Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMWITEGURO

    “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa.”
    2 Timoteyo 2:15.

    Umwigisha wa mbere w’umwana ni nyina. Igihe umwana akiri mu kigero cyo kumva ibintu akabyakira vuba cyangwa ibimubaho bikamuhindura mu buryo bworoshye, ndetse agatera imbere vuba vuba, umugabane munini w’uburezi n’uburere bwe uba uri mu maboko ya nyina. Nyina ni we wa mbere uhawe amahirwe yo kurema imico y’umwana ikazaba myiza cyangwa mibi. Kubera iyo mpamvu, akwiriye gusobanukirwa n’agaciro k’amahirwe yahawe, kandi akwiriye kuba yujuje ibyangombwa bimubashisha kuyakoresha neza kurusha undi mwarimu uwo ari we wese. Nyamara ikibabaje ni uko nta wundi muntu ibyerekeye gutozwa uyu murimo usanga bititabwaho cyane nka we. Umuntu ufite ubushobozi bukomeye mu byo yahindura mu burezi kandi impinduka ateza zikaba zagutse cyane usanga ari we gufashwa no kunganirwa kwe bidashyirwaho umwete.Ub 286.1

    Abantu bahawe inshingano yo kwita ku mwana ukiri muto, usanga akenshi baba batazi ibyo umubiri w’umwana ukenera. Baba bazi bike cyane ku mategeko y’ubuzima cyangwa amahame ajyanye n’imikurire y’umubiri. Byongeye kandi ntabwo usanga bujuje ibyangombwa byo kwita ku mikurire y’umwana mu by’umwuka n’iby’ubwenge. Birashoboka ko baba bafite ubushobozi bwo gukora indi mirimo runaka cyangwa ari intangarugero mu muryango mugari w’abantu; bashobora kuba barageze ku bintu bishimwa cyane mu by’iyigandimi n’ubumenyi, ariko bakaba bafite ubumenyi buke mu byerekeye kwigisha no kurera abana. Muri rusange kutagira ubu bumenyi, ariko by’umwihariko bitewe no gukerensa imikurire y’umubiri kubaho igihe umwana akiri muto cyane, ni byo bituma umugabane munini w’inyokomuntu bapfa bakiri impinja, kandi no mu bagera mu kigero cy’ubukuru hakabamo benshi cyane usanga kuri bo ubuzima ari umutwaro.Ub 286.2

    Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bafite inshingano yo kurera no kwigisha umwana akiri muto cyane n’igihe amaze gukura. Ikindi kandi ni ikintu cyihutirwa cyane ko abo babyeyi bombi bitegura iyo nshingano mu bwitonzi n’ubushishozi. Mbere y’uko bishyiraho inshingano yo kuba ababyeyi, abagabo n’abagore bakwiriye kumenya amategeko yerekeye imikurire y’umwana, - bakamenya imiterere y’umubiri, ibyerekeye isuku n’isukura, ibyerekeye ibiba ku mwana bikomotse ku byabaye kuri nyina akimutwite, ibyerekeye uruhererekane rw’imico rushingiye ku maraso abana bakomora ku babyeyi, ibyerekeye imyambarire, imyitozo ngororamubiri no mu byerekeye kuvura indwara zoroheje. Bakwiriye kandi gusobanukirwa n’amategeko agenga imikurire mu bwenge n’ibijyanye no gutoza imico mbonera.Ub 287.1

    Imana ihoraho yazirikanye uburyo uyu murimo wo kurera ari ingenzi ku buryo byatumye yohereza intumwa zivuye ku ntebe yayo y’ubwami maze zisanga umugore wari ugiye kubyara zije kumusubiza ikibazo yibazaga ati: “Mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?” (Abacamanza 13:12), no kwigisha se w’uwo mwana uko azarera uwo mwana bari barasezeraniwe.Ub 287.2

    Uburezi ntibuzigera busohoza ibyo bugomba kandi bukwiriye gusohoza byose igihe cyose akamaro k’umurimo w’ababyeyi katarasobanuka mu buryo bwuzuye kandi ngo abo babyeyi bahabwe amahugurwa ahagije ajyana n’iyo nshingano yera bahawe.Ub 287.3

    Birazwi ku isi yose ko ari ngombwa kubanza kwigisha neza abantu batezweho kuzaba abigisha. Ariko abantu bake cyane ni bo bazirikana iby’uwo mwiteguro w’ingenzi. Umuntu uzirikana inshingano ijyana no kwigisha urubyiruko ni we uzabona neza ko amasomo yerekeye ubumenyi n’iyigandimi yonyine adahagije. Umwigisha akwiriye kugira ubundi bumenyi burenze ubushobora kwigirwa mu bitabo. Ntakwiriye kugira intekerezo zifite imbaraga gusa ahubwo zigomba no kuba zagutse. Ntakwiriye kugira umutima mwiza gusa ahubwo akwiriye no kurangwa n’umutima w’impuhwe n’urukundo.Ub 287.4

    Imana yaremye intekerezo za muntu kandi ikaziha amategeko azigenga ni yo yonyine ishobora gusobanukirwa neza n’ibyo zikeneye kandi ikayobora imikurire yazo. Amahame y’uburezi Imana yatanze ni yo muyobozi utayobya wenyine. Ibisabwa by’ingenzi umwigisha wese akwiriye kugira ni ukumenya ayo mahame no kuyemera akamubera imbaraga imuyobora mu buzima bwe.Ub 288.1

    Kuba umuntu hari ubunararibonye afite mu bintu bifatika biba mu buzima busanzwe, nta ko bisa. Gukorera kuri gahunda, kugira ubushishozi, kutica igihe, kwitegeka, guhorana ibinezaneza, kuba utuje, kwitanga, kuba inyangamugayo no kubaha abandi ni indangagaciro za ngombwa.Ub 288.2

    Bitewe n’uko muri iki gihe usanga hariho imico idafite ireme, impande zose urubyiruko rukaba rukikijwe n’imico idatunganye, birakenewe cyane ko amagambo y’umwigisha, imyifatire ye n’imyitwarire ye bigaragaza ikintu cyose cy’agaciro kandi cy’ukuri. Abana batahura vuba ibyo umwigisha akora ngo bakunde bamwemere ndetse n’izindi ntege nke zose cyangwa inenge. Nta bundi buryo umwigisha ashobora guhabwa icyubahiro n’abigishwa be uretse kugaragariza mu mico ye amahame we ubwe ashaka kubatoza. Igihe akora atya mu mikoranire ye nabo ya buri munsi, ni ho gusa ashobora guteza mu mico yabo impinduka ibaganisha mu cyiza kandi izahoraho.Ub 288.3

    Ku byerekeye ibindi byose bimuranga bigira uruhare mu gutuma agera ku ntego ze, umwarimu agomba kuba afite imbaraga z’umubiri. Uko ubuzima bwe burushijeho kuba buzira umuze, ni ko umurimo akora uzarushaho kuba indashyikirwa.Ub 288.4

    Inshingano z’umwigisha ziravunanye cyane ku buryo ku ruhande rwe bimusaba umwete mwinshi kandi akarinda imbaraga z’umubiri n’ubwenge bwe bugahora bukangutse. Incuro nyinshi usanga umwigisha aremerewe mu mutima ndetse n’ubwonko bukananirwa, ibyo bikazana ibibazo bitabura birimo gutentebuka, kwishisha abandi no kurakazwa n’ubusa. Inshingano ye si ukurwanya ayo marangamutima gusa, ahubwo agomba no kwirinda impamvu ziyatera. Akwiriye kugira umutima uboneye, urangwa n’ubugwaneza n’impuhwe. Kugira ngo ashobore guhora atuje kandi anezerewe, agomba kurinda imbaraga ze z’ubwonko n’imyakura.Ub 288.5

    Kubera ko umurimo unoze ari wo w’ingenzi kuruta ubwinshi by’ibyo yakora, umwigisha akwiriye kwirinda gukora birenze urugero - akirinda kugerageza gukora byinshi cyane birenze urugero byo mu nshingano ze; kandi akirinda kwemera izindi nshingano zatuma adashobora gukora umurimo we. Yirinda kujya mu myidagaduro cyangwa ibindi byo kwishimisha bimunaniza cyane aho kumugaruramo ubuyanja.Ub 289.1

    Gukorera umwitozo ngororamubiri ahantu hanze [hari umwuka uhagije], ariko by’umwihariko akaba ari umurimo w’amaboko, ni bwo buryo bwiza bwo guhembura umubiri n’intekerezo; kandi umwarimu naba intangarugero, bizatuma abo yigishwa bakunda umurimo w’amaboko kandi bawubahe.Ub 289.2

    Umwigisha akwiriye kwigengesera uko ashoboye kose yubahiriza amahame agenga kubungabunga ubuzima. Ntabwo ibyo akwiriye kubikora bitewe gusa n’uko bimufitiye akamaro we ubwe, ahubwo anabikora bitewe n’impinduka bishobora guteza mu bo yigisha. Akwiriye kwirinda muri byose; akaba intangarugero mu byerekeye imirire, imyambarire, umurimo n’ibiruhuko.Ub 289.3

    Ubuzima bw’umubiri n’ubudakemwa mu mico bikwiriye kujyanirana n’ubumenyi buhanitse mu by’ubwenge. Uko umwigishwa afite ubumenyi nyakuri bwinshi, ni ko n’umurimo we urushaho kugenda neza cyane. Ishuri ntirikwiriye kuba ahantu ho gukorerwa ibintu bidafite ireme. Nta mwigisha unyurwa n’ubumenyi bw’amajyejuru uzigera atanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.Ub 289.4

    Ariko rero kuba ingirakamaro by’umwigisha ntibishingira cyane ku bwinshi bw’ubumenyi afite ahubwo biterwa n’urugero aba arangamiye kugeraho. Umurezi nyakuri ntashimishwa n’ibitekerezo bidasobanutse, cyangwa ubunebwe mu mitekerereze cyangwa ubwenge budahamye. Ahora ashaka kugera ku rwego rwo hejuru no gukoresha uburyo bw’imyigishirize buhebuje ubundi. Ubuzima bw’umwigisha mwiza burangwa no guhora bukura. Bityo mu murimo w’umwigisha uteye utyo, hazagaragaramo guhorana imbaraga n’ibakwe bikangura abo yigisha kandi bikabatera kugira ibitekerezo byagutse.Ub 290.1

    Umwigisha agomba kuba ajijutse kandi ashoboye gukora umurimo we neza. Agomba kugira ubwenge n’uburyo yitwara mu gukorana n’abo yigisha kuko bafite ubwenge. Uko ubwenge mu by’ubumenyi yaba afite bwaba bungana kose, uko ubushobozi afite mu bindi bintu bwaba buhanitse kose, aramutse adakoze ku buryo abo yigisha bamwubaha kandi ngo bamugirire icyizere, umuhati we uzaba imfabusa.Ub 290.2

    Hakenewe abigisha bashobora kwihutira gutahura no kunoza amahirwe yose ashobora kuboneka mu gukora ibyiza. Ni abigisha barangwa n’ubwuzu bujyana no kwiyubaha nyakuri, bashobora gukurikirana [abanyeshuri], kandi “bashoboye kwigisha neza”, bashobora kungura abanyeshuri ibitekerezo, bagakangura imbaraga zabo, ndetse bagatuma bagira umwete n’ubuzima bugira ibakwe.Ub 290.3

    Umwigisha ashobora kuba ataragize amahirwe ahagije ku buryo bituma atagira ubuhanga buhanitse cyane nk’uko byifuzwaga; nyamara aramutse afite ubumenyi nyakuri ku byerekeye kamere ya muntu; agakubitiraho no gukunda umurimo we by’ukuri, agaha agaciro uburemere bwawo, kandi akiyemeza kurushaho kuwunoza; niba afite ubushake bwo gukorana ishyaka kandi yihangana, azasobanukirwa neza n’ibyo abo yigisha bakeneye, kandi ubwuzu azaba abafitiye n’umwuka w’uko batera imbere bizabatera kumukurikira ubwo azaba ashaka kubateza imbere no kubageza ku rwego rwo hejuru.Ub 290.4

    Abana n’urubyiruko bahawe umwigisha, baba batandukanye cyane mu bushobozi, ingeso n’ibyo batojwe. Usanga bamwe nta mugambi uhamye bafite cyangwa amahame adahinduka bakurikiza. Abo bana baba bakeneye guhwiturwa kugira ngo bite ku nshingano zabo n’amahirwe abari imbere. Usanga abana bake cyane ari bo bagize amahirwe yo guhabwa uburere bwiza mu miryango yabo. Usanga bamwe baba bararezwe bajeyi. Uburere bwose bahawe ntibwimbitse. Kubera ko baba baremerewe kujya bakurikiza ibyo kamere yabo yishakira byose, bagahunga inshingano kandi ntibashake ibibaremerera bibananiza, usanga batagira ibitekerezo biri hamwe, ntibashobore kwihangana, kwiyanga no kwigomwa. Usanga akenshi bene abo bafata ibyo basabwa kwitwararikamo ko bari kubibuzwa nyamara bitari ngombwa. Abandi bagiye bagawa kandi bagacibwa intege. Kugira ibyo babuzwa hakoreshejwe igitugu no kubasharirira cyane byagiye bituma bahinduka intumva n’abanyagasuzuguro. Niba rero iyo mico yangiritse igomba kugororwa, akenshi uwo murimo ugomba gukorwa na mwarimu. Kugira ngo umwarimu abashe gukora uwo murimo ugere ku ntego zawo, agomba kugira umutima w’impuhwe no gusobanukirwa uzamubashisha gutahura inkomoko y’amafuti n’amakosa agaragara ku bo yigisha. Ikindi kandi, aba akwiriye kugira ubuhanga, kwihangana no kudakebakeba bizamufasha guha buri wese ubufasha akeneye. Abadashobora gufata icyemezo kandi bakunda ubuzima bworoheje azabatera umwete bityo bibabere intandaro yo gukorana umwete. Kwifatanya n’abacitse intege no kubaha agaciro bizatuma bagira icyizere bityo kibatere kugira umwete.Ub 291.1

    Akenshi usanga abigisha badasabana n’abo bigisha mu buryo buhagije mu byerekeye imibanire y’abantu n’abandi. Usanga batarangwa no kubagaragariza ineza cyangwa kwifatanya na bo, bakagaragaza icyubahiro cyinshi nk’icy’umucamanza w’intavumera. Nubwo umwigisha akwiriye kuba adakebakeba kandi afata imyanzuro, ntabwo nanone akwiriye kuba uvunisha abana cyangwa utwaza igitugu. Kuba umunyarukoni n’unenga cyane, kudashaka kwegerana n’abanyeshuri cyangwa kubafata nk’utabitayeho, ibyo bimufungira imiryango yagombye kunyuramo kugira ngo abahindurire gukora ibyiza no kubigenderamo.Ub 291.2

    Uko byamera kose, umwigisha ntakwiriye kugaragaza kubogama. Gutonesha umunyeshuri w’umuhanga kurusha abandi cyangwa ufite igikundiro, maze umwigisha akajya anenga, kandi ntiyihanganire ndetse ntagaragarize impuhwe abakeneye ubufasha no guterwa umwete kurusha abandi, ibyo bigaragaza ko umwarimu adasobanukiwe rwose n’umurimo we. Imico y’umwarimu ipimirwa ku kuntu yitwara ku munyeshuri w’umunyamafuti kandi utakoze neza, kandi ibyo bigaragaza rwose ko umwarimu yujuje ibyangombwa bituma aba muri uwo mwanya.Ub 292.1

    Inshingano y’abantu biyemeza kuyobora ubugingo bw’umuntu irakomeye cyane! Ababyeyi nyakuri bafata ko abana bafite ari indagizo badashobora kwigera batandukana na zo burundu. Ubuzima bw’umwana uhereye mu buto bwe ukageza mu myaka ye iheruka usanga bugaragaramo imbaraga ya wa murunga umuhuza n’umutima w’ababyeyi be. Byaba ibikorwa, amagambo ndetse n’indoro y’umubyeyi ubwayo usanga bikomeza kurema umwana akaba umwana mwiza cyangwa icyohe. Umwigisha afatanya n’ababyeyi iyo nshingano kandi akwiriye guhora azirikana ko ari iyera, ndetse ntakure ijisho rye ku ntego y’umurimo we. Ntakwiriye gusohoza inshingano ze za buri munsi gusa, ngo ashimishe abakoresha be cyangwa ngo atume ishuri rikomeza kugira isura nziza rifite gusa; ahubwo agomba no kuzirikana ibyiza bihebuje by’abigishwa be nk’abantu bihariye, akazirikana inshingano bazaba basabwa gusohoza mu buzima, umurimo ubuzima busaba gukora ndetse n’imyiteguro isabwa. Umurimo akora buri munsi uzatera impinduka mu bo yigisha kandi na none binyuze muri bo, uteze impinduka no mu bandi, kandi izo mpinduka ntizizigera zihagarika gukwira hose no gukomera kugeza ku iherezo ry’ibihe. Umusaruro w’uyu murimo azawubona kuri wa munsi ukomeye ubwo ijambo ryose n’igikorwa cyose bizagaragarizwa imbere y’Imana.Ub 292.2

    Umwarimu usobanukiwe n’ibi ntazigera yumva ko umurimo usoje igihe azaba arangije ibyo akora buri munsi byo gusubirishamo ibyo yigisha, n’igihe aba atakiri kumwe na bo. Ahubwo abo bana ndetse n’urubyiruko azabahoza ku mutima aho ari hose. Azahora yiga kandi ashyire umwete ku gushakisha uburyo yazabageza ku rwego ruhanitse rw’uburere buboneye.Ub 293.1

    Umwigisha usobanukiwe ibyiza n’amahirwe bijyana n’umurimo we ntazagira ikintu na kimwe yemerera kumubera inkomyi imubuza gukoresha umuhati we wose ngo yiyungure ubwenge. Kugira ngo agere ku rugero ruhanitse, ntabwo azigera yizigama. We ubwe azahatanira guhinduka ibyo yifuza byose ko abigishwa be bazahinduka byo.Ub 293.2

    Uko umwarimu azarushaho kumva ko afite inshingano, kandi akarushaho gukoresha umuhati we wose kugira ngo akuze amajyambere ku rwe ruhande, ni na ko azarushaho gusobanukirwa n’inenge afite ziba imbogamizi mu kuba ingirakamaro kwe kandi ni ko azanarushaho kubabazwa na zo. Akenshi ubwo azaba yitegereza ubugari bw’umurimo we, ingorane n’amahirwe biwurimo, umutima we uzataka ugira uti: “Ni nde washobora gukora ibintu bingana bitya?”Ub 293.3

    Mwigisha nkunda, igihe cyose uzirikanye ko ukeneye imbaraga no kuyoborwa, (kandi ubwo bukaba ari ubukene butamarwa n’umuntu uwo ari we wese), ndakwinginze ujye uzirikana amasezerano [Kristo yaduhaye], we Mujyanama w’igitangaza!Ub 293.4

    Aravuga ati: “Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye, kandi nta we ubasha kurukinga.” Ibyahishuwe 3:8.Ub 293.5

    “Ntabaza, ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije, utamenya.” “Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” Yeremiya 33:3; Zaburi 32:8.Ub 293.6

    “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20.Ub 294.1

    Umwiteguro uhebuje wakora kubw’umurimo wawe, ndakugira inama yo kureba ku magambo y’Umwigisha mukuru, ubuzima bwe n’uburyo yakoreshaga yigisha. Ndakurarikira kumuhanga amaso. Ni we cyitegererezo cyawe nyakuri. Mutumbire, ukomeze umuhange amaso kugeza ubwo umutima wawe n’ubugingo bwabe bizigarurirwa n’Umwuka w’Umwigisha wavuye mu ijuru.Ub 294.2

    “Tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo. . . . duhindurirwa gusa na we.” 2 Abakorinto 3:18.Ub 294.3

    Iri ni ryo banga ry’imbaraga zizahindura abigishwa banyu. Nimugaragaze ishusho ya Yesu Kristo.Ub 294.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents