Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    AMATEKA N’UBUHANUZI

    “Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize?
    Ni nde wabibwirije uhereye kera? ···. Si jyewe Uwiteka?
    Kandi nta yindi mana ibaho.” Yesaya 45:21.

    Bibiliya ni cyo gitabo kivuga amateka ya kera cyane kurusha andi kandi yumvikana neza kurenza ibindi bitabo. Yaje iturutse mu isōko y’ukuri kutajya guhinduka kandi mu myaka myinshi yabayeho, ukuboko kw’Imana kwakomeje kurinda gutungana kwayo. Bibiliya isobanura ibyabayeho kera cyane, aho abantu bagerageza gucukumbura ngo basobanukirwe ariko ntibagire icyo bageraho. Mu ijambo ry’Imana ni ho honyine dusanga imbaraga yashyizeho imfatiro z’isi kandi ikabamba amajuru. Muri Bibiliya honyine ni ho dusanga amateka nyayo yerekeye inkomoko y’amahanga y’abantu. Muri yo honyine ni ho havugwa amateka y’umwimerere y’inyokomuntu atandujwe n’ubwibone cyangwa kubogama by’abantu.Ub 181.1

    Iyo urebye mu nyandiko zivuga amateka y’abantu, usanga bagaragaza ko gukura kw’amahanga atari amwe, no guhangwa no guhanguka k’ubwami bigaragazwa ko bishingiye ku bushake ndetse n’ubutwari bw’abantu. Ndetse bavuga ko ku rwego runini cyane, uko ibintu byagiye biba bisa n’aho byagiye bigenwa n’ububasha bwa muntu, ibyo afite inyota yo kugeraho cyangwa ubucakura. Ariko iyo tugeze mu ijambo ry’Imana, umwenda ukingiriza ukurwaho maze tukareba mu mpande zose z’ibiba ku muntu mu byo ashishikarira gukora, mu bushobozi bwe no mu byo arangamira kuko ari byo Imana nyir’imbabazi zose ikoresha bucece, igashyira mu bikorwa inama zihuje n’ubushake bwayo.Ub 181.2

    Bibiliya igaragaza neza imiterere yimbitse y’amateka. Mu magambo meza atagereranywa kandi aryoheye amatwi intumwa Pawulo yabwiye abanyabwenge bo muri Atene, hagaragaramo umugambi Imana yari ifite ijya kurema no gukwiza amoko atandukanye y’abantu mu mahanga atari amwe. Yaravuze ati: “Kandi yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu aho batuye.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:26, 27. Imana ivuga ko umuntu ushaka ashobora kuzanwa “mu ndahiro y’isezerano.” Ezekiyeli 20:27. Mu gihe cy’iremwa ry’isi, Umugambi w’Imana wari uko abantu bazatura isi, bakibera umugisha ubwabo kandi bagahana umugisha hagati yabo ubwabo, ndetse bakubahisha Umuremyi wabo. Abantu bose babishaka bashobora gukurikiza uyu mugambi. Bene abo Imana ibavugaho igira iti: “Abantu niremeye ubwanjye, ngo berekane ishimwe ryanjye.” Yesaya 43:21.Ub 181.3

    Imana yerekaniye mu mategeko yayo amahame atuma amahanga yose n’abantu ku giti cyabo bagira ishya n’ihirwe. Mose yabwiye Abisirayeli ibyerekeye amategeko y’Imana ko ari yo bwenge bwabo n’ubuhanga bwabo. Gutegeka kwa Kabiri 4:6. “Kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu.” Gutegeka kwa Kabiri 32:47. Imigisha Imana yasezeraniye Abisirayeli ni na yo isezeranirwa amahanga yose n’abantu ku giti cyabo batuye ku isi yose, kandi bayisezeranirwa basabwa ibyangombwa bimwe kandi ku rwego rumwe.Ub 182.1

    Ububasha umutegetsi wese wa hano ku isi akoresha aba yabuhawe n’Imana, kandi uko akoresha ubwo bubasha yahawe ni byo bishingiraho kugera ku ntego ze. Umurinzi ubera hose icyarimwe abwira buri mutegetsi wese ati: “Nzagukenyeza, nubwo utigeze kumenya.” Yesaya 45:5. Ndetse n’amagambo yabwiwe umwami wa kera Nebukadenezari ni icyigisho mu buzima: “Kuzaho ibyaha byawe gukiranuka, kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe; ahari aho uzungukirwa amahoro.” Daniyeli 4:24 Gusobanukirwa ibi bintu: gusobanukirwa ko “gukiranuka gushyira ubwoko hejuru;” ko “ingoma ikomezwa no gukiranuka,” “kandi ko “ingoma ikomezwa n’imbabazi” (Imigani 14:34; 16:12; Imigani 20:28); kubonera imikorere y’ayo mahame mu kwigaragaza k’Ububasha bw’Imana Yo “yīmura abami; ikimika abandi,” (Daniyeli 2:21) - uko ni ko gusobanukirwa n’amateka.Ub 182.2

    Mu ijambo ry’Imana honyine ni ho ibi bisobanurwa neza. Muri ryo hagaragajwemo ko imbaraga z’ishyanga runaka cyangwa abantu ku giti cyabo zitabonerwa mu mahirwe bagira cyangwa ibibunganira babona ngo bitume bahinduka abantu badakurwa mu byimbo. Ntabwo izo mbaraga zibonerwa mu buhangange bwabo birata. Ahubwo bureberwa ku budahemuka bakorana kugira ngo basohoze umugambi w’Imana.Ub 183.1

    Ubusobanuro burambuye bw’uku kuri tubusanga mu mateka y’igihugu cya Babuloni ya kera. Umwami Nebukadinezari yagaragarijwe umugambi nyakuri wo kubaho k’ubutegetsi bw’igihugu runaka binyujijwe mu ishusho y’igiti cy’inganzamarumbo cyari gifite ubushorishori bugera “ku ijuru, cyitegera ku mpera y’isi yose. Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi, kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyayo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byatungwaga na cyo.” Daniyeli 4:8-9. Iri yerekwa riragaragaza imiterere y’ubutegetsi busohoza umugambi w’Imana. Ni ubutegetsi burinda ishyanga kandi bukazamura iterambere ryaryo.Ub 183.2

    Imana yari yarahaye ikuzo ubwami bwa Babuloni kugira ngo busohoze uyu mugambi. Iryo shyanga ryaratunze riratunganirwa kugeza ubwo ryageze ku bukungu n’ububasha bw’ikirenga butari bwarigeze bugerwaho kugeza icyo gihe. Mu Byanditswe byera ubwo butunzi bwagaragajwe neza hakoreshejwe ikimenyetso cy’“umutwe w’izahabu.” Daniyeli 2:38.Ub 183.3

    Ariko umwami Nebukadinezari yananiwe kuzirikana ububasha bwari bwaramuhaye ikuzo bukamusumbya andi mahanga. Yuzuye ubwibone bwari mu mutima we Nebukadinezari yaravuze ati: “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye, ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” Daniyeli 4:26 Aho kugira ngo ubutegetsi bw’i Babuloni burinde abantu, bwaje guhinduka burangwa no kwirata no gukandamiza kuzuye ubugome bwinshi. Amagambo y’Ibyanditswe byera agaragaza ubugome n’umururumba byarangaga abategetsi ba Isirayeli ahishura ibanga ryihishe inyuma yo guhanguka kwa Babuloni n’ukw’izindi ngoma nyinshi uhereye igihe isi yabereyeho. Dore uko Ibyanditswe bivuga: “Ariko mwebwe murya ibinure, mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye; ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye, n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe, ntimwazigaruye, kandi ntimwashatse izazimiye; ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga.” Ezekiyeli 34:3-4.Ub 183.4

    Imana yaciriye ho iteka umwami w’i Babuloni igira iti: “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo.” Daniyeli 4:28. Isomwa ry’urwo rubanza ryanyujijwe ku bahanuzi batandukanye :Ub 184.1

    “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we;
    Wa mukobwa w’Abakaludaya we,
    Icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami...
    Icara uceceke ujye mu mwijima,
    Kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami.”
    Ub 184.2

    Yesaya 47:1-5. “Ub 184.3

    Yewe utuye mu mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi,
    Iherezo ryawe rirageze, rihwanye n’uburakari bwawe.”
    “Kandi i Babuloni ni ho cyubahiro cy’amahanga y’abami,
    Ni ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya,
    Hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.”
    “Nzahahindura igihugu cy’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi, nzahakubuza umweyo urimbura, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”
    Ub 184.4

    Yeremiya 51:13; Yesaya 13:19; 14:22-23.

    Ishyanga ryose ryabayeho ku isi ryahawe amahirwe yo kugira umwanya waryo ku isi, kugira ngo bigaragare ko ryasohoza umugambi w’Imana yera kandi irebera hose icyarimwe. Ubuhanuzi bwari bwarerekanye uko ingoma zikomeye zo ku isi zajyaga guhangwa kandi zigahanguka. Izo ngoma ni: ingoma y’i Babuloni, iy’Abamedi n’Abaperesi, iy’Abagiriki n’iy’Abaroma. Haba kuri buri ngoma muri izi ndetse no ku ngoma zindi zari zoroheje, usanga amateka yaragiye yisubiramo. Zose zahawe igihe cyo kugeragezwa, ariko zose zaratsinzwe. Ikuzo ryazo ryavuyeho, ubutegetsi bwazo burahirima kandi zikajya zisimburwa n’izindi.Ub 185.1

    Nubwo amahanga yose yabayeho yanze gukurikiza amahame y’Imana, kandi akizanira kurimbuka bitewe no kwanga ayo amahame, ntibyabuzaga ko umugambi ntavuguruzwa w’Imana wajyaga usohorezwa mu byo izo ngoma zakoraga.Ub 185.2

    Iyi nyigisho itangwa mu iyerekwa ritangaje umuhanuzi Ezekiyeli yagize ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cy’Abakaludaya. Iryo yerekwa ryatanzwe igihe Umuhanuzi Ezekiyeli yari mu majune, acogojwe no kwibuka ibintu bibabaje n’amakuba yari agiye kuba. Igihugu cya ba sekuruza be cyari cyarabaye amatongo. Umurwa wa Yerusalemu wari warabaye umusaka nta muntu uwurangwamo. Umuhanuzi Ezekiyeli ubwe yari umunyamahanga mu gihugu cyari kiganjemo ubugome bukabije n’inyota y’icyubahiro. Ubwo yarebaga ahamuzengurutse hose akahabona ikandamiza rikabije n’ibikorwa bibi, yahagaritse umutima maze bimutera guhora abogoza amarira, ku manywa na nijoro. Ariko ibyo yeretswe byamuhishuriye ubundi butegetsi bukomeye cyane buruta ubw’abategetsi bo ku isi.Ub 185.3

    Ubwo Ezekiyeli yari yicaye ku nkombe z’umugezi wa Kebari, yabonye umuyaga w’ishuheri wari utururtse mu majyaruguru, “igicu cya rukokoma gishibagura umuriro, gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukubye.” Inziga z’amagare zagendaga zinyuranamo, zitwawe n’ibizima bine. Hejuru y’ibyo byose “hari igisa n’intebe y’ubwami, isa n’ibuye rya safiro; kandi hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu.” “Nuko munsi y’amababa y’abakerubi haboneka igisa n’ikiganza cy’umuntu.” Ezekiyeli 1: 4, 26; 10:8. Imitende y’amagare yagenderaga kuri gahunda isa n’aho iteye urujijo, ariko yabisikanaga neza ku mujyo umwe. Ibizima byo mu ijuru byari bifashwe kandi biyoborwa n’ikiganza cyahingukaga munsi y’amababa y’abakerubi kandi ni na cyo cyatumaga inziga zikaraga zikagenda. Hejuru y’ibyo bizima, ku ntebe y’ubwami ikozwe mu ibuye rya safiro, hari hicaye Uwiteka; kandi ahazengurutse iyo ntebe y’ubwami, hari umukororombya, ari wo kimenyetso cy’imbabazi z’Imana.Ub 185.4

    Uko izo nziga zari zisobekeranye zayoborwaga n’ikiganza cyari munsi y’amababa y’abakerubi, ni ko hejuru y’ibyo abantu banyuramo bigoye hari ububasha bw’Imana. Hagati mu makimbirane no kuvurungana kw’amahanga, Iyicara hejuru y’abakerubi iba ikiyobora ibibera ku isi.Ub 186.1

    Amateka y’amahanga yagiye asimburana agakoresha igihe n’umwanya yahawe, kandi akajya ahamya ukuri yari atazi ubusobanuro bwayo, natwe ayo mateka agira icyo atubwira. Muri iki gihe, muri gahunda ya Yo ikomeye, Imana yahaye ishyanga ryose n’umuntu wese umwanya wihariye. Muri iki gihe kandi, abantu ku giti cyabo n’amahanga bagenda bapimwa n’igipimo kiri mu kiganza cy’Imana itigera yibeshya na rimwe. Kubwo guhitamo kwabo, abantu bagena iherezo ryabo, kandi Imana iyobora ibintu byose bibera ku isi kugira ngo isohoze imigambi yayo.Ub 186.2

    Amateka “NDIHO” ukomeye yagaragarije mu Ijambo rye, akagenda ayahuriza mu murunga w’ubuhanuzi, uhereye kera mu gihe cyashize ukageza mu bihe bidashira mu gihe kizaza, ni amateka atubwira aho tugeze ubu mu rukurikirane rw’ibihe, ndetse n’ibyo twakwitega mu gihe kizaza. Ubwo buhanuzi bwose bwari bwaravuze ibintu kandi byagenze nk’uko byavuzwe kugeza ubu. Ubwo buhanuzi kandi bwagiye bwandikwa mu mateka ku buryo dushobora guhamirizwa neza ko ibitaraba byose bizasohora kuri gahunda yabyo.Ub 186.3

    Guhāngūka guheruka kw’ingoma zose zo ku isi kwahanuwe mu buryo bwumvikana neza mu ijambo ry’ukuri. Mu buhanuzi bwavuzwe igihe Imana yaciragaho iteka umwami wa nyuma w’Abisirayeli harimo ubutumwa bukurikira:Ub 187.1

    “Ni ko Umwami Uwiteka avuze: ikureho igisingo, wiyambure ikamba... icyari hasi ugishyire hejuru, kandi cyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika: na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira; nanjye nzabimuha.” Ezekiyeli 21:31-32.Ub 187.2

    Ikamba ryanyazwe Isirayeli ryagiye rihererekanywa uhereye ku bwami bwa Babuloni, riva kuri Babuloni rihabwa Abamedi n’Abaperesi, rinyagwa Abamedi n’Abaperesi rihabwa Abagiriki, nabo bararinyagwa rihabwa Roma. Imana iravuga iti: “Kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira; nanjye nzabimuha.”Ub 187.3

    Icyo gihe kiregereje. Muri iki gihe ibimenyetso by’ibihe biratugaragariza ko turi mu ntangiriro z’ibintu bikomeye kandi bishishana. Kuri iyi si yacu ibintu birakozwa hirya no hino. Ubuhanuzi bw’Umukiza bugaragaza ibizabanziriza kugaruka kwe buragenda busohorera imbere y’amaso yacu. Umukiza yaravuze ati: “Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara... Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami. Hazabaho inzara n’ibishitsi hamwe na hamwe” Matayo 24:6,7.Ub 187.4

    Iki gihe turimo ni igihe gikomereye abagihumeka bose. Abayobozi n’abategetsi b’ibihugu, abantu bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi, abagabo n’abagore bose bashyira mu gaciro bo mu nzego zose, abo bose bahanze amaso ibiri kubera ahadukikije. Bitegereza umubano wuzuye udutotsi n’amakimbirane y’urudaca aba hagati y’ibihugu. Bitegereza kandi ukuntu ikintu cyose kiri ku isi kigenda kirushaho gukaza umurego, bityo bakabona hari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe kigiye kuba, ndetse ko isi igiye kwinjira mu makuba akomeye.Ub 187.5

    Ubu abamarayika baracyafashe imiyaga y’intambara kugira ngo idahuha kugeza ubwo isi yose izaba imaze kuburirwa iby’akaga kayugarije; ariko umugaru uri kwisuganya, witeguye kuyogoza isi. Kandi igihe Imana izategekera abamarayika bayo ngo barekure imiyaga, hazabaho imyivumbagatanyo n’ubushyamirane bitabona uko bivugwa mu nyandiko.Ub 188.1

    Bibiliya yonyine ni yo itwereka ishusho nyayo y’uko ibyo bintu bizaba bimeze. Muri yo hagaragaza amakuba akomeye kandi aheruka azaba mu mateka y’isi yacu. Ayo makuba yatangiye kugaragariza ibimenyetso byayo imbere yacu, urusaku rwo kuza kwayo rutera isi guhinda umushitsi kandi n’abantu bagahagarikwa imitima n’ubwoba.Ub 188.2

    “Dore Uwiteka ahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo.... Kuko bacumuye amategeko y’Uwiteka, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi, n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza; ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigaraUb 188.3

    bake Ibyishimo bitewe n’amashako birashize; urusakuUb 188.4

    rw’abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n’inanga urashize.” Yesaya 24:1-8.Ub 188.5

    “Tubonye ishyano! Kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose.... Imbuto zumiye mu mayogi, ibigega birimo ubusa, ibigonyi byarasenyutse, kuko imyaka yumye. Yemwe nimwumve uko amatungo aboroga! Amashyo y’inka yanāniwe kuko yabuze ubwatsi; imikumbi y’intama yanyukiwe.” “Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye; umukomamanga n’imikindo na yo, n’ibiti by’amapera, ndetse n’ibiti byose byo mu murima byumye: kandi umunezero ushira mu bantu.” Yoweli 1:15-18; 1:12.Ub 188.6

    “Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye uradihagura; naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda, n’induru z’intambara. Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe.”Ub 188.7

    “Nitegereje isi, mbona idafite ishusho, kandi irimo ubusa; n’ijuru na ryo nta mucyo rifite. Nitegereje imisozi miremire, mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega. Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze. Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yarasenyukiye imbere y’Uwiteka kubw’uburakari bwe bukaze.” Yeremiya 4:19-20, 23-26.Ub 189.1

    “Ayii! Uwo munsi urakomeye, nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo; ariko azakirokokamo” Yeremiya 30:7.Ub 189.2

    “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane, ube wihishe akanya gato, kugeza aho uburakari buzashirira.” Yesaya 26:20.Ub 189.3

    [Nyamara hari n’amasezerano y’agahozo Imana itanga]Ub 189.4

    “Kuko ari wowe buhunguro bwanjye, Uwiteka;
    Wagize Isumbabyose ubuturo;
    Nuko nta kibi kizakuzaho,
    Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe”
    Ub 189.5

    Zaburi 91:9-10.

    “Imana y’imbaraga nyinshi, Imana Rurema,
    Uwiteka iravuze;
    Ihamagaye isi; uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera.
    Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge,
    Ni ho Imana irabagiraniye.
    Imana yacu izaza ye guceceka:
    Imbere yayo umuriro uzakongora.
    Umuyaga w’ishuheri uzayigota.
    “Izahamagara ijuru ryo hejuru,
    N’isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza...
    Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo ;
    Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza.”
    Ub 189.6

    Zaburi 50:1-3; 50:4-6.

    “Mukobwa w’i Siyoni we... Uwiteka azagukiza, akuvane mu maboko y’ababisha bawe. Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera, aravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tubifuriza.” Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza, kandi ntibumva n’imigambi ye; yuko azabateraniriza hamwe nk’imiba irunze ku mbuga.” “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe.... kuko bari bakwise igicibwa, bati ‘Hano ni ho Siyoni hatagira uhitaho.’ “Dore ngiye kukugarurira abo mu mahema ya Yakobo, mbakure mu buretwa; kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe.” Mika 4: 10-12.Yeremiya 30:17-18.Ub 190.1

    “Nuko uwo munsi bazavuga ngo ‘Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa, twishimire agakiza ke.’” “Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose..... n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Ni ko Uwiteka avuga.” Yesaya 25 :9, 8.Ub 190.2

    «Reba i Siyoni, ururembo twakoreragamo iminsi mikuru; amaso yawe azareba i Yerusalemu, usange ari ubuturo bw’amahoro, n’ihema ritazabamburwa... Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu, azadukiza.» Yesaya 33:20-22Ub 190.3

    “Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri.”
    Yesaya 11:4.
    Ub 190.4

    Icyo gihe ni bwo umugambi w’Imana uzasohora; amahame y’ingoma ya Yo akazubahirizwa n’abatuye munsi y’izuba bose.Ub 190.5

    “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe,
    Ntihazabaho gusenya no kurimbura,
    Aho ingabano zawe zigera hose;
    Ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, N’amarembo yawe uzayita Ishimwe.”
    “Uzakomezwa no gukiranuka;
    Agahato kazakuba kure,
    Kuko utazatinya; uzaba kure y’ibiteye ubwoba,
    Kuko bitazakwegera.”
    Ub 190.6

    Yesaya 60:18; 54:14.

    Abahanuzi beretswe iby’ayo masezerano byatumye bagira amatsiko yo kumenya ubusobanuro bwayo nyakuri. [Dore uko intumwa Petero abivuga]: “Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye; barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo... Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe, ahubwo ko ari mwe babyerekewe... Kandi ibyo abamarayika babigiriraga amatsiko, bashaka kubirunguruka.” 1 Petero 1:10-12.Ub 191.1

    Kuri twe abegereye isohozwa ryabyo, mbega ubwuzu twari dukwiriye kugirira ibyo byavuzwe ko bigiye kuba. Ni ibyiza abana b’Imana bagiye bahanga amaso, bakabitegereza, bakabyifuza kandi bagasenga babisaba uhereye igihe ababyeyi bacu ba mbere bavaga muri Edeni. Abahanuzi na bo bakomeje ‘gutegereza bifuzako ubwo buhanuzi bwasohora’ ndetse bahoraga babisengera ngo asohozwe bwangu.Ub 191.2

    Muri iki gihe, mbere y’uko isi igera mu kaga gashishana gaheruka, kimwe n’uko byari bimeze mbere yo kurimbuka kw’isi kwa mbere, abantu batwawe ingamira n’ibibanezeza bijyanye n’irari ryabo. Ibitekerezo byabo bihugiye mu bintu bigaragarira amaso kandi bimara igihe gito, bityo ntibacyita ku bitagaragara kandi bizahoraho iteka. Kugira ngo bironkere ubutunzi bwangirika, bahitamo kuzibukira ubutunzi butangirika. Ubwenge bwabo bukeneye kuzahurwa, kandi uko bafata ubuzima bikaguka. Bakeneye gukangurwa bagakurwa mu bute bw’inzozi z’iby’isi.Ub 191.3

    Bakeneye kwigira ku mateka yerekeye ingoma zabayeho, uko zimikwaga n’uko zahāngūkaga nk’uko tubisoma mu Byanditswe Byera, maze bakamenya ko kugaragara inyuma n’ikuzo ry’isi ari ubusa. Mbega uburyo Babuloni, n’ububasha bwayo bwose n’ubwiza bwayo buhebuje butigeze buboneka mu isi yahangutse kandi abantu b’icyo gihe barafataga ko ububasha n’ubwiza bwa Babuloni buzahoraho iteka! Babuloni yakendeye nk’uko “uburabyo bwo mu gasozi” bwuma. Uko ni nako ibintu byose bidafite Imana ho urufatiro na byo birimbuka. Ikintu gikozwe mu buryo buhuje n’umugambi wayo kandi kikagaragaza imico yayo gusa ni cyo gishobora kuramba. Amahame yayo ni yo kintu cyonyine gihamye kiboneka ku isi.Ub 191.4

    Uku kuri gukomeye ni ko abakuru n’abato bakeneye kwiga. Dukeneye kwiga ukuntu imigambi y’Imana isohozwa mu mateka y’ibihugu no mu ihishurwa ry’ibizaba, kugira ngo tubashe kugereranya agaciro k’ibintu biboneka n’ibitaboneka; tubashe kumenya umugambi nyakuri w’ubuzima; bityo nitureba ibyagiye bibaho mu gihe runaka tubirebera mu mucyo w’ubuzima buzahoraho iteka, tubashe kubikoresha neza uko bikwiriye. Muri ubwo buryo, nitumenyera hano ku isi amahame y’ubwami bw’Imana kandi tugahinduka abagaragu bayo n’ubwoko bwayo, tuzaba twiteguye kuzinjirana na Kristo muri ubwo bwami ubwo azaba agarutse.Ub 192.1

    Igihe kirasohoye. Igihe dusigaranye ni gito cyane ngo twige ibyo tugomba kwiga, ngo dukore ibigomba gukorwa no kugira ngo guhinduka kw’imico kubeho.Ub 192.2

    “Dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati: “Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane. Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga, rizasohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” Ezekiyeli 12:27,28.Ub 192.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents