Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Intege nke zasimbuwe n’imbaraga

    Iyo usesenguye cyane amateka y’abigishwa ba Yesu, usanga nta n’umwe ufite amateka asobanura neza uburyo bw’imyigishirize Kristo yakoreshaga kurenza amateka ya Petero. Yashiraga amanga, agashotorana, akiyemera, akagira ishyushyu ryo gusobanukirwa vuba no guhita ashyira mu bikorwa, akarangwa no kwihōrera atazuyaje ariko kandi akaba umunyabuntu mu byo kubabarira. Petero yakoraga amafuti kenshi kandi ibihe byinshi yaracyahwaga. Nyamara umutima we wo kuba indahemuka kuri Kristo no kumuyoboka ntibyabuze kwitabwaho mu buryo bukomeye kandi ngo abishimirwe. Mu mwuka wo kwihangana n’urukundo rwihariye, Umukiza yagiraga icyo akorera uwo mwigishwa we wahubukaga, Umukiza akabikora ashaka gucogoza kwiyemera kwe ndetse no kumwigisha kwicisha bugufi, kumvira no kwiringira. Nyamara, iryo somo Petero yaryize by’igice. Ntabwo kwiyemera kwe kwaranduwe burundu.Ub 91.2

    Ibihe byinshi Yesu yabaga yikoreye umutwaro umuremereye cyane, utsika umutima we, kandi uwo mutwaro wari uwo uko yashakaga guhishurira abigishwa ibigeragezo no kubabazwa yari kuzanyuramo. Nyamara amaso yabo yari atarahumuka! Ntabwo bakiriye ibyo yababwiraga kandi ntibabisobanukirwaga. Impuhwe zaterwaga no kumva atafatanya na Kristo mu mubabaro we zateye Petero kubwira Yesu amuhana agira ati: “Biragatsindwa Mwami; ibyo ntibizakubaho na hato.” Matayo 16:22. Ayo magambo Petero yavuze yerekanye ibitekerezo by’abigishwa bose uko bari cumi na babiri.Ub 91.3

    Uko ni ko bakomeje gutekereza, akaga nako gakomeza kubasatira, bakomeza kwirata bajya impaka, barangamiye kwigabanya imyanya y’icyubahiro, ntibigere batekereza iby’umusaraba.Ub 92.1

    Ibyo Petero yahuye nabyo byagize icyo byigisha buri mwigishwa wese. Iyo ikigeragezo kigeze ku muntu wiyemera, kimukubita incuro. Kristo ntiyashoboraga kuburizamo ingaruka z’icyaha cyari kitarazibukiriwe. Ariko uko yari yararamburiye ikiganza gukiza igihe Petero yari agiye kurengerwa n’imiraba, ni na ko urukundo rwa Kristo rwarambukiye kurokora Petero ubwo imuhengeri harengeraga ubugingo bwe. Incuro nyinshi, ubwo yari hafi cyane y’irimbukiro, Petero yakomeje kuvuga amagambo yo kwiyemera kugeza ku munota wa nyuma. Incuro nyinshi Petero yagiye aburirwa ngo: “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu, ko utanzi.” Luka 22:34. Petero wari ufite umutima ubabaye kandi wuje urukundo ni we wasubizanyije ikiniga ati: “Mwami, niteguye kujyana na we mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.” (Luka 22:33); kandi Yesu usoma ibiri mu mutima yamuhaye ubutumwa bwahawe agaciro gake icyo gihe, ariko rero igihe umwijima wari kubudika, ubwo butumwa bwari gutanga imirasire y’ibyiringiro. Yaramubwiye ati: “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’amasaka; ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.” Luka 22:31,32.Ub 92.2

    Igihe Petero yari amaze kuvuga amagambo yo kwihakanira Shebuja mu cyumba cy’urukiko; igihe urukundo no kuba indahemuka bya Petero byari bimaze gukangurwa n’uko n’Umukiza we wamurebanye impuhwe, urukundo n’umubabaro, ibyo byamuteye kujya mu gashyamba ka kandi Yesu yari yarasengeyemo arira. Igihe amarira yo kwicuza kwa Petero yagwaga ku butaka bwari bwaratohejwe n’ibitonyanga by’amaraso ya Kristo igihe yahasengeraga afite umubabaro mwinshi, ubwo ni bwo Petero yibutse amagambo Umukiza yari yamubwiye agira ati: “Ndakwingingiye.... ngo numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.” Nubwo Kristo yari yabonye icyaha cya Petero rugikubita, ntabwo yamwirengagije ngo aheranwe no kwiheba. .Ub 92.3

    Iyo indoro ya Yesu iza kugaragarira Petero nk’imuciraho iteka aho kumwereka impuhwe; iyo igihe Kristo yamubwiraga icyaha ari bugwemo ataza kumubwira amagambo amutera ibyiringiro, mbega uburyo umwijima w’icuraburindi wari kugota Petero wari kuba umeze! Mbega ukuntu uwo mutima wari uremerewe wari kuba udafite ibyiringiro na mba! Muri iyo saha y’agahinda gakomeye no kwizinukwa, ni iki kiba cyaramubujije kunyura inzira Yuda yanyuzemo akiyahura?Ub 93.1

    Nyamara Kristo utararinze umwigishwa kugira umubabaro ukomeye, ntabwo yigeze amutererana ngo amusige wenyine mu kangaratete. Kristo ni urukundo rudacogora kandi rutagira uwo ruhana.Ub 93.2

    Abantu bafite kamere ibogamira mu cyaha, usanga ari bo batagaragariza impuhwe bagenzi babo bageragezwa ndetse n’abayoba inzira. Ntibashobora gusoma ibiri mu mitima kandi, ntibamenya intambara umutima uba urwana na yo ndetse n’umubabaro ufite. Bene abo bakeneye kwigira ku gucyaha kuje urukundo, bakiga uburyo bwo guhana bagakomeretsa ariko kandi bakomora, kandi bakiga ibyo gutanga umuburo urimo ibyiringiro.Ub 93.3

    Umukiza wacu amaze kuzuka, ntiyavuze izina rya Yohana wa wundi wari kumwe na we mu cyumba cy’urukiko, wa wundi wahagaze iruhande rw’umusaraba, kandi mu bigishwa cumi na babiri akaba yarabaye uwa mbere wageze ku gituro; ahubwo yavuze izina rya Petero. Marayika yaravuze ati: “Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: ‘Arababanziriza kujya i Galilaya; iyo ni ho muzamubonera.” Mariko 16:7.Ub 93.4

    Igihe Kristo yari ari kumwe n’abigishwa be ubwa nyuma bari iruhande rw’inyanja, Umukiza yagerageje Petero incuro eshatu, amubaza ikibazo kimwe ati: “Simoni mwene Yohana, urankunda?” Petero yongeye gusubizwa mu mwanya mu bigishwa cumi na babiri. Petero yahawe umurimo agomba gukora; yagombaga kuragira umukumbi w’Uwiteka. Nuko Yesu amuha amabwiriza yihariye aheruka, aramubwira ati: “Nkurikira.” Yohana 21:17,22.Ub 94.1

    Ubwo ni bwo Petero yashoboraga kunyurwa n’amagambo ya Yesu. Noneho Petero yabashije gusobanukirwa icyigisho Kristo yari yarabigishije igihe yahagarikaga umwana muto hagati y’abigishwa be maze akabasaba guhinduka nk’uwo mwana muto. Kubera ko Petero yari azi neza intege nke ze n’imbaraga za Kristo, yari yiteguye kwiringira no kumvira. Petero yashoboraga gukurikira Shebuja yishingikirije ku mbaraga Ze.Ub 94.2

    Ubwo yari ageze ku iherezo ry’ibyo yanyuzemo mu murimo we no kwitanga, Petero wari warigeze kugaragaza ko adasobanukiwe umusaraba, noneho yabonye ko ari umunezero kuri we guhara ubuzima bwe kubw’ubutumwa bwiza. Kuri we wari warigeze kwihakana Umwami we, noneho yiyumvisemo ko gupfa urupfu nk’urwo Shebuja yapfuye ari icyubahiro gihebuje.Ub 94.3

    Uguhinduka kwa Petero kwabaye igitangaza gikozwe n’urukundo mvajuru. Byongeye kandi, iki ni icyigisho mu buzima bwose bw’abantu bashaka kugera ikirenge mu cy’Umwigisha Mukuru.Ub 94.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents