Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imirire n’iterambere ry’ubwenge

    Isano iri hagati y’imirire n’iterambere ry’ubwenge ikwiriye kwitabwaho cyane birenze uko byigeze bibaho. Intekerezo zitabangukira kumenya no gusobanukirwa akenshi ziterwa n’amakosa abantu bakora mu mirire.Ub 213.1

    Akenshi usanga abantu bavuga ko mu gihe cyo guhitamo ibyokurya, ipfa ari ryo rikwiriye kuyobora umuntu. Ibyo bavuga byari kuba bifite ishingiro, iyaba amategeko yo kwitungira amagara yarubahirizwaga igihe cyose. Ariko bitewe n’akamenyero kabi kabaye karande mu bantu, ipfa ryateshuwe umurongo waryo ku buryo umuntu ahora ararikiye ibihaza ipfa rye nyamara bimugiraho ingaruka. Muri iki gihe, ipfa umuntu agira ntirigikwiriye kwiringirwa ngo riyobore umuntu [mu guhitamo ibyo arya.]Ub 213.2

    Igihe abigisha bariho bigisha abana ibyerekeye kurinda ubuzima, bakwiriye kwigisha ku kamaro k’ibiribwa bitandukanye. Ikindi gikwiriye gusobanurwa neza ni ingaruka z’ibiribwa bikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi kandi bikaba ari inkanguramubiri, ndetse n’ingaruka z’ibyokurya bitarangwamo intungamubiri. Icyayi, ikawa, umugati w’ifarini inoze cyane kandi yera de, imboga zabitswe mu bikombe bifunze igihe kirekire, za bombo, ibirungo n’ibyokurya bigizwe ahanini n’isukari, ibyo byose nta ntungamubiri za ngombwa bitanga. Abigishwa benshi batakaje ubuzima bwabo bitewe no kuba barariye ibyo biribwa. Abana benshi bagwingiye kandi badafite imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge, byakomotse ku kugaburirwa indyo nkene. Iyo impeke, imbuto, ibishyimbo n’ibindi byo mu bwoko bumwe nabyo ndetse n’imboga bikoresherejwe hamwe mu buryo bukwiriye, usanga ibyo byose birimo ibyangombwa byose umubiri ukeneye; kandi iyo byateguwe neza, usanga bigize ibyokurya bituma umuntu agira imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge.Ub 213.3

    Mu byerekeye ibyokurya, hakenewe ko hatibandwa ku bigize igaburo gusa, ahubwo ni na ngombwa kurihuza n’uri burifungure. Akenshi ibyokurya biribwa n’umuntu ukora imirimo y’amakobo isaba ingufu bigomba kwirindwa n’abakora imirimo ahanini ikoreshwa ubwonko. Uburyo bwo gukomatanya ibiribwa gukwiriye na ko kugomba kwitonderwa. Ku bantu bakoresha ubwonko cyane, no ku bandi bakora imirimo yabo bicaye hamwe, ntibakwiriye gufata igaburo rigizwe n’amoko menshi ku ifunguro rimwe.Ub 214.1

    Ni ngomba kwirinda kurya ibyokurya birenze urugero n’iyo byaba ari ibyokurya byiza cyane bitagira ingaruka ku mubiri. Imiterere y’umubiri w’umuntu ituma udashobora gukoresha ibirenze ibisabwa kugira ngo wubake imyanya yawo itari imwe, kandi kurenza urugero bigwa umubiri nabi. Usanga abanyeshuri benshi bavuga ko barwaye babitewe no kwiga cyane, kandi mu by’ukuri impamvu y’ubwo burwayi ari uko baguye ivutu. Mu gihe amategeko y’ubuzima yitonderwa nk’uko bikwiriye, nta ngorane nyinshi zaterwa no gukoresha ubwenge cyane. Ariko akenshi aho usanga ubwonko bw’abantu bwananiwe gukora neza, biterwa no kuremereza igifu bityo ibyo bikananiza umubiri kandi bigatuma ubwonko bugwa agacuho.Ub 214.2

    Akenshi, amafunguro abiri ku munsi ni yo meza kurenza atatu. Iyo ifunguro rya nimugoroba rifashwe hakiri kare bibangamira igogorwa ry’ibiribwa byariwe saa sita. Kandi iyo ifunguro rya nimugoroba rifashwe bitinze, usanga igihe cyo kuryama kigera bitararangira kugogorwa. Ibyo rero bituma igifu kitaruhuka uko bikwiriye. Umuntu ntasinzira neza, ubwonko n’imyakura bigwa agacuho, kandi umuntu ntabe afite ubushake bwo gufata amafunguro ya mugitondo, bityo umubiri wose ntube wagaruye ubuyanja ndetse ukaba utiteguye no gusohoza inshingano z’uwo munsi.Ub 214.3

    Ntabwo dukwiriye kwirengagiza akamaro ko kutica amasaha yo gufata amafunguro n’igihe cyo kuryama. Kubera ko umurimo wo kwiyubaka no kwisana by’umubiri biba igihe umuntu aruhuka, ni ngombwa ko abantu baryama ku gihe kandi bagasinzira bihagije, ariko cyane cyane urubyiruko.Ub 215.1

    Igihe bigushobokeye kose, irinde kurya ucuranwa. Niba ufite igihe gito cyo gufungura, rya bike ukurikije igihe ufite. Aho kugira ngo umiragure ibyo utatapfunnye ngo ubone uhage, byarutwa n’uko wareka kubirya.Ub 215.2

    Igihe cyo kurya gikwiriye kutubera umwanya mwiza w’ibyishimo no kuganira n’abo musangira. Ikintu cyose cyatuma baremererwa ku meza cyangwa hakaza umwuka mubi gikwiriye gukumirwa. Mureke kwiringira Imana no kuyishima yo Rugaba rw’ibyiza byose abe ari byo bihabwa umwanya, bityo ikiganiro kizaba gishimishije, kibe guhererekanya ibitekerezo gushimishije kuzahura umuntu nta kumunaniza.Ub 215.3

    Gukurikiza amabwiriza yerekeye kwirinda no gukurikiza igihe mu bintu byose bifite imbaraga itangaje. Ibyo bifasha umuntu kubungabunga ubuzima bwe kurenza imiterere karemano kuko byongera amahirwe yo kubona no kurambana umurage twahawe w’ubuzima buzira umuze. Byongeye kandi, uzasanga ubushobozi bwo kwitegeka umuntu agwiza muri ubwo buryo ari kimwe mu byangombwa by’agaciro kenshi bimufasha agahatana kandi akagera ku ntsinzi mu nshingano zikomeye cyane n’ibibaho bitegereje umuntu wese.Ub 215.4

    Umunyabwenge yavuze ko inzira z’ubwenge ari inzira z’ibinezeza; kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. (Imigani 3:17). Nimutyo umusore wese n’inkumi yose bo mu gihugu cyacu, bagifite imbere yabo amahirwe yo kuzagira amaherezo meza kurenza abami bo ku isi batamirijwe amakamba, batekereze byimbitse ku cyigisho cyatanzwe mu magambo y’umunyabwenge wagize ati: ‘Wa gihugu we, ube uhiriwe, iyo ufite umwana w’imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara, bitarimo isindwe.” Umubwiriza 10:17.Ub 216.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents