Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    URUGERO RW’UBURYO KRISTO YAKORESHAGA YIGISHA

    “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. bari abawe, urabampa, none dore bitondeye ijambo rwawe.” Yohana 17:6

    Uburyo bwuzuye rwose Kristo yakoreshaga nk’Umwigisha, buboneka mu nzira yakoresheje atoza abigishwa be ba mbere uko bari cumi na babiri. Abo bantu bagombaga guhabwa inshingano ziremereye. Umukiza wacu yari yarabatoranyije ngo abuzuze Umwuka we, kandi bagombaga kuba bujuje ibyangombwa byose ngo bakomeze umurimo we ku isi igihe yari kuyivaho. Abo yabahaye amahirwe barushije abandi bose yo kubana no gusabana na we mu buryo butaziguye. Imibereho ye yayicengeje muri abo yari yatoranyije ngo bakorane. Yohana ukundwa aravuga ati: “Kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe, turabubona, turabuhamya.” 1 Yohana 1:2.Ub 87.1

    Kubw’uko gusabana konyine (gusabana kw’intekerezo z’umuntu n’iz’Imana, uk’umutima w’umuntu n’uw’Imana no gusabana k’umuntu n’Imana), ni ho ya mbaraga itanga ubugingo ishobora kugezwa ku bantu, kandi uyu ni wo murimo w’uburezi nyakuri. Ubugingo bwonyine ni bwo bubyara ubundi bugingo.Ub 87.2

    Igihe Umukiza yigishaga abigishwa be, yakurikizaga gahunda y’uburezi yahanzwe mbere na mbere. Ba bandi cumi na babiri batoranyijwe bwa mbere, ndetse n’abandi bantu bake bagiye bifatanya n’abigishwa binyuze mu murimo wo gukemura ubukene bwabo, abo bose bakoze umuryango wa Yesu. Babaga bari kumwe mu nzu, bagasangira, bakabana ahiherereye kandi bakajyana mu murimo. Bamuherekezaga mu ngendo yagiraga, bagasangira ibigeragezo n’imiruho, kandi iyo byabashobokeraga, bamwunganiraga mu murimo yakoraga.Ub 87.3

    Rimwe na rimwe yabigishaga igihe babaga bicaranye mu mpinga y’umusozi, cyangwa se ku nkombe y’inyanja, cyangwa mu bwato bw’abarobyi, cyangwa se ubundi akabigisha bari mu nzira bagenda. Igihe cyose yabaga avugana n’imbaga y’abantu benshi, abigishwa be ni bo babanzaga kumukikiza. Bahataniraga kumwegera kugira ngo hatagira ijambo na rimwe ryo mu nyigisho ze ribacika. Bamutegaga amatwi ubudakebakeba kandi bafite ubwuzu bwo gusobanukirwa ukuri bagombaga kuzigisha mu bihugu byose no mu bihe byose.Ub 88.1

    Abigishwa ba Yesu ba mbere yabatoranyije muri rubanda rugufi. Bari abantu bacishije bugufi, abantu batize, abarobyi b’i Galilaya; abantu batize iby’ubwenge n’imigenzo by’abigishamategeko. Ahubwo bari baratojwe no kwimenyereza gukora cyane ndetse n’umuruho. Bari abantu bafite ubushobozi kavukire kandi bakagira n’umutima wemera kwigishwa. Bari abantu bashoboraga kwigishwa no gutunganyirizwa gukora umurimo w’Umukiza. Ni na ko bimeze mu bisanzwe by’ubu buzima, hari abantu bakorana kwihangana bagasohoza inshingano zabo za buri munsi, batazi ko bafite imbaraga zuje impano zishobora gutuma bashyirwa mu bayobozi bakomeye b’isi igihe izo mbaraga zikanguwe maze zigakoreshwa. Abantu bahamagawe n’Umukiza ngo bafatanye umurimo ni ko bari bateye. Kandi abo bigishwa bagize amahirwe yo kumara imyaka itatu bigishwa n’Umurezi uhebuje abandi bose bigeze kuba ku isi.Ub 88.2

    Abo bigishwa ba Yesu ba mbere bari bafite ibintu byinshi kandi bikomeye batandukaniyeho. Bagombaga kuzigisha ku isi yose, kandi barimo abantu b’amaharakwinshi. Barimo Lewi Matayo wari umukoresha w’ikoro watoranyijwe akuwe mu buzima bw’ubucuruzi, kandi wakoreraga Abaroma; barimo Simoni wabarizwaga mu itsinda ry’Abayahudi bari barigometse ku ngoma y’Abaroma, akaba yari intagondwa kandi yanga cyane Abaroma bari barabakandamije; barimo Petero, akaba yari igihubutsi, umuntu wiyemeraga ariko akaba umugwaneza; hari na Andereya umuvandimwe we, hari na Yuda wakomokaga mu ntara ya Yudeya wakoranaga ubwitonzi, akaba umuhanga, ariko ntarebe kure. Harimo Filipo na Tomasi, bakaba bari abantu b’abizerwa kandi bagira ubwuzu bakaba baratindaga kwizera; harimo Yakobo akaba yari muto muri bo na Yuda, ariko bombi bakaba batarakundaga kwigaragaza muri bagenzi babo, nyamara bari abanyambaraga bangaga kuba ibigwari haba mu mafuti bagiraga ndetse no mu mico myiza yabarangaga. Harimo Natanayeli, warangwaga no kuba umunyakuri no kwizera nk’umwana muto; kandi harimo na bene Zebedayo barangwaga no kurarikira ariko ndetse n’umutima w’urukundo.Ub 88.3

    Kugira ngo habeho gusohozwa neza k’umurimo bari barahamagariwe, abo bigishwa bari batandukanye cyane mu mico kamere yabarangaga, mu byo batojwe, ndetse no mu byo bamenyereye mu buzima, bari bakeneye kunga ubumwe mu buryo babona ibintu, mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa. Ubwo bumwe ni bwo Kristo yari agamije gusigasira. Kugira ngo bazabashe kugera kuri ubwo bumwe, Kristo yashakaga ko baba umwe muri We. Umutwaro wari umuremereye werekeye umurimo yagombaga kubakorera ugaragarira mu isengesho yasenze Se agira ati: “Ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo babe umwe muri twe, ..... ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze” Yohana 17:21-23.Ub 89.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents