Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUREZI MU BWOKO BW’ABISIRAYELI

    “Arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye.” Gutegeka kwa kabiri 32:10.

    Gahunda y’uburezi yashyiriweho muri Edeni yari ishingiye ku muryango. Adamu yari “umwana w’Imana.” (Luka 3:36), kandi abana b’Isumbabyose bakiraga ubwenge bukomotse kuri Se. Mu magambo yumvikana neza cyane, ishuri ryabo ryari ishuri ry’umuyango.Ub 32.1

    Mu mugambi w’Imana w’uburezi nk’uko waje guhuzwa rwose n’uko umuntu yari ameze nyuma yo gucumura, Kristo ni we uhagarariye Se, akaba n’iteme rihuza Imana n’umuntu. Kristo ni Umwigisha mukuru w’inyokomuntu. Yategetse ko abagabo n’abagore bakwiriye kumuhagararira. Umuryango wari ishuri, naho ababyeyi bakaba abigisha.Ub 32.2

    Uburezi bushingiye mu muryango ni bwo bwari buganje mu gihe cy’abakurambere. Kubw’ayo mashuri yabaga yarahanzwe atyo, Imana ubwayo yatangaga ibikenewe byatuma imyigire igenda neza kugira ngo habeho gukura kw’imico. Abakurikizaga amabwiriza yayo bakurikiraga umugambi w’ubuzima Imana yari yarashyizeho mu itangiriro rya byose. Abitandukanyije n’Imana biyubakiye imijyi, bakajya bayiteraniramo, bakishimira ubwiza buhebuje, ubuzima bwuzuye umurengwe ndetse n’ingeso mbi bituma imijyi yo muri iki gihe iba impamvu y’ubwibone n’umuvumo ku isi. Nyamara abantu bashikamye ku mahame agenga ubuzima Imana yatanze bakomezaga gutura mu mirima no mu misozi. Bakoraga umurimo w’ubuhinzi, bakaragira amashyo n’imikumbi yabo, kandi muri ubwo buzima babagamo, burangwa n’umudendezo, ndetse n’amahirwe bwabahaga yo gukora no kwiga no gutekereza, bamenyaga iby’Imana kandi bakigisha abana babo iby’imirimo ya Yo n’inzira zayo.Ub 32.3

    Ubu ni bwo buryo bw’uburezi Imana yifuzaga kwinjiza mu Bisirayeli. Ariko igihe Abisirayeli bakurwaga muri Egiputa, muri bo harimo bake bari biteguye gukorana n’Imana mu burezi bw’abana babo. N’ababyeyi ubwabo bari bakeneye guhabwa amabwiriza no gutozwa kuyakurikiza. Bitewe n’ububata bari baravukiyemo, biberaga mu bujiji, nta burere bafite kandi barataye agaciro. Ubumenyi mu byerekeye Imana bari bafite bwari buke cyane kandi bayizeraga buhoro. Bari barashyizwe mu rujijo n’inyigisho kandi barangiritse [mu mico n’intekerezo] bitewe n’igihe kirekire babanye n’abapagani. Imana yashakaga kubazamura ikabageza ku rwego ruhanitse mu micombonera, kandi kubw’uwo mugambi yashakaga kubaha ubumenyi ngo barusheho kuyisobanukirwa.Ub 33.1

    Mu byo Imana yagiriraga Abisirayeli bari inzererezi mu butayu, mu ngendo zabo bakubita hirya no hino, ubwo basonzaga, bakicwa n’inyota n’umunaniro ari wose, mu kaga batezwaga n’abanzi babo b’abapagani, ndetse no mu kwigaragaza k’ubuntu bwayo ubwo yabagobokaga, Imana yashakaga gukomeza kwizera kwabo ibinyujije mu kubagaragariza imbaraga zayo zahoraga zihirimbanira kubazanira ibyiza. Kandi kubw’ubuntu bwayo, mu kubigisha kwiringira urukundo rwayo n’imbaraga zayo, byari umugambi wayo kubashyira imbere urugero rukwiriye rw’imico yifuzaga ko bageraho binyuze mu mabwiriza y’amategeko yayo.Ub 33.2

    Igihe Abisirayeli bari bari kuri Sinayi, bahigishirijwe ibyigisho by’agaciro kenshi. Icyo gihe cyabaye igihe cyo kwigishwa mu buryo bwihariye uko bazaba muri Kanāni bari bagiye kuragwa. Ibyari bibazengurutse kuri uwo musozi byatumaga umugambi w’Imana usohora. Mu mpinga y’umusozi wa Sinayi, ahirengeye amataba Abisirayeli bari babambyemo amahema yabo, hari inkingi y’igicu yari yarabayoboye mu rugendo rwabo. Inkingi y’umuriro yabayoboraga nijoro yabahaga ubwishingizi ko uburinzi bw’Imana buri kumwe na bo; kandi igihe bari basinziriye, umutsima wavuye mu ijuru bucece, ugwa mu nkambi yabo. Impande zose hari imisozi miremire y’ibihanamanga, kandi kubw’ubunini bwayo n’uburyo itangaje, yagaragazaga guhoraho kw’Imana n’igitinyiro cyayo. Icyo gihe umuntu yabashishijwe gusobanukirwa n’ubujiji bwe n’intege nke ze imbere y’Imana yo “yashyize imisozi mu gipimo, n’udusozi [itugera] mu munzani.” Yesaya 40:12. Mu kwerekana ikuzo ryayo, Imana yashakaga gusobanurira Abisirayeli neza ukwera kw’imico yayo n’ibyo ibasaba, ndetse n’icyaha gikomeye cyo kwica amategeko yayo.Ub 33.3

    Ariko nubwo byari bimeze bityo, Abisirayeli bari bafite urutebwe mu kwiga icyo cyigisho. Kubera ko mu Misiri bari baramenyereye ibintu bifatika byerekana Imana, kandi byinshi muri byo byari amashusho yateshaga agaciro, ntibyari byoroshye ko bakwinjiza mu ntekerezo zabo ngo bemere ukubaho cyangwa imico y’Imana batarebesha amaso. Kubera impuhwe Imana yabagariye mu ntege nke zabo, yabahaye ikimenyetso cyerekana ko iri kumwe na bo. Yaravuze iti: “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.” Kuva 25:8.Ub 34.1

    Mu kubaka ubwo buturo bwera ari bwo Imana yagombaga guturamo, Mose yari yahawe amabwiriza yo gukora ibintu byose akurikije igishushanyombonera cy’ibyo mu ijuru. Imana ihamagara Mose mu mpinga y’umusozi, maze imuhishurira ibintu byo mu ijuru, kandi ihema ry’ibonaniro n’ibyajyaniranaga naryo byose byagombaga gusa n’ibyo yeretswe.Ub 34.2

    Uko ni ko Abisirayeli abo Imana yifuzaga guturamo, nabo yabahishuriye urugero ruhebuje rw’imico mbonera yashakaga ko bageraho. Baherewe icyitegererezo ku musozi ubwo amategeko yatangirwaga kuri Sinayi n’igihe Imana yanyuraga imbere ya Mose maze ikavuga iti: “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Kuva 34:6.Ub 34.3

    Ariko muri bo ubwabo, nta mbaraga bari bafite zo kugera kuri urwo rugero Imana ibashakira. Ihishurwa ryabereye ku musozi wa Sinayi ryashoboraga kubumvisha ubukene bwabo n’uburyo ari impezamajyo. Ikindi cyigisho ihema ry’ibonaniro ryagombaga kwigisha binyuze mu murimo wabukorerwagamo wo gutamba, ni icyigisho cyo kubabarirwa icyaha ndetse n’imbaraga zitangwa n’Umukiza zibashisha umuntu kumvira guhesha ubugingo.Ub 35.1

    Muri Kristo ni ho hajyaga kuzasohorezwa umugambi w’icyo ihema ry’ibonaniro ryashushanyaga. Iyo nyubaho y’agahebuzo, yari ifite inkuta zisizwe izahabu yatunganijwe yarabagiranaga nk’umukororombya, amabara y’imyenda yo muri ryo ashushanijweho abakerubi, impumuro y’umubavu yatamaga mu buturo bwose, abatambyi babaga bambaye amakanzu yera de, atagira inenge. Ahera cyane hari ubwiru bukomeye: hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abamarayika bari bubitse imitwe baramya, hari ubwiza bw’Imana yera. Muri ibyo byose, Imana yashakaga ko ubwoko bwayo busoma bugasobanukirwa umugambi ifitiye ubugingo bw’umuntu. Hashize imyaka myinshi, uwo mugambi ni wo intumwa Pawulo yagaragaje ubwo yavugaga ashorewe n’Umwuka Wera agira ati:Ub 35.2

    “Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu usenya urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba, kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” 1 Abakorinto 3:16,17.Ub 35.3

    Imana yahaye Abisirayeli amahirwe atangaje kandi ibahesha icyubahiro kidasanzwe igihe yabagiriraga icyizere ikabashinga kubaka ubuturo bwera. Inshingano yabo kandi nayo yari ikomeye cyane. Inyubako ifite ubwiza butagereranywa, yasabaga ibikoresho bihenze cyane n’ubuhanga buhanitse kugira ngo yubakwe, yagombaga guhagarikwa mu butayu n’abantu bari bavuye mu bubata bwo muri Egiputa. Icyo gikorwa cyasaga n’ikirenze ubushobozi bw’umwana w’umuntu. Ariko uwari watanze igishushanyombonera cy’iyo nyubako yari yasezeranye gufatanya n’abubatsi.Ub 35.4

    “Uwiteka abwira Mose ati: ‘Dore, mpamagaye mu izina Besaleli, mwene Uri, ya Huri, wo mu muryango wa Yuda: mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose.... Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu, mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y’abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse.” Kuva 31:1-6.Ub 36.1

    Mbega ishuri ry’ubukorikori ryari mu butayu, kandi abigisha muri ryo bakaba bari Kristo n’abamarayika!Ub 36.2

    Mu myiteguro yo kubaka ubwo buturo bwera no kunonosora inyubako, abantu bose bagombaga gufatanya. Wari umurimo usaba gukoresha intekerezo n’amaboko icyarimwe. Hari hakenewe ibikoresho byinshi kandi buri muntu wese yari yasabwe gutanga nk’uko umutima we umuhata.Ub 36.3

    Uko ni ko haba mu murimo ndetse no mu gutanga, abantu bigishijwe gukorana n’Imana ndetso no gukorana hagati yabo ubwabo. Na none kandi bagombaga gukorana mu kwitegura kubaka inyubako y’umwuka ari yo rusengero rw’Imana mu bugingo bw’umuntu.Ub 36.4

    Uhereye igihe batangiraga urugendo rwabo bava mu Misiri, hari haragiye hatangwa ibyigisho byinshi byo kubigisha no kubatoza. Na mbere y’uko bahaguruka mu Misiri, hashyizweho gahunda y’agateganyo bazagenderaho, kandi abantu bashyizwe mu matsinda afite abayobozi bashinzwe kuyayobora. Ku musozi wa Sinayi ni ho gushyirwa kuri gahunda y’uko bitwara byasorejwe. Gahunda idakebakeba yagaragariraga mu mirimo y’Imana yose, yagombaga gukurikizwa n’Abisirayeli. Imana ni yo yari ishingiro ry’ubutware n’ubutegetsi bw’Abisirayeli. Naho Mose, nk’uwari uhagarariye Imana, yari ashinzwe gushyira amategeko mu bikorwa mu izina ry’Imana. Hagakurikiraho inama yari igizwe n’abantu mirongo irindwi, hagakurikiraho abatambyi n’ibikomangoma, munsi yabo hakaba abandi nk’uko tubisanga mu Kubara 11:16,17 no mu Gutegeka 1:15 ngo: “Bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.” Ku iherezo hashyizweho abatware bafite inshingano zihariye. Inkambi yari yubatswe kuri gahunda inoze, hagati hari ihema ry’ubuturo bw’Imana, aharikikije hari amahema y’abatambyi n’Abalewi. Hirya y’ayo mahema, buri muryango waturaga iruhande rw’ibendera ryawo.Ub 36.5

    Amategeko adakebakeba yerekeye isuku yashyizweho kandi arashimangirwa. Ayo mategeko yahawe abantu atari uko ari ngombwa ku buzima bwabo gusa, ahubwo cyari icyangombwa kigomba kuba cyujujwe kugira ngo Imana yera ikomeze kuba hagati muri bo. Kubw’ububasha yari ahawe n’Imana, Mose yarababwiye ati: “Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati y’aho muganditse kugira ngo igukize,... ni cyo gituma aho mu ngando hakwiriye kuba ahera kugira ngo itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavuma.” Gutegeka kwa kabiri 23:14.Ub 37.1

    Uburezi bw’Abisirayeli bwari bukubiyemo ibyo bagombaga kugira akamenyero byose mu buzima. Ikintu cyose cyari cyerekeye imibereho myiza y’Abisirayeli cyari kimwe mu byo Imana yabasabaga, ndetse cyazaga mu bigize umugabane w’amategeko yayo. Ndetse n’igihe Imana yabahaga ibyokurya, yabatoranyirizaga ibibafitiye akamaro cyane. Manu Imana yabagaburiye mu butayu yari iteye ku buryo yatumaga bagira imbaraga z’umubiri, intekerezo n’ubwenge ndetse n’iz’imico mbonera. Nubwo benshi muri bo bigometse ku mabwiriza y’imirire bari bahawe maze bakifuza kubyo baryaga kera, bakavuga bati: “Tukicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyokurya tugahaga,” (Kuva 16:3), ubwenge Imana yari yakoresheje ubwo yabahitiragamo bwashyigikiwe ku buryo batashoboraga kugira icyo babuhinyura. Nubwo bahuye n’ubuzima butaboroheye bwo mu butayu, nta muntu n’umwe mu miryango yabo yose wari unanutse cyangwa ngo agire intege nke.Ub 37.2

    Mu ngendo zabo zose, isanduku yarimo amategeko y’Imana yabarangazaga imbere. Aho bagombaga kubamba amahema bahabwirwaga n’uko ya nkingi y’igicu yamanukaga. Igihe cyose igicu cyabaga kikiri hejuru y’ihema ry’ibonaniro, bakomezaga gukambīka. Iyo igicu cyazamukaga, barahagurukaga bagakomeza urugendo. Guhagarara no guhaguruka kwabo byagaragazwaga no gutakambira Imana. “Iyo isanduku yendaga guhaguruka, Mose yaravugaga ati: “Uwiteka, haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge. Yahagarara, akavuga ati: ‘Uwiteka, garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisirayeli.” Kubara 10:35, 36.Ub 38.1

    Uko abantu bagendaga mu butayu, hari ibyigisho byinshi by’agaciro byacengeye mu bwenge bwabo binyujijwe mu ndirimbo baririmbaga. Igihe bari barokotse ingabo za Farawo, ingabo zose z’Abisirayeli zahanikiye amajwi icyarimwe ziririmba intsinzi. Hakurya y’ubutayu n’inyanja humvikanaga za nyiramubande z’amajwi y’abikiranyaga kubera ibyishimo, bityo imisozi nayo ikirangira amajwi yo gusingiza bagira bati: “Muririmbire Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje.” Kuva 15:21. Akenshi iyo bagendaga, baririmbaga iyo ndirimbo, ikabamara ubwoba kandi igakomeza ukwizera kw’abagenzi. Amategeko uko yatangiwe ku musozi wa Sinayi, ndetse n’amasezerano y’uko Imana izabagirira ubuntu ndetse n’ibyanditswe bivuga imirimo itangaje Uwiteka yakoze abacungura, ibyo byose babwirijwe n’Imana kubicisha mu ndirimbo, ndetse babiririmbaga bacuranga n’ibikoresho bicurangwa, abantu bakagenda bakimbagira uko amajwi yungikanyaga basingiza Imana.Ub 38.2

    Uko ni ko ibitekerezo byabo byazamurwaga bikava ku bigeragezo no mu ngorane bahuraga na zo mu nzira, bityo umwuka wo kubura amahwemo ukoroshwa kandi ugatururukwa. Amahame y’ukuri yacengeraga mu ntekerezo zabo, bityo ukwizera kwabo kugakomera. Kumvikana ku bigomba gukorwa kwabigishije gahunda n’ubumwe, kandi abantu barushijeho kwegerezwa Imana no gusabana hagati yabo ubwabo.Ub 38.3

    Ku byerekeye ibyo Imana yakoreye Abisirayeli mu myaka mirongo ine bazerera mu butayu, Mose yabivuzeho agira ati: “Emeza mu mutima wawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we;” “Ujye witondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe, ugendere mu nzira ikuyoboye, uyubahe.” “... Imenya ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.” Gutegeka 8:5, 2.Ub 39.1

    “Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu, iwabo w’inyamaswa zihuma; arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye. Nk’uko ikizu gikangura ibyana bacyo, kigahungiriza amababa hejuru yabyo, kigatanda amababa kikabijyana, kikabiheka ku mababa yacyo, ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine.” Gutegeka kwa Kabiri 32:10-12.Ub 39.2

    “Kuko yibutse ijambo rye ryera, na Aburahamu umugaragu we. Akurayo ubwoko bwe bwishimye, intore ze azikurayo ziraririmba. Abaha ubutaka bw’abanyamahanga, batwara iby’abanyamahanga baruhiye: bibera bityo kugira ngo bitondere amategeko ye, bakurikize ibyo yategetse.” Zaburi 105:42-45.Ub 39.3

    Imana yahaye Isirayeli ibyangombwa byose n’amahirwe yose ashoboka kugira ngo bashobore kubahisha izina ryayo no kubera umugisha amahanga abazengurutse. Yabasezeraniye kubasumbisha “ayandi amahanga yaremye yose,” bakayarusha “gushimwa no kogera no kubahwa”, igihe bari kugendera mu nzira zo kubaha. Uwiteka yaravuze ati: “Amahanga yo mu isi yose azabona ko witiriwe izina ry’Uwiteka, agutinye.” Amahanga azumva ayo mategeko yose, azavuga ati: “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.” Gutegeka 26:19; 28:10; 4:6.Ub 39.4

    Mu mategeko yahawe Isirayeli, harimo amabwiriza yerekeye uburezi asobanutse neza. Imana yari yarihishuriye Mose ku musozi wa Sinayi ko ari “Imana y’ibambe, n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Kuva 34:6. Ababyeyi b’abagabo n’abagore bo mu Bisirayeli bagombaga kwigisha abana babo ayo mahame yari akubiye mu mategeko y’Imana. Mose abibwirijwe n’Imana yabwiye Abisirayeli ati: “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe, ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe. Ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.” Gutegeka kwa kabiri 6:6,7.Ub 39.5

    Ntabwo ibyo bintu byagombaga kwigishwa nk’abigisha amabwiriza n’amategeko mu magambo gusa. Abagombaga kwigisha ukuri nabo basabwaga kuba intangarugero bashyira amahame yako mu bikorwa. Bashoboraga kugira impinduka bateza ku bandi binyuze gusa mu kugaragariza imico y’Imana mu butungane, kwiha agaciro no kutikanyiza birangwa mu mibereho yabo bwite.Ub 40.1

    Uburezi nyakuri si ugucengeza amabwiriza mu bwonko bw’abantu butiteguye kandi budashaka kuyakira. Imbaraga z’ubwenge zigomba gukangurwa, kandi umuntu agakundishwa ibyo agiye kwiga. Uburyo bw’Imana bwo kwigisha ni bwo bwagennye ibi. Uwaremye intekerezo kandi agashyiraho amategeko azigenga, yanagennye uburyo zishobora gukura hakurikijwe ayo mategeko azigenga. Mu muryango no mu buturo bwera, ku byaremwe no ku bintu by’ubukorikori, mu murimo no mu birori, ku nyubako yera no ku ibuye ry’urwibutso, mu buryo bwinshi n’imihango n’ibimenyetso bitabarika, ibyo byose Imana yarabyifashishaga ikigisha Abisirayeli amahame yayo no kugira ngo bajye bahora bibuka imirimo itangaza yakoze. Uko ni ko ubwo habagaho gusaba, amabwiriza yatanzwe yakoze ku ntekerezo no ku mutima.Ub 40.2

    Mu gutegura gahunda y’uburezi ku bwoko bwatoranyijwe, bigaragara neza ko ubuzima bushingiye ku Mana ari bwo buzima bwuzuye. Ikintu cyose cyifuzwa Imana yashyizeho, itanga n’uburyo bwo kugira ngo gikemuke; kandi ubushobozi bwose yahaye umuntu, ishaka uko bwatezwa imbere.Ub 40.3

    Umuremyi w’ibyiza byose, na we ubwe akunda ibyiza bibereye ijisho. Imana kandi yateguriye abana bayo gushimishwa no gukunda ibyiza bibereye ijisho. Yatanze ibyangombwa kandi bikwiranye n’ibyo bakenera mu mibanire yabo, iby’imikoranire yabo yuje urukundo no gufashanya kandi ikora ibikomeye cyane kugira ngo yimakaze ubugiraneza, ndetse no kugira ngo ubuzima burusheho kunezeza no kuryohera abantu.Ub 41.1

    Nk’uburyo bumwe bwakoreshwaga mu burezi, iminsi mikuru yategurwaga mu Bisirayeli na yo yagiraga umwanya w’ingenzi. Mu buzima busanzwe, umuryango wabaga ishuri kandi ukaba n’urusengero. Icyo gihe ababyeyi babaga ari abigisha mu by’imibereho isanzwe no mu by’iyobokamana. Ariko hashyizweho ibihe bitatu mu mwaka byo guhura kw’abantu bakaganira kandi bakaramya Imana. Ayo materaniro yabanzaga kubera i Shilo, hanyuma akazakomereza i Yerusalemu. Ababyeyi b’abagabo n’abahungu bonyine ni bo bari basabwe kujya muri ayo materaniro; ariko nta muntu n’umwe wifuzaga gucikwa n’amahirwe yo kujya mu minsi mikuru, kandi uko bishoboka kose, ab’umuryango bose barayitabiraga; kandi bajyanaga n’umushyitsi, n’Umulewi n’umukene babaga bacumbikiye.Ub 41.2

    Urugendo rwo kujya i Yerusalemu rwari rushimishije cyane. Bagendaga barimbye mu buryo budasamaje nk’uko abakurambere babo bambaraga. Bagendaga mu gihe cyiza cy’itumba, mu gihe gikungahaye cyegera hagati mu mpeshyi, cyangwa mu bihe bishyira isarura rikurikira umuhindo. Kuva ku bana bato kugeza ku basaza bafite imvi, bose bazaga guhurira n’Imana mu ngoro yayo yera bitwaje amaturo yo gushima. Mu gihe babaga bagenda, ababyeyi b’Abaheburayo batekererezaga abana babo ubuzima bahuye na bwo mu bihe byashize, kandi abakuru n’abato bose bakundaga izo nkuru. Baririmbaga indirimbo zagiye zitera ubutwari abakurambere babo mu bihe bazereraga mu butayu. Kandi baririmbaga amategeko y’Imana, kandi izo ndirimbo zifatanije no kwitegereza ubwiza bw’ibyaremwe ndetse n’uko abantu bari bafatanyije mu mwuka wo kwiyoroshya, izo ndirimbo zaracengeraga zigashinga imizi mu bwenge bw’abana n’abasore benshi.Ub 41.3

    Imihango yaberaga i Yerusalemu yabaga ifitanye isano n’umuhango wakorwaga ku munsi mukuru wa Pasika, - byaba iteraniro rya nijoro, abagabo bakenyeje imikandara, bakwese inkweto, bafashe inkoni mu ntoki, byaba ibyokurya byaribwaga vuba vuba, umwana w’intama, umutsima udasembuwe n’imboga zirura, uko habaga ituza rikomeye maze muri ryo bakumva igitekerezo kivuga iby’amaraso yamishwaga ku nkomanizo z’umuryango, igitekerezo cya marayika murimbuzi, ndetse n’ukuntu bavuye mu gihugu cy’uburetwa, - ibyo byose byari bigamije gukangura intekerezo no gukora ku mitima yabo.Ub 42.1

    Iminsi mikuru y’Ingando, umunsi mukuru w’umuganura n’amaturo yawuturwagaho aturutse mu mirima y’imbuto n’indi myaka babaga bejeje, uko bamaraga icyumweru bakambitse mu tururi tw’ibyatsi, kongera guhura kw’abantu baturutse impande zose, umuhango wera wo kwibuka ndetse n’uko bagiriraga ubuntu abakozi b’Imana ari bo Balewi babaga mu buturo bwera kandi bakakira n’abana bayo ari bo banyamahanga n’abakene, ibyo byose byatumaga abantu bose bashima Imana yabagiriye neza mu mwaka wose, kandi kubw’inzira zayo ikaba yarabahaye gutunga no gutunganirwa.Ub 42.2

    Buri mwaka, Umwisirayeli wese witanze yamaraga ukwezi kose ari muri iyo mihango. Cyabaga ari igihe cyo guta umuruho kandi kitarangwa no guhagarika umutima, ndetse icyo gihe hafi ya cyose kigaharirwa ibyerekeye uburezi.Ub 42.3

    Muri gahunda yashyizweho yo kugabanya ubwoko bwayo umurage wabwo, Imana yari ifite umugambi wo kubigisha, ndetse no kubakoresha bakazigisha abo mu bisekuru iby’amahame atunganye yerekeye umutungo w’ubutaka. Igihugu cy’i Kanāni cyagabanijwe Abisirayeli bose, uretse Abalewi gusa kuko bo bari bafite inshingano yo gukora mu buturo bwera. Nubwo umuntu yashoboraga kwatisha isambu ye igihe rukana, ntiyashoboraga kugurisha burundu gakondo y’abana be. Iyo umuntu yagiraga impamvu zituma agurisha gakondo ye, igihe cyose yabaga afite uburenganzira bwo kuyicungura. Buri mwaka wa karindwi wabaga umwaka wo guharira imyenda yose, kandi buri mwaka wa mirongo itanu, cyangwa umwaka wa Yubile, imitungo yose itimukanwa yasubizwaga bene yo. Uko ni ko umuryango wose wabaga utekaniye mu mutungo wawo, kandi hakabaho uburyo bwo kurinda abantu ngo batajya mu bukire bw’indengakamere cyangwa mu bukene bukabije.Ub 42.4

    Nk’uko byari bimeze ku baturage bo muri Edeni, mu kugabanya igihugu cy’i Kanāni Abisirayeli bose, Imana yabahaye gukora umurimo w’ingezi wo kubafasha gutera imbere ari wo wo kwita ku bimera n’amatungo (cyangwa se ubuhinzi n’ubworozi). Hateganyijwe kandi n’umwanya w’uburezi aho imirimo y’ubuhinzi yahagararaga mu mwaka wose wa karindwi, amasambu akarazwa kandi ibyimezaga muri yo bikarekerwa abakene. Uko ni ko hatanzwe amahirwe kugira ngo abantu babone umwanya uhagije wo kwiga, bahure na bagenzi babo kandi baramye Imana, kandi bagire umwanya wo kwimenyereza ibikorwa by’ubugiraneza, kuko wasangaga akenshi bidahabwa umwanya bitewe no guhangayikishwa n’imibereho itoroshye n’imirimo ivunanye.Ub 43.1

    Iyaba mu isi ya none amahame yo mu mategeko ry’Imana yerekeye gusaranganya umutungo yubahirizwaga, mbega ukuntu imibereho y’abantu yahinduka! Gukurikiza ayo mahame byakumira ibibi bikabije byagiye bikomoka ku gukandamizwa kw’abakene mu bihe byose bikozwe n’abakire, ndetse no ku rwango abakene banga abakire. Nubwo ayo mahame yabangamira kwirundanyaho ubutunzi bwinshi, yahagarika ubujiji no gusigingira kw’abantu ibihumbi byinshi bakora imirimo ivunanye ariko bagahembwa intica ntikize hagamijwe kwirundanyaho imitungo. Gukurikiza ayo mahame byafasha mu gutanga umuti mwiza w’ibibazo bigiye gushyira isi mu kaga k’imiyoborere mibi no kumena amaraso.Ub 43.2

    Kwegurira Imana icyacumi cy’ibyo wungutse, byaba bivuye mu mirima y’imbuto, ku musaruro w’indi myaka, ku matungo, ku gihembo cy’umurimo w’amaboko cyangwa uwo ukoresha ubwenge ndetse no gutanga icyacumi cya kabiri kikegurirwa kugoboka abakene no gukoreshwa mu bindi bikorwa by’ubugiraneza, byatumaga abantu bahora bibuka ko ibintu byose ari iby’Imana, kandi bakibuka n’amahirwe bafite yo kuba imiyoboro Imana inyuzamo imigisha yayo. Uko kwari ukwigishwa kwari kugamije kurandura ubwikanyize bwose, no kwimakaza imico myiza izirikana abandi kandi irangwa n’ubupfura.Ub 44.1

    Kumenya Imana, gusābāna na Yo igihe umuntu yiga n’igihe ari ku murimo, gusa na Yo mu mico, ibyo byose byagombaga kuba isoko, uburyo ndetse n’intego by’uburezi bw’Abisirayeli. Bwari uburezi Imana yagezaga ku babyeyi; maze nabo bakabuha abana babo.Ub 44.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents