyane ikoranwe ubudahemuka burangwa n’urukundo, ni imirimo myiza cyane mu maso y’Imana. Kwita ku turimo duto twahaweho inshingano bizatugira abakozi bafatanya n’Imana kandi bikazadushoboza kwemerwa n’Imana ireba byose kandi izi byose.Ub 117.3

    Umukororombya wahuranyije ikirere n’umuheto w’umucyo wawo ni ikimenyetso cy’ «isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.» Itangiriro 9 :16. Kandi umukororombya ukikije intebe y’ubwami mu ijuru na wo ni ikimenyetso cyahawe abana b’Imana gihamya isezerano ry’amahoro hagati y’Imana n’abantu.Ub 117.4

    Nk’uko umukororombya mu kirere uterwa n’uko imirasire y’izuba ihuye n’ibitonyanga by’imvura, ni ko umukororombya uri hejuru y’intebe y’ubwami y’Imana werekana uruvange rw’imbabazi zayo n’ubutabera bwayo. Imana ibwira umunyabyaha wihana iti: ‘Baho’ “Nabonye umucunguzi.” Yobu 33:24.Ub 118.1

    «Nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira, nkaguhana. Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho; ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho. Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.» Yesaya 54:9,10.Ub 118.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents